1. Mu gihe hari abifuza guhishira ko mu Rwanda ikibazo cyo gusabiriza kigaragara, ndetse bakanafungwa mu rwego rwo guhisha ubukene no gusukura umujyi wa Kigali, gusabiriza birarushaho gufata indi ntera kandi impamvu zo gusabiriza zirahari n’ubwo hari ababifata nk’ikinegu no kutiyubaha. Uwasabye Ministre Busingye agafuka k’umuceri mu bihe bya Gumamu Rugo kuri Twitter kandi akagahabwa, ngo yaba yaratumye abandi batinyuka bagira kwanjama abategetsi babasabiriza n’amafranga. Ibyo inkuru ya Kigalitoday yo kuwa 2.01.2021 yise“ ingeso yo gusabiriza abayobozi ikwiye gucika muri 2022“. Gusa umuntu yibaza ukuntu ingeso yo gusabiriza izacika impamvu zibitera zigihari. Niba bamwe basesagura abandi bicira isazi mu jisho, abashonje bazabuzwa n’iki gusaba abíjuse ?
2. Bahawe ingurube ngo aho kubungukira zirabakenesha. Ngo urubyiruko rwari mu bushimeri i Rubengera rwahawe ingurube ngo rukore umushinga w’ubworozi twivane mu bukene. Abantu 10 bahabwa ingurube 11 bubakirwa n’ikiraro ariko zabananiye kuzitunga kuko ibiryo byazo birahenze (750 frw/ ku munsi) kandi bose bari abashomeri. Ingurube ngo zagiye zipfa urusorongo umushinga urazima. Ibi bikaba byatumwa twibaza niba abakene bahabwa inka za kijyambere zo zitabakenesha aho kubateza imbere.
3. Nyiragongo ngo irimo kurekura ibyuka bidasanzwe, SO2, ngo ukunyeganyega ku Isi kuriyongera muri uwo musozi wa Nyiragongo ( BBC Gahuza).
4. Leta y’agatsiko irimo guhamagarira urubyiruko ku bwinshi kwinjira mu gisirikare. Abakunzi ba Radio Itahuka baduhaye amakuru.