1.U Rwanda rwemeye iki muri recommandation rwahawe na UN mu igenzura ku birebana n'uburenganzira bwa muntu.
a. Min Johnston Busigye akomeje kwivuguruza cyane nyuma yaho yemereye Inama y'umuryango w'abibubye ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa inama rwagiriwe ku birebana no guhonyora uburenganzirwa bwa muntu.
b.Ibihugu 99 byose byagiye bitanga Recommandation u Rwanda rugomba gushyira mu bikorwa mu iigenzurwa ryakozwe na UN muri cyo bita Universal Periodic Review.
2.Paul Kagame mu kiganiro cya Battlegrounds yagarutse kuri confict muri Kivu ndetse n'ikibazo cya Uganda & Rwanda.
a.Kagame arashimira imikoranira afitanye na Félix Tshisekedi mu gukemura ibibazo biri muri Kivu.
b.Kagame agarutse ku kibazo cya Uganda ati:" Byabaye ngombwa ko tugisakuza kugirango buri wese akimenye;"
c.Kagame yirinze kuvuga ikibazo nyamukuru afitanye na Uganda usibye kuvuga ko ari ikibazo kimaze igihe kirekire.
d.Kagame ati:"Ntabwo nakivuga aho kuko izindi mpande ntabwo hizari, avuga Uganda, Angola ndetse na Congo."
e.Ninde mu nyarwanda utazi induru ya Kagame avuga ko ikibazo ari Uganda ifasha RNC.
3.Intumwa za Rubanda ni izihe "Hagati y'abari mu nteko n'abaturage basigaye bivugira ubwabo?
a.Ese abaturage bagira uruhe ruhare mu byemezo bibafatirwa?
b.Intumwa za Rubanda zahindutse intumwa za Paul Kagame?
c.Ese uruhare rwa Oposition rwaba uruhe mu gufasha abanyarwanda kwihutisha impinduka?
4.U Rwanda hagati nk'ururimi mu kibazo cy'intambara irimo kubera muri Centrafrique.
Intambara muri Centrafrique irakomeje mu gihe Président Faustin-Archange Touadera asaba inyeshyamba gushyira intwaro hasi bakajya mu biganiro.
a.Umuvugizi wa gisirikare wa CPC Siddick Ali yabwiye ikinyamakuru cya Sputnik ko badateze gushyira intwaro hasi mu gihe President Touadera akomeje kubita ibyihebe.