RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • MADE IN RWANDA IBAYE BALINGA MURI LETA Y'AGATSIKO & ABATURAGE BARARIRA CYANE
    1.Made in Rwanda ikomeje kuba baringa , Inganda zisaga 150 zafungiwe imiryango mu mwaka wa 2017 kubera kutuzuza ubuziranenge.
    a.RDB yabahaye uruhushya rwo gukora yabitewe niki?
    b.Izi nganda zose zishyuraga imisoro mu gihe Leta ivuga ko zitujuje ubuziranenge.
    c.Abahinzi bararira ayo kwarika kubera kubura aho bajyana umusaruro wabo.
    d.Abari bashoye imari muri izi nganda bafite ikibazo cyo kwishyura amadeni muri Bank.
    e.Abasenateri baribaza uburezi abantu bahabwa mu Rwanda bikabashobera.
    2.Umuntu ukekwaho kwica Dr Raymond Dusabe yagejejwe imbere y'urukiko rwa Cape Town muri Afrika yepfo.
    a.Junior Kamono ukomoka muri Congo -Kinshansa niwe ukekwa kwivugana Dr Raymond Dusabe.
    b.Junior Kamono uvuga ururimi rw'igiswahili yasabye ko yazaburana mu cyongereza.
    c.Ikinyamakuru Time Live kivuga ko Dr Raymond Dusabe yahuye na Junior Kamono  aho bita Sea Point mbere y'uko bamwica.
    3.Ingendo za Kagame zimaze gutuma abanyarwanda bose bisanga mu bukene bukabije.
    a.Min Diane Gashumba arabwira abaganga kwihangana kuko batinze guhembwa.
    b.Abarimu bakosoye ibizamini bya leta bamaze igihe kirekire bishyuza Leta ariko amaso yaheze mu kirere.
    c.Ese amafaranga arahari cyangwa yashyizwe mu zindi gahunda za kagame.
    4.Uganda yateye utwatsi icyemezo cyo kwirukana impunzi z'abanyarwanda muri icyo gihugu.
    a.Ushinzwe ibibazo by'impunzi arashimangira ko impunzi zikomeje guhunga u Rwanda umusubizo.
    b.Hari ibibazo biremereye bituma abanyarwanda bahunga u Rwanda rero ntabwo twabasubizayo ku ngufu.
    5.Pascal Kanyandekwe wari umwe mu bakora muri Mutara Enterprises Ltd. amaze igihe afunze.
    a.Mutara Enterprises Ltd. iri muri cya kigo cya FPR Inkotanyi bita Crystal Venture gikora ubucuruzi mu Rwanda aho kiharira amasoko yose ya Leta.
    4 hr 6 min
  • KWICWA URUBOZO, GUKORERA MU GIHOMBO : AMAGAMBO Y'ABAHINZI BO MU RWANDA
    KWICWA URUBOZO, GUKORERA MU GIHOMBO : AMAGAMBO Y'ABAHINZI BO MU RWANDA
    1.Hari umusesenguzi werekanye ko hari ibintu bishoboka mu Rwanda gusa , kuko mu bindi bihugu haba opposition ikomeye yotsa igitutu guverinoma, hakaba inteko nshingamategeko yigenga, hakaba ubucamanza bwigenga, ntihabe ishyaka rimwe rukumbi nka FPR ryikubiye ubukungu bwose bw'igihugu.
    2. Turicwa urubozo, turakorera mu gihombo, akarengane nk'aka ntahandi kakiba muli ibi bihe, mudutabare dusubirane agaciro. Aya magambo y'abahinzi yaba ari mu mwanya wayo?
    3. Zimwe mu mpamvu zituma umusaruro utuba cg ugatikira ziterwa na Leta ariko zikirengerwa n'abahinzi. Ibi ntahandi bishoboka usibye mu Rwanda.
    4. Kwangirwa guhinga ibigufitiye inyungu, ugategekwa guhinga ibiguhombya, ntahandi bishoboka usibye mu Rwanda rwa Kagame
    5. Guhabwa imbuto zirwaye, zitinda kuza cg ntizize bikaguteza igihombo ntubone indishyi y'akababaro, ntihagire uhanirwa kugushyira mu gihombo, ntahandi bishoboka usibye mu Rwanda rwa FPR.
    6. Gutegekwa guhinga igihingwa runaka ariko ntuhabwe garantie yo kubona isoko ku musaruro wawe, ntahandi biba.
    7. Leta ishora imari, igakoresha inzego za leta mu nyungu z'inganda z'ubuhinzi z'ishyaka riri ku butegetsi, nta handi bishoboka.
    8. Inganda z'ubuhinzi za FPR nizo zihariye isoko ryose mu buhinzi, nyamara ntacyo zibazwa mu gushyigikira ubushashakashatsi, kwihembera abagronome, korohereza abahinzi kubona inguzanyo, kubegereza imiti n'amafumbire etc...
    9. Abahinzi ni abo gutabarwa.
    10. Amakuru atandukanye.
    3 hr 5 min
  • PM B. NETANYAHU NA P.KAGAME NIBO BAFITANYE AMASEZERANO YO GUCURUZA ABIMUKIRA
    1.Kuki u Rwanda ruhakana ko nta biganiro rwigeze rugirana na Isilaheri mu kwakira abimukira?
    a.PM Benjamin Netanyahu niwe wabeshye Inama y'abaminisitiri le 19/11/2017 ko abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda?
    a.Ese habaye igitutu cy'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kuri Isilaheril?
    b.Nyuma y'igihugu cya Uganda , kuki u Rwanda rwabihakanye rushimangira ko ntabyabaye?
    c.Nduhungiriki ati :"twagiranye ibiganiro ariko nta masezeraho ahari."
    d.Nduhungiriki ati:" abimukira baza mu Rwanda baje gushaka akazi."
    e.Ni ryari Paul Kagame ajya agisha inama Inteko cyangwa Gov mbere yuko afata icyemezo.
    2.Abantu benshi baribaza byinshi k'urupfu rwa  Dr. Raymond Dusabe wiciwe muri Africa y'epfo.
    a.Amb Vicent Karega arashimangira ko ashobora kuba yishwe ariko ntavuga abamwishe.
    b.Leta y'u Rwanda izabanze ibwire abanyarwanda uwishe Late Col Patrick Karegeya muri Africa y'epfo.
    c.Ese Dr Raymond Dusabe yazize abagizi ba nabi? tubitege amaso.
    3.Philippe Mpayimana ati:" ndasaba leta ko yakuraho amananiza ku mukandida wigenga."
    a.Mpayimana yashimangiye ko aziyamamaza k'umwanya wo kuba umudepite ariko agasanga nta mahirwe afite.
    b Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuwa gatanu, Mpayimana yagaragaje amaganya menshi.
    4.H.E Pièrre Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu kibabaniye nabi.
    a.Pierre Nkurunziza ati:" dufite ibimenyetso byose bigaragaza ko u Rwanda ruhora rushotora igihugu cyacu."
    b.Nkurunziza agaragaza impanvu u Burundi butigeze bushyigikira amanyanga yagaragaye mu matora y'inteko ya EALA.
    c.Ese Martin Ngonga azabasha gukora imirimo ye kandi President Nkurunziza ashimangira ko u Burundi butazihanganira ariya manyanga.
    3 hr 56 min

    4 hr 2 min
  • IGIHE N' IKI 1/5/18:ESE PIO MUGABO YABA YARABAYE SEBUKWE WA KAGAME MU IBANGA?
    Radio Itahuka Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda, RNC. Banyarwanda banyarwandakazi, turi kuwa 1/5/18 mukiganiro " Igiher n' Iki"  cya mbere cy' umwaka wa 2018 mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye Jean Paul T. Mu kiganiro cy' uyu munsi, turaza kuba turi kumwe na Epimaque N, mu isesengura, ariko tukaba tutari bube turi kumwe na Ali Abdulkarim. Abakunzi ba Ali rero tubihanganishe ko kuri uyu mugoroba atabonetse (...Ama...), ariko akazaba ari kumwe natwe mubiganiro bindi niba ntagihindutse.
    Nakomeje gusubiramo kenshi ko, nkuko umukunzi wa Radio yakomeje kutwibutsa ko, ibirego bya FPR byuzuye, kuvuga ibitagenda mu Rwanda bikaba bidahagije. Ahubwo dukora iki cyangwa twakora iki? Abanyarwanda bose waba umusaza cg umukecuru, urubyiruko ibaze ikibazo uti " Nkore Iki" nka John F Kennedy..... Undi munyamerika Patrick Henry we ati .. Give me liberty or Give me death. Kuki abanyarwanda ari twe twikunda cyane kandi turi mu bafite ubuzima bubi ku isi! Mentality?  Ariko kuko tuzi ikibazo kitwugarije, cya Idi Amini wazutse cg wiyuburuye, dukwiriye gukora m'uburyo budushobokeye. Ikibazo ni ese burahari? Igisubizo nacyo ni yego. Kagame/ Rwabujindiri ntabwo ari Imana irebera hose icyarimwe. Uretse ko aricyo ashaka ko abanyarwanda bibeshya!
    Muri iki kiganiro , turarebera hamwe politiki yo mukarere, amahanga, kuba Kagame agiye kuba umukuru wa AU. Hagati ya Mushikiwabo mwene Mwitende na Nduhungiriki ninde MoFA. Politiki y' abimukira bo muri Israel. Ibibazo by' Inzara mu gihugu imbere. Ese Pio Mugabo yaba ari sebukwe wa Kagame? N' Ibindi.
    Muze tuganire.
    Nyandikira kuri +1508.335.8771 Niba hari icyo ushaka kuvuga kuri iki kiganiro.
    2 hr 20 min

    2 hr 25 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda