RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IGIHE N' IKI 12/29/2017: MENYA IMPAMVU KAGAME YABWIYE INGABO KURYAMIRA AMAJANJA
    Banyarwanda Banyarwandakazi, nshuti namwe bakunzi ba Radio Itahuka, Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda. Ikaze mukiganiro Igihe ni iki. Muri kumwe na Jean Paul usanzwe ubagezaho iki kiganiro, buri wa gatanu w' icyumweru. Uyu munsi turi kuwa 29/12/2017, iki kiganiro kikaba ari icya nyuma gisoza umwaka wa 2017. Tukaba tuboneyeho kubwira abanyarwanda n' abakunzi bacu ko tubifurije kuzagira umwaka uruta uwa 2017, n'ubwo bigoye wa mugani wa Rwabujindiri, mugihe tureba ibibazo byugarije u Rwanda.
    Kagame yaba ategura intambara mukarere ko yabwiye abasoda kuryamira amajanja? Igisubizo ni muri iki kiganiro.
    Ubukungu mu Rwanda buraca amarenga. Ese Kagame ibyo yasezeranije abanyarwanda n' ingaruzwamuheto ze azabigeraho ate? Ese aho ntazakora mukigega cya RUPIYEFU?!!
    Umubano na Uganda ukomeje gutera abanyarwanda impungenge, kandi birakwiye. Byose ni muri iki kiganiro aho turi kumwe na Ali na Epimaque mu isesengura.
    1 hr 49 min

    1 hr 53 min
  • EVODE UWIZEYIMANA YAHUYE N'IBIBAZO URUHURI BIGEZE KUNGINGO IVUGA KURI GENOCIDE
    1.Umwaka wa 2017 ugeze ku musozo, Radio Itahuka turashimira abantu bose bagize uruhare mu biganiro byacu.
    a.Urutonde ni rurerure ariko ndazirikana bamwe naba nibuka amazina.
    2.Umushinga w'itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange wateje impaka zikomeye mu nteko nshingamategeko.
    a.Jenoside iracyari umutwaro uremereye abanyarwanda nk'uko byunvikana mu nteko nshingamategeko. 
    b.Abadepite ntabwo bunva ukuntu umuntu akora itegeko akirengagiza gushyiramo ijambo "gutegura" jenoside.
    3.Amategeko avuga kuri jenoside hafi ya yose yasubijwe komisiyo nyuma y'impaka ndende.
    a.Mu ngingo ya 92 mu mushinga w’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda igaragaza ko jenoside ikorwa hacuzwe umugambi.
    b.Bwa mbere yabanje gutorwa kuri 37 ku badepite 69 bitabiriye. 4 barayanga, 22 barifata, imfabusa ziba esheshatu.
    c.Mu kongera gutora 20 nibo batoye, 14 barayanga, 25 barifata naho imfabusa ziba 10. Iyi ngingo yahise idatorwa isubizwa komisiyo ngo izongere irivugurure.
    4 hr

    4 hr 7 min
  • KWIFUZA IMPINDUKA NTIBIHAGIJE GIRA ICYO UKORA
    KWIFUZA IMPINDUKA NTIBIHAGIJE GIRA ICYO UKORA
    1.Turashimira abateye inkunga ikiganiro cyacu n 'ibikorwa by'ihuriro nyarwanda muri rusange.
    2.Nawe niba ibiganiro byacu bayaragukoze k'umutima, witeguye gukora iki kugirango dukize abanyarwanda ingoma y'agahotoro?
    3.Uri impunzi ariko Leta y'agatsiko ihora ikudurumbanya, ikugambanira, igutobera mu gihugu wahungiyemo. Ukora iki ku girango mu Rwanda hageho ubutegetsi butakubangamiye?
    4.Urambiwe guhozwa ku kenke na FPR. Ukora iki kugirango ibintu bihinduke uhumeke?
    5.Ubangamiwe no kwikubira amasoko n'ubucuruzi bikorwa na FPR. Ukora iki ngo system ya Mafia yazanywe na FPR ihi rime?
    6.Umusoro w'ubutaka urakubangamiye. Ukora iki kugirango impinduka ibe vuba na bwangu ubutaka bwawe butarahabwa abashoboye kubusorera?
    7.Ubangamiwe no kubura ubwisanzure bwawe muli politiki, kubura ubwisanzure bw'itangazamakuru, ubucamanza bashumuriza abantu. Umusanzu wawe ni uwuhe ngo mu Rwanda haze demokarasi?
    8.Urambiwe ko bamwe banyereza, cg birundaho umutungo wa Leta mu gihe abandi bahembwa serum nayo iboneka zahize, abanyeshuri bagahabwa buruse y'intica ntikize nayo itazira igihe. Ukora iki ngo haze ubutegetsi bushyira imbere gusaranganya?
    9.Urambiwe kubona abantu basenyerwa, bafungirwa ubusa, bashimutwa, bakorerwa iyicarubozo, barandurirwa imyaka, bamburwa ibyabo. Ukora iki kugirango ako karengane karangire?
    10.Urambiwe guhora uvuga wongorera, wumvirizwa, wubitse umutwe, ugendera ku magi ngo utikururira akaga. Ukora iki kugirango usubirane ubwisanzure bwawe ungende wemye mu gihugu cyawe?
    11.Aho kuganya no kwijujuta tanga umusanzu wawe : Ibitekerezo, kora ubukangura mbaga, tanga amafaranga cg indi mfashanyo ikenewe, ibya FPR bishingukemo, higama we kubangamira abarwanya agatsiko ka FPR nawo ni umusanzu.
    2 hr 57 min
  • LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUSHAKISHA IKINTU CYOSE CYAKWANDUZA ISURA YA RNC
    1. Rwanda Revenue Authority ikomeje kubuza abanyarwanda ko umunsi ntaregwa wo kwishyura imisoro ari le 31/12/201.
    a.Abaturage barinubira amafaranga y'imisoro barimo gucibwa kandi nta mafaranga bafite.
    b.Abacuruzi b'ibirayi bararira ayo kwarika nyuma yaho babafunze babaziza gucuruza ibirayi muri magendu.
    c.Inzara iravuza ubuhuha muri iyi minsi mikuru ya Noheri n'ubunani.
    d.Abaturage bo mu mutara barashaka ko basubizwa ubutaka bwabo.
    e.42% y'ibibazo bigaragara mu Rwanda biri mu by'ubutaka.
    2.Leta yu Rwanda ikomeje gushakisha ibinyoma byose yashyira kuri RNC.
    a.Itsinda ry'ababuranira impunzi 41 muri Uganda baragaragaza ko Kale Kayihura na Police bafunze impunzi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
    b.Police ya Uganda iracyashakisha ibimenyetso ishinja impunzi.
    3.Leta y'agatsiko yikubiye ubutegetsi yonyine ibinyujije mu Itegekoshinga.
    a.Ingingo ya 10 mw'itegekoshinga ry'u Rwanda ivuga amahame ubutegetsi bwa FPR bwubakiyeho.
    b.None ko bigaragara ko ayo mahame adakora kuko adahinduka?
    4.RNC irifuriza abanyarwanda bose bayirimo umwaka mushya muhire wa 2018
    3 hr 56 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda