Banyarwanda banyarwandakazi, Iyi ni Radio Itahuka Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda, Murikumwe najye JP mu kiganiro Igihe n' Iki mutegurirwa buri wa gatanu i saa mbili zo kumugoroba. Turi kuwa 9/22/2017
Ubwo Kagame yari muruzinduko muri NEw York muri Amerika, aho yaje muri General Assembly 2017, benshi bahakuye amasomo y' Ingoma ya Rwabujindiri n' Irimbuka ryayo. Kimwe Mubyo twamenye ni uko Kagame ari umuzimu Ugenda. Byabikabyo ashyira kubanyarwanda ni ibyi kigali gusa. Nubwo benshi twari tubizi cyangwa se bamwe, ariko ubu icyiyongereyeho ni Umunyarwanda haba i Kigali mu Rwanda cg muri Diaspora yabonye humiliation Kagame yagize i New York, yiteye we ubwe kubera kutiyizera (self confidence). Aho yagiye gutega Trump ambush ashaka kumukora muntoki, undi akamwereka ko ntacyo amubwiye. Ikibazo ni Kagame si Trump.
Hagati aho turacyategereje bimwe Kigali yandikaga ivuga ko Kagame azafasha ku reforma UN.
Kagame yaciye amarenga ko adashaka ko amahanga yazamuhagurukira nka Kadhafi! Byaba se aribyo byatumye ajya gushaka Macron?
Mu Rwanda batangiye kugurisha Amamininwa y' Ibishyimbo, ariko batayagurisha ngo ahabwe ihene, ahubwo umwana w' Umunyarwanda. Iyi niyo Singapore Kagame yavugaga! Cyangwa nibwo bwa budasa badukanye muri iyi Manda itemewe! Ibi ni mugihe Kagame ahagurutsa indege eshatu agiye muruzinduko muri Amerika. Ese yibaza ko icyizere abwira abanyarwanda, cyangwa ubutore bazabishyira ku meza!
Amakuru nk' aya tuvuze hejuru niyo atuma ibinyamakuru nka Royal TV bifungwa. Twabibutsa ko Royal TV yabaye nyambere mukumenyekanisha ikibazo cy' abazunguzayi n' Inzego z' Umutrekano ndetse na Gouvernement.
Ese ubushinjacyaha bw' uRwanda kwita P5 P6 ni ukujijisha cyangwa ni intamenya? nibatege amatwi tubabwire icyo P5 ari cyo.
Ibi hamwe nibindi byinshi nibyo tuza kubasesengurira kuri uyu mugoroba aho muri kumwe nanjye Jean Paul