RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • Dr Muligande yavuye imuzi ibibazo biri muri Kaminuza ya Singapole ya Kagame
    Leta ntishoboye gutera inkunga y'amafaranga ihagije abanyeshuli bo muli Kaminuza. Ibyo yita inguzanyo idaha bose, n'abo iyahaye iyisubiza kabili: irayabishyuza iyo barangije kwiga kandi yaranayisubije muli school fees z'umurengera.Kutagira ubwisanzure na busa mu kwiga: Kwiga ishami utegetswe. Kutagira ubushobozi bwo guhindura, wabikora bikakugiraho ingaruka n'iterabwoba nk'iryo muli iyi tweet y'abayobozi ba Kaminuza nyarwanda.Kutangana imbere y'amategeko. Hali ababona inguzanyo abandi ntibazibone, bacibwa amafaranga y'ishuli mu kajagali ku buryo butangana, hali abahurirwaho n'inkunga z'imiryango myinshi itandukanye abandi bakirya bakimara, ...Ntibyumvikana ko Leta ihora ivuga ko ishishikaliza abanyeshuli kwiga ibijyanye n'imyuga (technics) aho kwiga iby'inyigisho rusange, yajya kubaca scholar fees igaca iyo umurengera abiga iby'imyuga naho abiga ibyo ubumenyi rusange akaba alibo ica make!!! Ngira ngo byagombye kuba ibinyuranye n'ibi !!! Kuki halihoubwo busumbane buzana akajagali ?Kuki ibyemezo bifatwa n'inzego zitandukanye z'igihugu wagira ngo bifatwa n'abantu b'injiji aliko wajya kubareba ugasanga ali intiti?Kuki amasomo y'ubumenyi rusange yagabanilijwe igihe agashyirwa ku myaka itatu aho kuba ine, ese imyaka itatu n'ireme baba baravanye mu mashuli yisumbuye iba hali icyo ibasigiye cyangwa baba babapfunyikiye amazi?Carnegie Mellon University yageze mu Rwanda ibura abo yigisha kubera ireme ry'ubumenyi abanyeshuri bafite. Biteye isoni!Kuki bashyira uburezi mu maboko y'abanyamahanga. Ni hahandi ntibashobora gukora ibyo Leta itababwiye, byarutwa rero no gukoresha abanyagihugu nibora abashomeri bakagabanuka. None se ukwigira bishyirwa mu ki ntibishyirwe mu ki?Kuki abaganga, abapilote b'indege, abakinnyi ba cinema, abashakashatsi,
    3 hr 10 min
  • IGIHE N' IKI 9/29/17: IMITUNGO YA KAGAME MUMAHANGA ISHOBORA KUZAFATIRWA
    Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry' Ihuriro Nyarwanda. Ikazni JP mu kiganiro Igihe n' Iki, usanzwe ukibategurira buri wa gatanu. Turi kuwa 29/09/2017.
    Ubwo Kongere ya Amerika Komite y' Ububanyi n'Amahanga yumvaga Ubuhamya bwa David Himbara na Maj Higiro Robert, kimwe mubibazo babajijwe ni uko baba bazi niba hari imitungo ya Kagame baba bazi aho iherereye.  Iki kibazo gihuriye he n' Ububanyi n' Amahanga cyangwa se impamvu nyamukuru yari yabazinduye? Isesengura na Ali Abdulkarim
    Ibikorwa na Leta y' URwanda kumuryango wa Assinapol Rwigara byagaragaje neza " Two states" Leta mu yindi ya FPR INkotanyi. Mumagambo arambuye muri ki kiganiro, aho JP na Ntamushobora baza kubafasha gusesengura iyi ngingo
    Ese twavuga ko Umutungo wa Ayabatwa Rujugiro watejwe cyamunara cyangwa ko FPR yambuye Rujugiro imitungo ye? Bamwe mubaguze iyo mitungo ni abakozi ba servise z' Umutekano/Ubwicanyi za Kagame. Inkuru irambuye n' Isesengura na Epimaque Ntamushobora 
    Kimonyo yari indimi kuri Television muri Kenya. ikindi kimenyetso cy' Ihirima ry' Ingoma ya President Kamege cyangwa se kuba amahanga yarasobanukiwe n' Ikinyoma cya FPR inkotanyi. Aho ntikwaba ari ukwibuka ibitereko washeshe? Ali aradufasha mu isesengura.
    1 hr 47 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda