ABANYARWANDA BATAKAJE UMUTIMA W'UBUTWALI, WO GUFATANYA NO GUTABARANA
Umukecuru Purukeriya yagiye ahanurira abanyarwanda, akababwira kandi akababwiza ukuri. Uwo mukecuru yagiye yumvikana avuga byinshi ku muco n'imyitwarire y'abanyarwanda. Yavuze byinshi kuli we, ku bategetsi, ku bali mu gihugu ndetse no ku bali hanze mu mahanga cyane cyane mu Bubiligi.
Mu kiganiro cya none arasura Radio Itahuka maze atubwire aho akura ubwo bushishozi. Aratuganirira ku buryo abanyarwanda bo hambere babanaga. Umukecuru Purukeriya aratubwira uko abanyarwanda b'ubu babanye hagati yabo ndetse n'uburyo bayobowe. Indangagaciro z'ubutwari, gutabarana no gutabara zagaraga zite mu bihe byo ha mbere. Itandukanirizo muli ibi bhe ni irihe? Ese hahindutse iki? Ni iki cyatumwe izo ndangagaciro zarahindutse? Araduha ingero nyinshi zivuye mu nararibonye yavanye mu ngoma nyinshi kuko izo amaze kubona atali nke? Muze twifatanye nawe rero muli iki kiganiro maze aduhanure.