Edouard Kabagema : Paul Kagame akomeje kwica no gufunga abanyarwanda
U Rwanda rushishikajwe no kuba ahantu habereye cg habihiye buli wese ?
Kagame arifuza ko ba mukerarugendo basura u Rwanda ari benshi, ngo bishobora kugabanya ubushomeri mu Rwanda. Ibi yabivugiye mu nama ya 41 y’ishyirahamwe ry’ubukerarugendo muli Afrika yabereye i Kigali kuwa 29.8.2017. Kugirango bigerweho ngo u Rwanda rushishikajwe no kuba „ahantu habereye buli wese“ .
.Umunyamabanga w’inama ya Loni ishinzwe iterambere n’ubucuruzi, Lukhisa Kituyi, yavuze ko ibihugu by'Arika bikwiye guharanira amahoro, kuko nta ntaterambere ry’ubukerarugendo hantu hatari amahoro.
Kagame we afite afite methodes ze zo“ gukundisha“ abantu u Rwanda no“ gukurura“ ba mukerarugendo barimo abanyarwanda baba hanze y‘igihugu, abanyafrika, n’abanyaburayi/ Amerika.
1. Methodes ya 1 : Gufunga, no guhiga bukware abatavuga rumwe nawe( famille Rwigara, abahagarariye FDU mu Rwanda, PDP imanzi)
2. methode ya 2 : gukenesha abatavuga rumwe na Kagame nkana hakoreshejwe intwaro y’umusoro, gusenyera kumanywa y’ihangu abacuruzi afite icyo apfa nabo.
3. methode ya 3: gufunga , kuligisa,kwica bake cyane bihaze bakajya mu Rwanda ku mpamvu zinyuranye bavuye mu buhungiro.
4. Methode ya 4: itegeko riha leta ububasha bwo gufatira imitungo yitwa ko „yatawe na banyirayo“ bari mu buhungiro.
5. methode ya 5: kongera igiciro cyo gusura ingagi cyikava kuli 750$ kikajya kuli 1500$.
6. methode ya 6: kwibasira ba mucyerarugendo b’uruhu rwera babita „utuzungu“.
7. Methode ya 7: gushimangira ko u Rwanda rutegekeshejwe igitugu ahindura constitution, akaniha 98,8%, amajwi atajya aboneka mu bihugu bilimo demokrasi.