Nyuma y' igihe kinini Kagame yiruka inyuma y' Umugogo wa Kigeli, Abapfumu be ubu ngo baba baramugiriye inama ko ntabami babiri bagomba kuba mu Rwanda mugihe kimwe, bityo rero ko byaba byiza ari uko atabaye mugihugu mugihe Kigeli azaba atara tabarizwa. Mu bibazo tuza kwibaza harimo
1. Kuki Leta itubashye amateka y' u Rwanda ngo igihugu cyunamire uwabaye umwami w' u Rwanda?
2.Ninde munyarwanda mubazima no mubapfuye Kagame aha agaciro?
3. Abakiriho se twe bitubwira iki? Hari icya korwa se kuri iyi ngingo?
4. Ese nyuma yo kunywa amaraso ya Kigeli, Kagame aratuza !!!!
Mu bindi, turaza kurebera hamwe harimo impamvu radio Itahuka yagarutseho y' iyeguzwa ry' Abayobozi b' inzego z' Ibanze!! Ni bije se yababanye nkeya, ni Amatora se , ni muze tubiganireho.
Turagaruka kandi kuri Me. Toy Nzamwita. Abadepite kuki ntacyo bavuze bagahamagara Min Musafiri muri gahunda ya Nyirarureshwa!!