RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • ALOYS SIMPUNGA : UMURYANGO NYARWANDA UHABWA GACIRO KI?
    IKIGANIRO “UMURYANGO NYARWANDA UHABWA GACIRO KI”
    Byaturutse ku mpaka zabaye nk’umutingito w’isi watangiriye mu nama y’umushyikirano ya 14 yabaye ku ya 15-16 Ukuboza 2016, ihuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, abayobozi, abanyamadini, abahagarariye sosiyete sivile n’inshuti z’igihugu bose babarirwa mu 2000.
    Izo mpaka zari hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bw’igihugu buhagaraliwe na Prezida Paul Kagame. Imyambi ya mbere ku rugamba rw’uwo munsi yarekuwe na Prezida Paul Kagame aho yunganiraga ingabo ze zari zimaze kurushoza zilimo Depite Gatabazi, Dr Jean Damascène, n’abandi. Prezida Kagame abonye urugamba rurenze imbaraga z’izo ngabo ze ati reka nigire kwirasanira. Kiliziya Gatolika yongera kwumvishwa ko yakoze genocide kandi ko Umuyobozi wayo Nyirubutungane Papa wenyine aliwe ugomba kujya gupfukamira Paul Kagame bikaba alibwo byonyine byahabwa agaciro. Ku nshuro ya kenshi, Mgr Philippe Rukamba, umuyobozi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda yongeye kwumvisha Prezida Kagame ko ibyabaye mu Rwanda genocide, nta ruhare Kiliziya Gatolika yabigizemo haba ku buryo buziguye cg butaziguye kandi ko itazigera ibisabira imbabazi, haba ali ku rwego rw’igihugu, haba ali ku Rwego rw’i Vaticani. Iyo umugaba w’ingabo atsinzwe nawe ku giti cye, ingabo ze ziba zibaye impehe. Usibye Evode Uwizeyimana wihaye kuvodavoda ashaka kurwanirira igifu cye cyamunaniye akubahuka Mgr Nzakamwita nyuma yabyo aliko Makuza Bernard Prezida wa Sena akamubwira ko hali ibitagomba kurangirira mu ivodavoda, nyuma y’aho bose bararuciye bararumira. Turizera ko ibyo Musenyeri Rukamba yababwiye ku buryo butomoye rubanda ireba kandi yumva noneho bwabaye ubwa nyuma.
    3 hr 12 min
  • IBAZE NAWE : IMPINDUKA MU BIGO BYA BURUSE Y'ABANYESHURI "REB VS HEC"
    Abadepite bemeye umushinga w’itegeko rigamije kwaka REB inshingano zo kugenzura inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri ba kaminuza zigahabwa HEC nabo baboneraho gusaba guverinoma y’u Rwanda kongera iyi nguzanyo
    Itegeko rishya rizaka ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) inshingano zo kugenzura imikorere n’imikoresherezwe y’inguzanyo y’amafaranga ihabwa abanyeshuri (bourse) zigashyirwa mu nshingano z’inama nkuru y’amashuri makuru (High Education Council, HEC) nk’uko byemejwe mu mushinga w’itegeko guverinoma yagejeje ku badepite kuri uyu wa 10 Mutarama 2017
    1 hr 45 min
  • ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE B’IHURIRO NYARWANDA : UMURONGO W’IHURIRO NYARWANDA
    ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE B’IHURIRO NYARWANDA : UMURONGO W’IHURIRO NYARWANDA KUMATORA YA PEREZIDA 
    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, Leta y’u Rwanda yatangaje ko amatora ya Perezida wa Republika azaba mu kwezi kwa Kanama 2017. 
    Hakurikijwe icyemezo cy’inama ya Biro politiki yaryo yo kuwa 17 ukuboza 2016, Ihuriro Nyarwanda riramenyesha abayoboke baryo bose ko ryamagana ayo matora kubera ko ahabanye cyane n’amahame ya Demokarasi riharanira.
    Ihuriro Nyarwanda ryemera ko amatora arangwa na demokarasi agomba kuba yujuje ibyangombwa bikurikira : 
    Gushingira ku mategeko yashyizweho mu bwisanzure
    Kwemera ubwisanzure bw’imitwe ya Politiki no kuyiha amahirwe angana
    Gutegurwa kandi agashyirwa mu bikorwa n’inzego zigenga
    Kwemera uburenganzira bwa buri muntu mu gutanga ibitekerezo no gushyigikira umutwe wa politiki ashatse
    Kwemera ubwisanzure bw’itangazamakuru 
    Nk’uko bigaragarira buriwese, nta nakimwe muri ibyo byangombwa kirangwa mu Rwanda
    Itegekonshinga ryahinduwe hakoreshejwe referendum mu gahato n'iterabwoba kugira ngo perezida Paul Kagame ashobore kwiyamamariza manda ya gatatu, binamubere urwinjiriro rwo kuzaba umukuru w’igihugu ubuzima bwe bwose. Abayobozi bakuru barahiriye kubahiriza Itegekonshinga nibo babaye abambere mugukora amanyanga yo kurivutsa umutima waryo, baryambura abaturage barigabira umuntu umwe.  Ibi byatumye ibihugu by’amahanga byari bisanzwe ari inshuti z’u Rwanda nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu by’i Burayi bivuga ko iryo hindurwa ry’itegekoshinga nta gaciro rifite kuko rikozwe «mu nyungu z’umuntu umwe rukumbi», kandi ko perezida Kagame atarakwiye kwihambira kubutegetsi nyuma ya 2017 kuko «nta muntu kamara ubaho». Mubyukuri, aha niho amatora yarangiriye.
    2 hr 57 min

    3 hr 9 min
  • IBIMENYETSO BY' IBIHE BYA NYUMA bya FPR 01/07/17: REKA NONGERE MBWIRE ABATUTSI
    Nyuma ya 1994, hari igihe abatutsi bagiye mubirere ngo babonye ingoma y' Abatutsi. Bamwe bigize ba ntibindeba abandi ntibitaye no kumenya ibipfa n' Ibikira murwa Gasabo. Nubwo Jenoside yari yahagaze, ariko abanu ntabwo bigeze barekeraho gupfa cyangwa guhunga igihugu. Kagame yashoboye kwihisha inyuma y' abatutsi igihe kirekire ababwira ko arengera inyungu zabo ndetse ko adafite ubutegetsi abatutsi bashira. Ikinyoma ariko nticyamaze kabiri, kuko nawe yatangiye kubiraramo ubutegetsi bwe butaramara kabiri. Ibyo ariko ntibyabujije Kagame na Leta ye gukomeza kubyinisha abanyarwanda insinzi y' uko ingoma ya Habyarimana yahiritswe. 
    Ikimaze kugaragara ni uko Kagame atareba ubwoko, inkomoko cyangwa akarere iyo anywa amaraso. Ubwo hari abaririmbaga insinzi nibwo Kagame yeretse abanyarwanda ko insinzi ari iye wenyine itari abanyarwanda bose. Urugero ni uko atatinye kwica abacika cimu nka Asiel Kabera (Rescape) atarashyingura n' abe bazize jenoside; Nibwo Maj. Birasa (Umututsi wavuye i Burundi) yishwe atezwe igico; nibwo Seth Sendashonga na Lizinde (Abahutu) biciwe muri Kenya bamaze kumuhunga; Nibwo abantu nka Rujugiro bameneshejwe bakamburwa uburenganzira kugihugu cyabo. Nibwo abantu nka ba Gen Kayumba, Col Karegeya, Tom Byabagamba, Col Rugigana, Lt Joel Mutabazi, Maj Alex Ruzindana (Abo bavuye i Bugande) bamwe muribo bicaga abandi bagafungwa, abandi bakameneshwa ; Abanyarwanda bavuye Congo nka Gen Laurent Nkunda, Gen Makenga, Gen Ntaganda n' Ingabo bari bayoboye babuzwaga uburyo na Leta ya Kagame, bapfira inyungu za Kagame. 
    Muminsi micye ishize kuwa 12/30/2016 nibwo inkuru yiyicwa rya Me Nzamwita Toy Ntabwoba (Wavuye KOngo) Yicwa muburyo butaramenyekana cg butazamemeyekana kuko Polisi yavuyze ko ntampamvu yo gukora i prerereza kuko uwapfuye (Victime) yizize. 
    Ibi byongeye kutwibutsa ko ubuzima bufite agaciro ari ubwa Kagame wenyine. Tubyemera ko ariko bikwiye kumera?
    3 hr 40 min

    3 hr 43 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda