1.Hadutse imvugo itunga agatoki abayobozi basiragiza abaturage bakabima ibyo bafitiye uburenganzira, bakaba batangiye kugereranywa n'inbyitso. Kuko Ministre Gasana ushinzwe umutekano mu nama yakoreye mu Ntara y'Ibirasirazuba taliki ya 22/9/2022 ari kumwe na Ministre Gatabazi ndetse n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze. Ministre w'umutekano yavuze ko amakosa agenda akorwa ariyo aherwaho mu kwangisha abaturage Leta cg ubuyobozi bikozwe n’abarwanya ubuyobozi.
2.Amagambo rutwitsi Kagame yabwiye Kikwete yabasubije ku isuka bahinduka abasabirizi kandi bari abakungu. Inkuru irambuye ku mibereho y’ banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari gusabiriza kandi ngo harimo abari batunze inga zirenga magana atanu.
3. Inkuru yaditswe n’Igihe.com igahita isibwa mu gihe gito. Yavugaga ko abo mu kiciro . 3 n’abakozi ba Leta basigaye barwaza bwaki. Havugwaga ko hari abaturage bashyizwe mu kiciro cya 3 kandi kandi batabikwiye kuko ari abakene cyane.
4. Ikinyamakuru Corbeau news cyo muri RCA kiratumenyesha ko Président Touadera yahaye ubwene gihugu abanyarwanda 500, biganjemo abasirikare n’abandi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda.