1.Ibinyamakuru byinshi byo mu ibirrwa cya Belize muri nyanja ya Karayibe birandika inkuru ivugu ko Prezida w‘u Rwanda Paul Kagame agiye gukorera muri icyo kirwa urugendo rw‘akazi kuva tariki ya 14 kugeza 14/09/2022. Ngo ubutumire bwo gusura icyo kirwa Kagagema yabuhawe na Premier ministre wacya igihe yari yitabiriye inama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali mu Rwanda. Ngo muri urwo ruzinduko rwa Kagame ibihugu byombi bizasinyana amasezerano kandi ngo Kagame azavugira ijambo imbere y‘inteko.
2.Inteko Nshinga mategeko komisiyo yayo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta, abenshi basigaye bayita ko irimo gusetsa imikara, ngo iba yiha urw‘amenyo iyo yiha gutanika abayobozi bacunze nabi ibya rubanda kandi kuva kera abo yagiye ifatira mu cyuho ikabasabira ibihano bikomereza imirimo nk‘aho ntacyabaye, kuko baba bakingiywe ikibaba, yewe bigeze n‘aho umudepite ababaye cyane abwira umuntu wacunze nabi ibya rubanda ngo nukomeza gutya tuzongera duhurire hano umwaka utaha uje kwisobanura, cg se ati wagirango mushimishwa no kuza kwisbanura imbere y‘inteko.
3.Imibare iteye urujijo ku banyamuryango ba Ejo Heza n‘imigabane batanze. Muri 2017 bashyira ho Ejo Heza batubwiraga ko abantu bo mu kiciro cya mbere n‘icya 2 (45% by‘abaturage) bazizigamira kugeza 15.000 frws ku mwaka Leta izabongeraho 15.000 frws cg se 100% , abo mu kiiciro cya 3 bangana na 50% by‘abaturage, byavugwaga ko uzizigamira 18.000 ku mwaka Leta izamwongeraho 9.000 frws cg se 50%. Abo mu kiciro cya 4 bitwa baherwe bagombaga kwizigamira 72.000 frwa ku mwaka ariko bo Leta ntigire icyo ibongeraho. Iyo abaturage baramuka bizigamiye buri wese uko Leta yabiteganyaga, Leta yari gushora miliyari 320 nayo niko yabibaraga.