RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UBUKUNGU:"Devaluation"IFARANGA RY'U RWANDA RIKOMEJE GUTA AGACIRO UMUNSI K'UWUNDI
    BNR yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryakabije guta agaciro imbere y’idorali rya Amerika muri Kamena na Nyakanga uyu mwaka.Ubusanzwe ifaranga byitwa ko ryataye agaciro bidakanganye iyo bitarenze 5%, nyamara muri Kamena ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 6.1 %, naho muri Nyakanga bigera kuri 6.9%.
    BNR, ivuga ko mu myaka irenga icumi ishize ifaranga ry’u Rwanda ritari ryarigeze rihungabana nk’uko bimeze muri iki gihe. Muri iyo myaka, ngo ryataga agaciro ku mpuzandengo iri munsi ya 5% ku mwaka ariko bigeze mu mwaka ushize wa 2015, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 7.5%, ndetse byanakomeje mu gice cya mbere cya 2016.
    Banki y’igihugu ivuga ko uko guta agaciro kw’ifaranga kuzagabanyuka bitewe n’ubwiyongere bwa sima ikorerwa mu Rwanda ndetse n’imwe mu mishinga ikomeye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Mu myaka icumi ishize, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro munsi ya 5%, kandi BNR isezeranya ko n’uyu mwaka bitazarenga.
    Ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yatangazaga uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri ku isoko mpuzamahanga ruri guhura n’ibibazo by’igabanuka ry’ibiciro b’ibicuruzwa rwohereza ku isoko mpuzamahanga.
    Kugeza muri Kamena 2016 u Rwanda rwongereye ibyo rwohereza mu mahanga ho 16.5%, ariko amafaranga byinjije agabanukaho 2.4%, kuko kugeza muri Kamena 2016, u Rwanda rwinjije miliyoni 268.6USD avuye kuri miliyoni 275.12 USD yinjiye mu gihe nk’icyo mu 2015. Icyuho kikigaragara mu bitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo nacyo ngo kiracyabangamiye bikomeeye ubukungu bw’igihugu.
    Rwangombwa yagize ati: “Ibi byatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu byoherezwa mu mahanga, harimo amabuye y’agaciro
    4 hr 13 min
  • EDOUARD KABAGEMA:LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE KUMUNGWA NA RUSWA& UDUFI DUTO MU NKIKO
    Kwa Semuhanuka, systeme yamunzwe na Ruswa n’itekinika, udufi duto mu nkiko.
     Leta ya Semuhanuka, „ igihugu ngo kirangwa n’imitegekere myiza“ , baduhoza mu matwi ngo ibindi bihugu bihora  biza kwigira ku Rwanda,  nyamara Ruswa n’itekinika  byamunze system. Nta kindi kimenyetso gikenewe kuko system ya ruswa no gutekinika ubudehe, vup, na girinka bigejejwe mu nkiko. Abicajwe ku ntebe y’abaregwa ni abategetsi bo mu nzego zo hasi gusa, kuko  ibifi binini bya bindi abadepite bavuga ko bifite ubudahangarwa mu ku rya ruswa, bo ntibakorwaho. Ikigaragara ni uko system yaboze,  kandi yagonze urukuta. Ibyo kuvuga ngo mu Rwanda nta ruswa ihaba byabaye amateka. Ya vision 2020 ivuga ngo mu Rwanda imitegekere myiza izaba igeze kuli 80%,  ngo uRwanda ruzaba ruri mu bihugu 10 bya mbere bibamo ruswa nke, ni uguca umugani izuba riva.  Niba  batwereka ko system yamunzwe bikomeye, bagombyeno kugira ubugabo, bakemera ko amajyambere  bavuga yagezweho ari ibinyoma kubera ko abayobozi batekinikaga ubudehe , bakarya ruswa, bagakora imishinga baringa bagejejwe mu n kiko. Kereka niba babarega gukora neza,  no kwandika raporo zivuga ukuri.  System yagonze urukuta ibimenyetso biragumya kwiyongera.
    2 hr 58 min
  • RNC IMAZE GUTORA ABAYOBOZI BAKURU & AMATWARA YABO NDETSE N'ICYEREKEZO AZABA AHE?
    1.Francis Kaboneka: Umutekano niwo ducuruza mu Rwanda dukura amadevise ababuze umutekano iwabo bakaza kuyubona mu Rwanda
    a.Umusoro ugomba kwiyongera kuko ari ngobwa
    b.Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko idashobora gukoresha inyundo mu kwica ‘inshishi
    c.Ntabwo tuzigera dupfumbatana n’umwanzi wacu hano’ Lt Col Mutembe
    2.President Patrice Talon yarangije urugendo rwe mu Rwanda 
    a.President Kagame yagaragaje ko afite ibibazo bitoroshye aho Jeannette Nyiramongi Utaragaragaye state dinner 
    b.Perezida Kagame na Talon basabye amahanga guha amahoro Abanyarwanda bakiyobora
    c.Politike nziza itangirira mu gihugu ibyi Kagame yabivugiye muri Kenya mu nama ya Tokyo -Africa  
    3.Abikorera kugiti cyabo bakomeje guhomba cyane 
    4.Ibikorwa bya baringa birakomeje mu Rwanda
    5.Umwuka mubi hagati yu Rwanda n'uburundi urakomeje 
    6.Ihuriro Nyarwanda RNC imaze kwitorera abayobozi bashya
    7.Rwanda Miliyari 5.5 zizakoreshwa mu matora muri 2017
    4 hr 1 min

    3 hr 11 min

    4 hr 3 min
  • EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE
    EDOUARD KABAGEMA : POLITIKE YA LETA Y'AGATSIKO MUBYO BITA IBYICIRO BY'UBUDEHE

     Gutekinika  Ibyiciro by’ubudehe,  umutego mubi ushibukana  nyirawo
    Hari abantu benshi bibeshya ko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ari ubuswa,  uburangare se nk’uko Kagame abyita, cg se akavuyo mu butegetsi.  Ariko gutekinika ibyiciro by’ubudehe ni umushinga ukomeye, wize neza, kandi ufitiye inyungu za politiki n’ubukungu ku bayobozi b’ingeri zose.
    - Abategetsi bo hasi babeshya imibare, ibibi byose bakabigira byiza mu rwego rwo kwesa imihigo, no kwanga kwerekana ko aho bategeka hari ubukene benshi, cg basigaye inyuma.
     Abategetsi bo hejuru bazi neza ko abo hasi batekinika raporo, ariko bafunga amaso, bagahuza ibitekinikano byo mu nzego zo hasi na vision 2020. Aha twakwibutsa ko intego y’ibanze ya vision 2020 ari ukugera kuli „classe moyenne“, middle class“ . Muli ili tekinika rero birororoshye gukora classe moyenne mu mpapuro,  FPR utegeka abayobozi bo mu nzego zo hasi kugabanya umubare w’abakene n’umubare  w’abakize, bakongera umubare wo mu cyiciro cyo hagati.Kagame  yarangiza akabeshya isi ko yakoze ibitangaza , ndetse ibyo bitangaza bishingiye ku mibare itekinitse, bigahinduka impamu ya politiki yo gushimuta manda ya gatatu itemewe n’amategeko.
    -Si inyungu za politiki gusa, kuko iyo ubutegetsi bugabanyije umubare w’abakene mu mpapuro, bituma  leta  ishobora kuzigama amafranga ibatangaho ya mitiweli na buruse z’abana babo. Amafranga Leta ibatangaho akaba abarirwa mu ma miliyari mirongo.
     Ili tekinika ariko rifite ingaruka  ku butegetsi. Biragoye gukora iteganyamigambi
    2 hr 59 min

    3 hr 1 min
  • ALOYS SIMPUNGA: U RWANDA RWARI RWIZA KANDI NDURATIRA ABATARABIMENYE
    ALOYS SIMPUNGA: U RWANDA RWARI RWIZA KANDI NDURATIRA ABATARABIMENYE
    “Ibyiza byawe nzabirata maze babiburire igiciro”
     
    Ubwiza bw’u Rwanda nibwo buha umunyarwanda imbaraga zo kubulinda. Kumenya ubwiza bw’u Rwanda nibyo bitera kububungabunga no kubulinda ababusenya babutera ikizenga. Kuvutswa ubwo bwiza bw’u Rwanda nibyo biha umunyarwanda impamvu zo kuburwanilira.
    Izo nteruro eshatu zishamikiye ku bwiza bw’u Rwanda zihamagarira umunyarwanda ibikorwa bitatu. Kulinda, guharanira no kurwanilira ubwo bwiza.
    Uburanga bw’u Rwanda bubonwa n’abanyamahirwe bake. Uburanga bw’u Rwanda nta kindi gihugu rubuhuje. Ubwo buranga bukubiye mu miterere y’inyuma (Ubwiza bwo ku mubili) n’imiterere yihaliye y’imbere itabonwa na bose (Ubwiza bwo ku mutima). Uburanga bw’inyuma bugizwe n’imisozi, n’ibibaya, n’ibiyaga n’inzuzi. Naho uburanga bw’imbere ku mutima bugizwe n’abanyarwanda, n’umuco wabo n’imibereho yabo.
     
    Hari abanyarwanda batabona ubwo buranga. Iyo utabona ubwo buranga ntugira isura nyayo y’u Rwanda. Urugero: Utaragera mu gihugu gishyuha cyangwa gikonja cyane ntabona neza isura nyayo n’ubwiza Imana yatatse u Rwanda rudashyuha ndetse ntirukonje.
    Abahanzi bagiye badutanga kubona ndetse bakanatwereka ubwo buranga bwihariye bw’u Rwanda.
     
    Muli iki kiganiro, turagerageza kwifashisha abo bahanzi batweretse bumwe mu bigize uburanga bw’u Rwanda. Mu myaka ya 80-90, habayeho génération y’abahanzi, bakozwe ku mutima babona isura nyayo y’uburanga bw’u Rwanda maze bayidushyira imbere y’amaso, bayidutera mu bwenge aliko cyane cyane bayidushyira mu mitima. Nkurikije ubuhamya butandukanye, icyo gikorwa cy’abo bahanzi cyagize uruhare rukomeye mu gutuma FPR yarashobotse kubaho
    2 hr 54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda