Hashize iminsi hahita ibiganiro binyuranye bivuga ku bijyanye n’ibyo bise « guhindura itegekonshinga ». Mu magambo atangwa usangamo impirita nyinshi, guhubuka ndetse no gushyanukana umuvuduko uteye impungenge. Aho kugaragaza aho itegeko risanzwe ryaba ribangamiye igihugu cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange, usanga ahubwo abantu bibanda mu gutakana ibikabyo byinshi Perezida Kagame Paul, nk’umuntu udasanzwe, kuburyo byanteye kwibaza aho u Rwanda rurimo kugana.
Ngo atambutse abandi banyarwanda bose kuburyo akiriho ntawe bahiga? Ngo afite uburenganzira bwo guhindura amahame ibihugu bikoresha n’Isi yose igenderaho, ngo kuko ari we, bigatuma u Rwanda rusumba ibinhdi bihugu byose ? Ngo Kagame Paul ni ikirenga, ngo ni nka Yezu Kristu ?!!
Hari ibintu umuntu muzima yumva akabyibazaho kandi akiyemeza kudaterera iyo, ngo bitazaba nabi akababazwa n’uko yabibonye ntagire icyo akora. Nanjye iyo numvise ibivugwa, mbona ibintu bitoroshye; cyane cyane ko ababivuga mbona bazi neza ibyo barimo; ahubwo ko akenshi baba bagamije guhuma amaso rubanda idasobanukiwe . Nasubiye mu mateka ngo ndebe umutegetsi twafatiraho urugero mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guhumuka bakirinda guhubukira kurohama.