RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • RNC : INGAMBA Z'IHURIRO NYARWANDA KUVA KUYA MBERE(1) KUGERA KU YA GATUTU (3)
    TOPIC : RNC : INGAMBA Z'IHURIRO NYARWANDA KUVA KUYA MBERE(1) KUGERA KU YA GATUTU (3)
    1. Sobanukirwa neza impanvu Ihuriro Nyarwanda ryazutse.
    2. Ihuriro nyarwanda rizahindura iki mu rwanda ?
    3.Mugane mwese Ihuriro nyarwanda RNC
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 58 min
  • MUSENYERI MBONYINTEGE SMARADGE N' ABADEPITE BATEGETSWE GUSABA FPR IMBABAZI.
    President Kagame amaqze iminsi agerageza uburyo bwo se bwo gutwika akarere ngo abone uko akomeza gukomeza ubutegetsi bwe. Ntako atagize ngo Uburundi abugire ikibazo cy' U Rwanda ariko amayeri ye yamaze kumenyekana. Nim uri urwo rwego yakoresheje inzego z' Ubutegetsi bwe gushyira ingamba zituma atakumirwa kuyobotra u Rwanda nyuma ya 2017.
    Uko bigaragara ariko amaze nawe kubona ko ibyo ari imigambi gusa ariko bitazagira aho bigera ariyo mpamvu amaze iminsi akoresha n' Abihaye Imana kuvuga uko ari igitangaza ndetse bamwe akanabashyiraho Iterabwoba kugirango bemeze ko yatoranijwe n' Imana.
    Muri iki kiganiro turaza kurebera hamwe amakuru amaze iminsi avugwa ku Rwanda, harimo nimfu zitunguranye z' Abayobozi b' U Rwanda.
    Mwatelephona kuri 13479456449 mugatanga ibitekerezo byanyu cyangwa se mukandika kuri [email protected] mukaduha ibitekerezo byanyu tukazabisoma mukiganiro cy' ubutaha.
     
    Muri kumwe na Jean Paul
    3 hr 14 min
  • LETA Y'AGATSIKO MU RWANDA IKOMEJE GUTEKINIKA IMIBARE "STATISTIQUE"
    LETA Y'AGATSIKO MU RWANDA IKOMEJE GUTEKINIKA IMIBARE "STATISTIQUE"NGO YAKUYE ABATURAGE MU BUKENE
    Igice cyambere:
     “U RWANDA RURAREGWA GUTEKINIKA IMIBARE KW’IGABANUKA RY’UBUKENE”. Turasesengura iyo nkuru iherutse gushyirwa ahagaragara na France 24, imwe muri za televiziyo zikomeye isakaza amakuru kw’Isi yose mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza n’Icyarabu. 
    Igice cya kabiri :
    UTUNTU N’UTUNDI
    3 hr 56 min
  • IGIHUGU CYU BURUNDI KIRAZI IKI? ESE CYABA KIGIYE KUBA SYRIA OF AFRICA?
    IGIHUGU CYU BURUNDI KIRAZI IKI? ESE CYABA KIGIYE KUBA SYRIA OF AFRICA?
    Mu itangazo yashiyize ahagaragara, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kirby, aramagana iyicwa rya Welly Nzitonda. Aratanga ubutumwa bw’akababaro kenshi kuri Pierre-Claver Mbonima. Aributsa ko umukwe wa Mbonimpa nawe yishwe mu kwezi gushize, kandi ko na Mbonimpa nawe ubwe yarusimbutse arashwe.
    John Kirby aravuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe cyane n’ubwicanyi bugenda bwiyongera mu Burundi, hagati y’inzego z’umutekano, imitwe irwanya leta ikoresheje ibirwanisho, n’indi mitwe y’abicanyi. Impungenge ziraturuka kandi no ku magambo yavuzwe muri iyi minsi n’abategetsi bamwe na bamwe ahembera urugomo.
    Umuvugizi w’Amerika aremeza ko amategeko Perezida Nkurunziza yahaye inzego z’umutekano yo gukoresha ingufu zo kwambura ibirwanisho ababitunze batabifitiye uburenganzira nayo ashobora kuba intandaro y’ubwicanyi bukomeye, bushobora guhitana abantu imbaga.
    Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba rwose ikomeje ko guverinoma y’Uburundi yareka uwo mugambi wo gukoresha ingufu. Irasaba guverinoma n’abatavuga rumwe na yo kureka ku mugaragaro gukoresha urugomo n’ubwicanyi, no kwemera kuganira nk’uko bisabwa n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi, Afrika yunze ubumwe, n’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

    2 hr 55 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda