RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • GEN KARENZI KARAKE YAGEZE IMBERE Y'URUKIKO & PRES KAGAME YATAYE UMUTWE !!!!!
    Umukuru w'urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda yagejejwe imbere y'urukiko rw'i Londres mu Bwongereza nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa gatandatu bisabwe n'ubucamanza bwo muri Espagne bumushinja ibyaha by'intambara.
    Urukiko rwemereye Lt Gen Karenzi Karake kuburana ari hanze ariko rumusaba gutanga ingwate y'amafaranga miliyoni 1 y'amapawundi akoreshwa mu Bwongereza angana na miliyoni $1.6 z'amadolari.
    Rwanamutegetse kwitaba igipolisi buri munsi.
    Bwana Karenzi yavuze ko azahangana n'imanza zo kumwohereza muri Espagne.
    3 hr 56 min
  • GEN KARENZI NA GENOCIDE BIBAYE IHURIZO KURI PRES PAUL KAGAME N'AGATSIKO I KIGALI
    Lt Gen Karenzi Karake wari usanzwe akuriye ibiro by’iperereza mu Rwanda, yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, afungirwa i London mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibishimangira.
    Kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015, BBC ivuga ko aribwo Lt Gen Karenzi Karake w’imyaka 54 y’amavuko, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu mujyi wa London mu Bwongereza ahita afungwa, bikavugwa ko iby’ifungwa bye bifite aho bihuriye n’ikirego cy’umucamanza wo muri Espagne wigeze gushinja Lt Gen Karenzi Karake ibyaha by’intambara, icyo gihe hari mu mwaka wa 2008.
    Karenzi Karake watawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru gishize, yafashwe hakoreshejwe impapuro zita muri yombi zo ku rwego rw’umugabane w’u Burayi, agezwa imbere y’umucamanza wa Westminster, yemeza ko azakomeza kuba afunzwe by’agateganyo kugeza tariki 25 Kamena 2015.
    3 hr 58 min
  • JEAN PAUL MUKIGANIRO IMPAKA ZA 2017 CYO KUWA 06/23/2015
    Mu kiganiro cy' Isesengura nkora rimwe mucyumweru, uyu munsi turarebera hamwe ibya manda ya 2017 FPR imaze kwemeza ndetse na Manda za Espagne zo gufata bamwe mubasirikare bakuru b' u Rwanda. Ambassaderi w' Ubwongereza mu Rwanda yari mu nteko. Luoise Mushikiwabo mu bwongereza gucinya inkoro. Abifuza gutanga ibitekerezo byabo bahamagara 
    13479456449
    cyanwa bakandika kuri : [email protected] Ibitekerezo byabo tukazabisoma mukiganiro cy' ubutaha.
    Host: Jean Paul
    3 hr 56 min
  • GEN. KARENZI KARAKE YATAWE MURI YOMBI NA POLICE YA UK & PAUL KAGAME ARAKORA IKI?
    Ubwo Jenerali Karenzi Karake yashakaga gusubira mu Rwanda nyuma y' uruzinduko rwakazi mu burayi, Polisi y' Ubwongereza ntiyamakundiye Guhaguruka ahubwo ihita imwambika amapingu, jugujugu no muburoko. Biteganijwe ko azasubira murukiko kuwa kane. Birabe ibyuya. Rosa Kabuye yafatiwe mubudage, ndetse aza kujyanwa mubufransa, Lete isaba igihugu cyose kwigaragambya! ubuse Kigali irabyifatamo ite, cyane cyane ko Espagne idafite Ambassade mu Rwanda!!
    3 hr 57 min
  • U RWANDA RUHINDUTSE "CORPORATION" YA PRES. KAGAME AHO ABANTU BAGURA IMIGABANE
    U RWANDA RUHINDUTSE "CORPORATION" YA PRES. KAGAME AHO ABANTU BAGURA IMIGABANE
    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc. Perezida Kagame
     
    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc, Nyakubahwa Kagame Paul 
    Maze iminsi umutima wanjye unsaba kugira icyo mvuga kuri Rwanda nziza y’uyu munsi na Rwanda nziza y’ejo hazaza.
    U Rwanda rwacu rwagiye rurangwa n’amateka y’imiyoborere mibi, yuzuyemo amacakubiri n’ivangura bikabije, byaje no kutugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Buri Munyarwanda wese na buri Munyamahanga wese azi ko Jenoside yahagaritswe na Nyakubahwa Kagame Paul n’ingabo yari ayoboye mu ngorane nyinshi n’inzitane y’ibibazo.
    irumvikana rero, kandi bishingiye no ku burenganzira bwabo, ko abo bashoramari bafite imigabane muri Rwanda Inc. iyobowe na Nyakubahwa PDG, Kagame Paul bitoreye bafite n’Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gusaba ko Itegeko rikuru rigenga “Company” (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda) ryavugururwa kandi bakanasaba ko PDG (President Directeur General) wayoboye “Company” neza ikunguka kandi igatera imbere, yakomeza kubacungira umutungo.
    3 hr 17 min
  • U RWANDA RUHINDUTSE "CORPORATION" YA PRES. KAGAME AHO ABANTU BAGURA IMIGABANE
    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc. Perezida Kagame
     
    2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc, Nyakubahwa Kagame Paul 
    Maze iminsi umutima wanjye unsaba kugira icyo mvuga kuri Rwanda nziza y’uyu munsi na Rwanda nziza y’ejo hazaza.
    U Rwanda rwacu rwagiye rurangwa n’amateka y’imiyoborere mibi, yuzuyemo amacakubiri n’ivangura bikabije, byaje no kutugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Buri Munyarwanda wese na buri Munyamahanga wese azi ko Jenoside yahagaritswe na Nyakubahwa Kagame Paul n’ingabo yari ayoboye mu ngorane nyinshi n’inzitane y’ibibazo.
    irumvikana rero, kandi bishingiye no ku burenganzira bwabo, ko abo bashoramari bafite imigabane muri Rwanda Inc. iyobowe na Nyakubahwa PDG, Kagame Paul bitoreye bafite n’Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gusaba ko Itegeko rikuru rigenga “Company” (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda) ryavugururwa kandi bakanasaba ko PDG (President Directeur General) wayoboye “Company” neza ikunguka kandi igatera imbere, yakomeza kubacungira umutungo.
    3 hr 57 min
  • FDU INKUBIRI : KUDAHINDURA INGINGO 101 SI BYO BIZAZANA IMPINDUKA DUKENEYE
    Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y’imyaka 7 akesha Itegeko nshinga ryashyiriweho mu 2003, mbere yuko yemezwa  mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka, yari amaze imyaka itatu ari muri uwo mwanya, yihaye amaze gukuraho uwitwaga ko ari we Prezida, Pasteri BIZIMUNGU. Mbere y’aho kandi, nubwo yitwaga ko ari Visi prezida mugihe cy’imyaka 6, kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994, ni we mu by’ukuri wayoboraga igihugu
    3 hr
  • ME NTAGANDA BERNARD ATI TURITEGUYE NIBIBA NGOBWA TUZAKAMA IMBOGO
    TANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 : 
    « COUP D’ETAT CONSTITUNIONNEL » YA FPR INKOTANYI IRARIMBANYIJE
     Bimaze kugaragara ko FPR INKOTANYI iri guca Ruhinganyuma mu gukora « Coup d’Etat Constitutionnel » ibinyujije mu mashyaka ayigaragiyeye ;
    Rimaze kubona kandi ko zimwe mu nzego za Leta ziyishyigikiye muri uwo mugambi mubisha ;
    Nyuma y’aho amahanga akomeje kurebera iyi migambi ya FPR INKOTANYI yo guhindura Itegeko Nshinga nyamara agahindukira akamagana  yivuye inyuma ibindi b’ihugu byo mu Karere biri muri uwo mugambi ;
    Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :
    Ingingo ya mbere : Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana ryivuye inyuma umugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga riciye Ruhinganyuma maze igakoresha ya mashyaka ayigaragiye  muri FORUM ; yahindutse umuzindaro wayo.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko uwo mugambi wagaragaye kuva mu 2010 ;Prezida Paul KAGAME akimara gutorwa bihishuwe na Bwana MUSA Fazil ; Intore y’amarere yo muri PDI.
    Ingingo ya 2 : Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha ko amabaruwa  yoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko  amwe yitirirwa  Abanyarwanda ayandi akaba yandikwa nyuma yo gutunarikwa no guterwa ubwoba. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko kwegeranya  aya mabaruwa  asaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yahinduka byabaye nk’imihigo yahawe Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.
    Ingingo ya 3 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iki gikorwa cya FPR INKOTANYI cyo guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu ari « Coup d’Etat Constitutionnel
    3 hr 39 min
  • PAUL KAGAME YAGARAGAJE UBWOBA BWISHI MU CYEMEZO YAFASHE CYO KUGUMA KUBUTEGETSI
    Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye uyu mwiherero ko ibyemezo byose byafatwa birebana na 2017, bigomba gushingira ku mpamvu zumvikana kandi zifatika ndetse zitanga icyizere kirambye (stability) ku iterambere ry’igihugu..
    Perezida Kagame asanga kuba uyu munsi hari abatekereza ko u Rwanda rukwiye kugendera ku byifuzwa cyangwa ibisabwa na bamwe bahoze mu Rwanda bakahava bahunze ibyo bakoze birimo n’ibyaha biremereye, ko byaba ari nk’igitutsi ku gihugu nk’u Rwanda
    abanyamuryango ba RPF basabye Perezida Kagame ko hari byinshi bamaze kugeraho mu byo we n’umuryango RPF-INKOTANYI bari barasezeranyije abanyarwanda, ariko na none bamusaba ko yabemerera bagakomezanya muri 2017.
    3 hr 44 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda