RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • IMYANZURO Y' INAMA YA FPR. CONNIE BWIZA YAMENYE AMABANGA Y' IGIHUGU MURI AMERIKA
    Mukiganiro cy' uyu munsi, Turarebera hamwe ijambo secretaire wa FPR yavuze kuri Connie Bwiza n' impamvu yo kwegura kwe.
    Imyanzuro ya FPR yemeje ko Kagame azagwa kubutegetsi. Ni iyihe mpamvu Prtesident Kagame atitabiriye inama y' abakuru b' ibihugu yaberaga Afrika y' epfo? Turarebera hamwe ahazaza h' aba Prezida ba Afrika duhereye kuruzinduko rwa President Bashir na manda yo kumufata muri Afrika y' epfo. 
    Ni mukanya i saa mbiki za Washington 
    Tel: 1347 945 6449 cyangwa wandikire [email protected] maze utange ibitekerezo byawe, mukiganiro kiyobowe na Jean Paul nkuko bisanzwe buri wa mbere.
    2 hr 54 min
  • PAUL KAGAME YAGARAGAJE UBWOBA BWISHI MU CYEMEZO YAFASHE CYO KUGUMA KUBUTEGETSI
    Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye uyu mwiherero ko ibyemezo byose byafatwa birebana na 2017, bigomba gushingira ku mpamvu zumvikana kandi zifatika ndetse zitanga icyizere kirambye (stability) ku iterambere ry’igihugu..
    Perezida Kagame asanga kuba uyu munsi hari abatekereza ko u Rwanda rukwiye kugendera ku byifuzwa cyangwa ibisabwa na bamwe bahoze mu Rwanda bakahava bahunze ibyo bakoze birimo n’ibyaha biremereye, ko byaba ari nk’igitutsi ku gihugu nk’u Rwanda
    abanyamuryango ba RPF basabye Perezida Kagame ko hari byinshi bamaze kugeraho mu byo we n’umuryango RPF-INKOTANYI bari barasezeranyije abanyarwanda, ariko na none bamusaba ko yabemerera bagakomezanya muri 2017.
    3 hr 23 min
  • FPR INKOTANYI BIMITSE UMWAMI" PRES PAUL KAGAME" NTAWUNDI TWIFUZA USIBYE WE GUSA
    Abashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda nyuma ya 2017 bamuritse raporo yabo
    Abakada batatu ba RPF-Inkotanyi bashinzwe kwiga ku hazaza h’u Rwanda ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye, bashyize ahagaragara ibyo bagezeho.
    Raporo yabo ivuga ko abarwanashyaka ba RPF-Inkotanyi bifuza ko Perezida Kagame aguma ku butegetsi. Abikorera bo ngo bahuriza ku kuba avuyeho na bo bahita bahagarika ibikorwa byabo.
    Aya ni amwe mu magambo Senateri Dr Karemera Joseph yabwiye Perezida Kagame ubwo yamurikaga iyo raporo, mu mwiherero w’abanyamuryango babarirwa muri 600 ba RPF.
    Mu mwaka wa 2013, Perezida Kagame yahaye umukoro abakada 3 bakomeye ba RPF, wo kwiga ku kigomba gukorwa ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga zizaba zirangiye.
    Abo bagabo batatu basanzwe ari abasenateri (Dr Karemera Joseph, Tito Rutaremera na Antoine Mugesera), ngo bakusanyije ibitekerezo by’abanyamuryango b’ingeri nyinshi, bakora n’ubushakashatsi.
    Dr Karemera wamuritse iyi raporo, yagize ati, "Duhitamo abo tubaza (sampling) twarebye ibice byose by’abanyamuryango harimo urubyiruko, abagore, abikorera, abayobozi bakiri bato, abanyeshuri n’abanyarwanda baba mu mahanga.”
    Nk’uko Karemera yakomeje abisobanura, "twibanze ku kuganira amateka y’u Rwanda n’uko twakuramo amasomo ngo dufate ibyemezo bikwiye by’uko bizagenda muri 2017.
    3 hr 54 min
  • GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA MU RWANDA NI UGUKORA COUP D'ETAT
    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 :
    « COUP D’ETAT CONSTITUNIONNEL » YA FPR INKOTANYI IRARIMBANYIJE
     Bimaze kugaragara ko FPR INKOTANYI iri guca Ruhinganyuma mu gukora « Coup d’Etat Constitutionnel » ibinyujije mu mashyaka ayigaragiyeye ;
    Rimaze kubona kandi ko zimwe mu nzego za Leta ziyishyigikiye muri uwo mugambi mubisha ;
    Nyuma y’aho amahanga akomeje kurebera iyi migambi ya FPR INKOTANYI yo guhindura Itegeko Nshinga nyamara agahindukira akamagana  yivuye inyuma ibindi b’ihugu byo mu Karere biri muri uwo mugambi ;
    Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :
    Ingingo ya mbere : Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana ryivuye inyuma umugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga riciye Ruhinganyuma maze igakoresha ya mashyaka ayigaragiye  muri FORUM ; yahindutse umuzindaro wayo.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko uwo mugambi wagaragaye kuva mu 2010 ;Prezida Paul KAGAME akimara gutorwa bihishuwe na Bwana MUSA Fazil ; Intore y’amarere yo muri PDI.
    Ingingo ya 2 : Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha ko amabaruwa  yoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko  amwe yitirirwa  Abanyarwanda ayandi akaba yandikwa nyuma yo gutunarikwa no guterwa ubwoba. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko kwegeranya  aya mabaruwa  asaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yahinduka byabaye nk’imihigo yahawe Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.
    Ingingo ya 3 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iki gikorwa cya FPR INKOTANYI cyo guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu ari « Coup d’Etat Constitutionnel
    3 hr 56 min
  • CLAVER GATETE YAMURIKIYE INTEKO YU RWANDA INGENGO Y'IMARI 2015 -2016
    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver GATETE, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2015-2016. Iyo ngengo y’imari nshya igera kuri miliyari 1768.2 z’amafaranga y’u Rwanda ngo izibanda ahanini ku bikorwaremezo byihutisha impinduka mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.
    3 hr 27 min
  • Ntihazagire ubabeshya, uru Rwanda aho rugeze ni Kagame na RPF,..si PL , si PSD
    Ibi bisa nk’ibitakiriwe neza na benshi mu gihe bavuga ko hari bimwe mu bigo n’Inzego bikomeye bitandukanye biyoboye n’amwe mu mayashyaka atari FPR- INKOTANYI.
    Ku ikubitiro inkuru igisohoka umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PSD Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Tweeter, yahise agaragaza ko atishimiye amagambo y’uyu muyobozi, ari na byo byakomeje kugaruka mu mpaka ku mbugankoranyambaga.
    Benshi mu bayobozi b’imitwe ya Politiki, baganiriye na Makuruki.rw , bagize icyo batangaza bagaragaza uburyo bakiriye ibyatangajwe na Paul Jules Ndamage.
    PPC : ...Ibi byaba ari ukujya muri polemique idafite 11.. "Minister Mukabaramba Alvera
    Tuganira na Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka PPC usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko asanga ibi bidakwiye kwirirwaho bigibwaho impaka ashingiye ku rwego rw’uwabitangaje, aho asanga byari kuba ibyo kwibazwaho iyo aba ari Perezida wa FPR nibura wabivuze . Yagize ati : “…buriya byaba ari ukujya muri polémique idafite 11.., ndumva icyo kibazo wabanza ukakibaza Perezida wa FPR, Perezida wa FPR nakubwira ko yakoze wenyine, ubwo nibwo twabona aho duhera..”
    P. L : "…..abanyarwanda bose ntibari muri RPF kandi bagira uruhare mu kubaka u Rwanda" Hon Mukabalisa Donathille
    Ku ruhande rw’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), Honarable Mukabarisa Donatille usanzwe ari na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko/ Umutwe w’Abadepite, nawe afite uko abibona gutandukanye n’ukwa Paul Jules Ndamage. Mu kiganiro kigufi na Makuruki.rw yagize ati :”….. n’indi mitwe ya politike irahari, Abanyarwanda bose ntago bari muri RPF, kandi bose bagira uruhare mu kubaka u Rwanda.
    3 hr 51 min
  • IMYAKA 17 IRASHIZE INTWARI SETH SENDASHONGA YIVUGANYWE NA PAUL KAGAME N'AGATSIKO
    INTWARI SETH SENDASHONGA IMAZE INYAKA 16 YISHWE NA FPR INKOTANYICYRIE NIKUZE SENDASHONGA
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUESS: Dr CYRIE NIKUZE SENDASHONGA
    TOPIC: IMYAKA 17 IRASHIZE INTWARI SETH SENDASHONGA YIVUGANYWE NA FPR INKOTANYI
                TALIKI 16/05/1998 -16/05/2014 IMYAKA 16 IRASHIZE
                SETH SENDASHONGA YARI MUNTU KI?
                IBIKORWA BYE BYA POLITIKE BYARANZWE NIKI?
                FONDATION SETH SENDASHONGA IKORA IKI?
    3 hr 39 min
  • DR THEOGENE RUDASINGWA ARABURIRA PRES. KAGAME N'AGATSIKO INZIRA ZIKIGERWA
    LETA Y'AMERICA YAMAGANYE IBYIFUZO BY'AGATSIKO MU GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA
    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizemera igikorwa cyose cyo kugerageza gukuraho umubare wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora mu Rwanda ngo perezida Kagame yongere guhatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu 2017 nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Perezida Kagame kuri ubu ari kuyobora manda ye ya kabiri y’imyaka irindwi, nyuma yo kwiyamamaza mu 2003 no mu 2010. Amatora ataha ateganyijwe mu 2017. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ubu riteganya manda ebyiri,” uwo ni Rodney D. Ford, umuvugizi wa Department ya Leta, Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika.
    “Twiyemeje gushyigikira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na demokarasi mu 2017 ku muyobozi mushya uzatorwa n’abaturage b’u Rwanda,” uko niko yakomeje avuga.
    3 hr 53 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda