RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMUNSI WO KWIBOHOZA WIZIHIZWA NA FPR INKOTANYI UMARIYE IKI ABANYARWANDA ?
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: UMUNSI WO KWIBOHOZA WIZIHIZWA NA FPR INKOTANYI UMARIYE IKI ABANYARWANDA ?
    1. Uyu munsi umariye iki abanyarwanda ?
    2. Uyu munsi ninde ufite akamaro? ni FPR Inkotanyi cyangwa abanyarwanda?
    3. Kwibohora ubundi bishaka kuvuga iki?
    4. Amasoma dukura mu minsi nkiyi ni ayahe? 
    5. ibibazo bitandukanye
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 48 min
  • KAGAME ATI TUGIYE GUHANGANA N'ABAYOBOZI BATUMA ABATURAGE BARWARA AMAVUNJA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: KAGAME ATI TUGIYE GUHANGANA N'ABAYOBOZI BATUMA ABATURAGE BARWARA AMAVUNJA
    MURI URWO RWEGO UWARI UMUYOBOZI WA GASABO YAHISE YEGURA NDETSE HAMWE NABANDI BOSE BAKORANAGA MURI AKO KAZI
    Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, n’abari bamwungirije beguye ku mirimo yabo.
    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ubwegure bwa Meya n’abari bamwungirije bwashyikirijwe Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, irabwemera.
    Abeguye hamwe na Meya ni Claude Munara wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imari n’iterambere mu Bukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage. Marie Louise Uwimana.
    Amabaruwa yabo yose yagaragaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Inama Nyanama y’Akarere ka Gasabo, Munyentwari Alfred yavuze ko aba bayobozi beguye ku bushake bwabo.
    Yagize ati“Twakiriye kwegura kwa Meya w’Akarere na bagenzi be babiri bamwungirije. Bashyikirije amabaruwa asaba ubwegure, haba mu buyobozi bwite bw’Akarere no Bujyanama.”
    Nyuma yo kubisuzuma ngo “Abajyanama bareba icyo basaba bumva ko ari uburenganzira bwabo, uyu mwanya barawiyamamarije, barawutorerwa bumva ko bafite icyo bakora kandi barakoze, hari aho bavanye Akarere hari aho bakagejeje, ariko mu byo bavuze bavuze ko bifuzaga kuba bari kure kurusha aho bari uyu munsi hanyuma bumva bava mu buyobozi bw’Akarere, ni uburenganzira bw’umuntu.”
    2 hr 57 min
  • RWANDAN EMBASSY NAILOBI NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA
    HOST: Marie Bernald Kayitare
    TOPIC: RWANDAN EMBASSY NAILOBI  NA DMI BIRAVUGWA KO ARIBYO BYASHIMUSE EMILI GAFIRITA 
    Emile Gafirita wahoze mu ngabo z’ u Rwanda, yaburiwe irengero i Nairobi muri Kenya, ubuhamya bwatanzwe n’ abaturanyi be bukavuga ko yabanje kwambikwa amapingu, agashyirwa mu modoka mu gihe we yari atashye nk’ uko RFI ibivuga.
    Emile Gafirita ni umutangabuhamya wagaragaye ku munota wa nyuma w’ iperereza ry’ abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana, bituma ryongera gufungurwa.
    Emile Gafirita yari umwe mu ba kadogo mu ngabo zari iza FPR zabohoye igihugu, ndetse ngo yatangaje ko mu 1994 yari muri batayo (bataillon ) ya gatatu yari muri CND, ubu ni mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, nyuma y’ uko zahazanwe nk’ uko byari byemejwe n’ amasezerano ya Arusha.
    RFI kandi ivuga ko mu ibaruwa yanditse asaba gutanga ubuhamya muri iri perereza, Gafirita avuga ko yajyanye na missile bivugwa ko zahanuye indege y’ uwari perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana, ubwo zazanwaga CND, bivuga ko yagombaga guhamya ngo ihanurwa ry’ iyi ndege ryagizwemo uruhare n’ ingabo zari iza PFR.
    Ku bunganira abaregwa, ngo nta bwoba na bucye bwari bufitiwe ubuhamya bwa Gafirita, ubuhamya bunyuranye n’ ibyagaragajwe n’ abacamanza berekanye ko igisasu cyatewe indege ya Habyarimana cyaturutse mu kigo cya gisirikare I Kanombe cyangwa hafi yaho, agace kagenzurwaga n’ abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Habyarimana.
    3 hr 22 min
  • IKINYOMA KIRAGWIRA KAGAME ATI BAMPATIYE KUBA PRESIDENT NDABYANGA INSHURO NYISHI
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC:IKINYOMA KIRAGWIRA KAGAME ATI BAMPATIYE KUBA PRESIDENT NDABYANGA INSHURO NYISHI 
     PAUL NTABWO NARINZI KO MU RWANDA DUFITE ABANTU BARWAYE BWAKI, AMAVUNJA & INZARA 
    Amavunja ni uburangare bw’abayobozi budakwiye kwihanganirwa – Kagame
    Iburasirazuba- Perezida Kagame ubwo yasuraga abatuye Umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2014, yagarutse ku buzima bw’abaturage aho yavuze ko ikibazo cy’abana barwaye amavunja ari uburangare bukomeye ndetse budakwiye kwihanganirwa bw’abayobozi
    3 hr 41 min
  • IKINYOMA KIRAGWIRA KAGAME ATI BAMPATIYE KUBA PRESIDENT NDABYANGA INSHURO NYISHI
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC:IKINYOMA KIRAGWIRA KAGAME ATI BAMPATIYE KUBA PRESIDENT NDABYANGA INSHURO NYISHI 
     PAUL NTABWO NARINZI KO MU RWANDA DUFITE ABANTU BARWAYE BWAKI, AMAVUNJA & INZARA 
    Amavunja ni uburangare bw’abayobozi budakwiye kwihanganirwa – Kagame
    Iburasirazuba- Perezida Kagame ubwo yasuraga abatuye Umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2014, yagarutse ku buzima bw’abaturage aho yavuze ko ikibazo cy’abana barwaye amavunja ari uburangare bukomeye ndetse budakwiye kwihanganirwa bw’abayobozi
    3 hr 41 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda