RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • JEAN CLAUDE HABIMANA & MARIE ESTHER MUREBWAYIRE
    HOST: Jean Claude Habimana & Marie Esther Murebwayire
    TOPIC:Impamvu Imana ituma ABAHANUZI ku bantu bo mu isi: barakomeye n'aboroheje.
    2 Samweli 11:1-17; 2 Samweli 12: 1-9; Matayo 23: 1-39; 1Samweli 28: 3-16; Ibyakozwe n'intumwa 12: 1-25
    Perezida Paul Kagame yagarutse ku b?avuga ko ari? abahanuzi bakunze kujya basaba gahunda yo kubonana na we bavuga ko Imana yabahaye ubutumwa bumugenewe, kugera aho yibajije impamvu itabumwihera ubwe ikabubanyuzaho, ubundi agira icyo abisabira.
    Perezida Kagame, kuva yatangira kuba umuyobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda yagiye asabwa gahunda na benshi bamubwira ko hari ubutumwa bw’Imana bamufitiye bashaka kumugezaho.
    Ubwo yasozaga itorero ry’urubyiruko rw’ Abanyarwanda biga mu mahanga, kuwa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2014, umwe muri bo witwa Ndungutse yamubajije itandukaniro riri hagati y’itorero ry’imyemerere n’imyizerere n’itorero ry’igihugu bari basoje.
    Yagize ati “Nashakaga kukubaza itandukaniro n’isano hagati y’itorero ry’imyizerere y’idini, n’iry’indangagaciro z’ Ubunyarwanda kuko urabona hari itorero ryo mu rusengero n’iri torero, sinzi icyo urivugaho.”
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 30 min
  • ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: ABANYARWANDA NTIBUNVA IMPANVU INTEKO Y'UMUCO YAHINDUYE URURIMI RW'IKINYARWANDA 
    Ikinyarwanda gishya: Minisitiri w’Umuco ati “Twasinyura”, Inteko y’Ururimi iti “Ntaho Twibeshye”
    Nyuma y’aho hasohokeye mu Igazeti ya Leta amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda akanengwa na benshi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatsembeye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange bifuzaga ko ururimi rwabo rwagumana umwimerere rwahoranye.
    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta, bigateza impagarara zitari nke mu basomyi, abanditsi, abigisha, abasesenguzi n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
    Mu bisobanuro byatanzwe, Inteko y’Ururimi n’Umuco yari itegerejweho kuzahura ururimi n’umuco bigenda byototerwa, ariko ku ikubitiro igikorwa yashyize hanze cyatumye habaho gushidikanya ku nyito, inshingano n’ibikorwa byayo. (Tuzabishakira inkuru yihariye irambuye).
    Mu gusobanura amabwiriza y’Ikinyarwanda gishya, icya mbere iyi Nteko y’Ururimi yagaragaje ko yagitanzeho umwanya urambuye, kuko imyandikire y’Ikinyarwanda yari isanganywe ikibazo, bagahitamo kugikosora kugira ngo barusheho kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda.
    Intebe y’Inteko, Intiti Niyomugabo Cyprien, yivugiye ko Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi nke za Afurika zubakitse neza kandi zifite ikibonezamvugo n’amategeko aboneye. Ashimangira ibyo guhinduka kw’ibyo iyi Nteko yazanye mu rurimi, bigamije gutuma ururimi rurushaho kuzuza amahame y’iyigandimi.
    3 hr

  • J. NGARAMBE : Intego z’Ikinyagihumbi cy’Iterambere ziri mu mwaka wazo wa 2014
    HOST: Joseph Ngarambe
    TOPIC: 
    Igice cyambere:
    Mu kiganiro gishize twagiye twibutsa ko Intego z’Ikinyagihumbi cy’Iterambere ziri mu mwaka wazo wa 14 (kimwe n’Icyerekezo cya 2020). Tugaruke kuri izo ntego zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye hagamijwe iterambere rya bose kw’Isi, u Rwanda rukaba rwariyemeje kuzishyira mu bikorwa mu waka w’2000. Mbese u Rwanda rwujuje koko ibisabwa n’izo ntego nk’uko propaganda ibisakuza? Cyangwa agatsiko ka Kagame kikubiye amafaranga menshi yazitanzweho ?
     
    Igice cya kabiri:
    Tariki ya 18-10-2014, BBC Gahuzamiryango (Imvo n’Imvano ) yashyize ahagaragara ikibazo cy’inzara iyogoje akarere ka Bugesera. Radio Itahuka na yo kuwa 30-10-2014 yagarutse kuri iyo nzara muri ako karere mbere ya 1994 kafatwaga nka kimwe mu bigega by’u Rwanda. None ejobundi, tariki ya 4-11-2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yazindukiye mu Bugesera, asaba abaturage baho ibyananiye Leta: gukoresha amazi y’ibiyaga n’imigezi mu kuhira.
    2 hr 4 min
  • RURA MUGUSHAKISHA IBYAHA BYA BBC NAHO TITO RUTAREMANA ATI BBC YATANGAGA UBUROZI
    Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye Leta akamaro cyatangaje itsinda ry’abantu bashinzwe gusuzuma ibirego byateye ifungwa ry’ibiganiro bya BBC ishami ry’ibiyaga bigari.
    Icyemezo cyo gufunga BBC Gahuzamryango cyaje gikurikira filimi “Rwanda’s Untold Story” yakozwe n’ishami rya televiziyo BBC2.
    Iyo filimi irimo abashakashatsi babiri b’Abanyamerika bashidikanya ku bivugwa kuri jenoside mu mwaka wa 1994.
    Leta y'u Rwanda ivuga ko icyo kiganiro gipfobya jenoside.
    Itsinda ry’abagabo bane n’umugore, rigizwe na Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu gihugu, Evode Uwizeyimana umuyobozi wungirije w’urwego rwa Leta rushinzwe kuvugurura amategeko y’u Rwanda, abarimu muri Kaminuza Dr Christpher Mfizi na Dr Christopher Kayumba.
    Bari kumwe kandi na Rosine Urujeni ukora mu kigo Indigo Africa gifasha abakora imirimo y’ubukorikori kohereza ibicuruzwa muri Amerika.
    2 hr 23 min
  • JEAN PAUL MUKIGANIRO IMPAKA KUWA 11032014 IBYABAYE KWA COMPAORE BYABA iRWANDA?
    Host: Jean Paul
    Mucyumweru gishize, Muri Bourkina Fasso, habaye imyivumbagatanyo yakuyeho ubutegetsi bwa President Blaise Compaore, nyuma yimyaka 27 yari amaze kubutegetsi aho baenshi bavuga ko yari amaze kugambanira President Captain Thomas Sankara, benshi bita Intwari ya Afrika. 
    Mu Rwanda, abantu barimo kwibaza niba atariho hatahiwe. Aba analysts benshi barimo kuvuga ko U Burundi, Congo, na Uganda nabyo bishobora kuba bitahiwe niba ntasomo bakuyemo. 
    Ikimaze kugaragara nuko, bishoboka ko byagera no murwatubyaye. Mbese turiteguye!
    2 hr 59 min

    Muze tubyunguraneho ibitekerezo
    Host: Jean Paul
    Guest: Call In
    Telefona Radio Itahuka kuri 1347 945 6449 maze utange igitekerezo.
    Andikira [email protected] utange feedback
    3 hr
  • GERVAIS CONDO ARASESENGURA IJAMBO RYA PRESIDENT PAUL KAGAME YAVUZE YIKOMA BBC
    OST: Gervais Condo
    TOPIC: GERVAIS CONDO ARASESENGURA IJAMBO RYA PRESIDENT PAUL KAGAME YAVUZE YIKOMA BBC
    Umukuru w'igihugu cy'Urwanda Paul Kagame yanenze BBC kubera ikiganiro cyanyuze kuri Televiziyo BBC2 cyitwa "Rwanda Untold story" bishatse kuvuga mu kinyarwanda ugenekereje: "Inkuru itaravugwa k'Urwanda."
    Perezida Kagame yanenze cyane BBC kubera icyo kiganiro arega ko gihindura amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.
    Mu byo yanenze hari abantu bahawe ijambo muri icyo kiganiro atavuze amazina ariko bikumvikana ko ari abahunze ubutegetsi bwe.
    Yagize ati: "Bafashe divisionists bose, actually harimo n'abajenosideri. Ngwino ujye kuvuga k'Urwanda, ukuri k'Urwanda, ko abapfuye atari aba ahubwo abapfuye abenshi ni aba."
    Nyuma yaho iki kiganiro gitangarijwe amajwi atakivugaho rumwe yumvikanye ku maradiyo imbere mu Rwanda ndetse no ku binyamakuru bisohokera kuri interineti.
    Hari abavuze ko BBC yapfobeje jenoside yitiranya abayikoze.
    Iryo jambo Perezida Kagame yarivugiye mu muhango wo kurahiza umukuru mushya wa Sena, ariwe Bernard Makuza, wasimbuye Jean-Damascene Ntawukiriryayo uherutse kwegura kuri uwo mwanya.
    2 hr 36 min
  • ESE PRESIDENT PAUL KAGAME YAHAGARITSE GENOCIDE CYANGWA YARAYITANGIJE?
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC:  ESE PRESIDENT PAUL KAGAME YAHARITSE GENOCIDE CYANGWA YARAYITANGIJE?
     
    The BBC TWO revealed to the world what many of us knew about the Rwandan President. This is a man who is praised and supported by some personalities in the West, although they cannot tolerate a person of this kind in their own respective countries for a single day. Why then do they think his good for Rwandans?
    This is the question the former Rwandan Army Chief Gen. Kayumba Nyamwasa asked   reporter Jane Corbin in a lengthy program that exposed  the most  horrifying  incidents of massacres of innocent Rwandans both in Rwanda and Congo by Kagame.
    In this documentary there are many distortions of   facts on what might have happened in the hundred days during genocide. While Kagame and his Western backers  put the blame entirely on the  Hutus, the two American researchers have questioned the statistics of the population of Tutsis before and after genocide. They argue that before genocide Rwanda had an estimated 500,000 Tutsis and after genocide it is estimated that 300,000 survived. If the number of people died in the genocide is around One Million (1,000,000) it follows that 200,000 Tutsis and possibly some Hutus who were sympathetic to the RPF cause or wanted to protect the Tutsi where killed by interahamwe.
    2 hr 40 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda