RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • UMWIHERERO W' INGABO Z' URWANDA . MUTABAZI YABURIJEMO IMIGAMBI MIBISHA YA KGL
    HOST: Jean Paaul
    1. Ingabo za  RDF mumwiherero. kagame arashaka gutanga migambi ki? 
    L t Mutabazi yabereye abandi basirikare urgero ko kuba umugabo atari kuzura inzira. James Kabarene (Gen) ndetse nabandi bemeye kuba ingaruzwa muheto bakwiriye gufata amasomo kuri Mutabazi.
    Polisi ya Kigali nayo ikomeje gusaba ko ibihugu bifite impunzi byazitanga zikajya kuburanishwa mu Rwanda ku cyaha cyo guhunga igihugu.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 31 min
  • LT JOEL MUTABAZI: YAHAKANYE IBYO AREGWA BYOSE AHUBWO AVUGAKO ADATINYA GUPFA
    HOST: Serge Ndayizeye
    TOPIC: LT JOEL MUTABAZI YABWIYE URUKIKO KO ADATINYA GUPFA 
    Mutabazi yabwiye urukiko ati “Sintinya gupfa, bambwiye ko bazandasa bakavuga ko natorokaga gereza… Ndishinganisha kugira ngo nimpfa umuryango wanjye uzabimenye.”
    Yongeye abwira urukiko ati “Ibyo amategeko ateganya azabikore… Niba amategeko yarirengagijwe mbere, naba nyiringiyemo iki ?”
    Ibi byatumye n’umwunganizi wa Mutabazi, M. Mukamusoni Antoinette avuga ko yunganira umukiliya we ariko atamuhagarariye, bityo na we avuga ko nta kindi kintu yarenza ku mwanzuro w’uwo yunganira.
    Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na Maj.Somai bwagaragarije urukiko ko ibyo Mutabazi avuga ko azaraswa atari byo ngo kuko ntawugambiriye kwicaumuntu ufunze.
    Bwagize buti “Leta y’u Rwanda ntiyica imfungwa, iyo habaho umugambi wo kumwica ntitwari kuza mu rukiko gusuzuma ibyo aregwa.”
    Isano n’urubanza rwa Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be
    Urukiko rwasomye ibarwa y’Ubushinjacyaha yo kuwa 14 Mutarama, isaba ko Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 bahurizwa mu rubanza Lt. Kayumba Nyamwasa areganwamo na Rudasingwa Theogene, AP Gafirita Emile, Cap. Yves Karege, Bingisa Providence na Turayishimye Jean Paul.
    3 hr 54 min
  • JOSEPH MATATA: UMUNYARWANDA WESE AGOMBA KWISHYIRA AKIZANA MU RWANDA
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUEST: Joseph Matata
    TOPIC: UMUNYARWANDA WESE AGOMBA KWISHYIRA AKIZANA MU RWANDA
                     Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda 
     
    Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ifatanije n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w’umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda. Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama yahuje urubyiruko n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n’amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n’agasuzuguro ku banyarwanda b’ingeri zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n’akarengane, urugomo n’ikinyoma.  Muri iyo nama umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKURI, UBUTABERA, amahoro ; ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange. - See more at: http://www.cliir.org/detail/itangazo-ku-biherutse-kuvugwa-mu-nama-yo-kuwa-30-kamena-2013-yahuje-paul-kagame
    3 hr 37 min
  • COL .WILSON IRATEGEKA: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUEST: Col. Wilson Irategeka 
    TOPIC: COL .WILSON IRATEGEKA: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI
     
    ABAGIZE URUGAGA FDLR NI?:  ABACUNGUZI. 
    ICYO BAGAMIJE 
    Barangajwe imbere n’ibendera ry’amabara  atatu: umutuku, umuhondo, icyatsi kibisi,  n’ikirangantego kibumbye intego uko ari  enye, FDLR ABACUNGUZI bagamije: 
    Kugarurira igihugu cy’Urwanda ubusugire bwacyo no kuburinda. Guhagarika burundu akaga kagwiriye u Rwanda. Gushyiraho ubuyobozi, ingabo n’abashinzwe umutekano bakomoka muri rubanda rwose. Gukora kuburyo amahoro arambye agaruKa mu Rwanda no mu karere.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 49 min
  • COL .WILSON IRATEGEKA: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUEST: COL. Wilson Irategeka
    TOPIC: DUSOBANUKIRWE NEZA NA FDLR ABACUNGUZI
     
    Nubwo umutwe wa FDLR ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ishyaka rikorera mu Rwanda rya PS Imberakuri, igice gisanzwe kitemewe n’amategeko, ryasohoye itangazo rivuga ko rifatanyije n’uyu mutwe, bashinze ihuriro rifite intego yo kurwanya Leta y’u Rwanda bise FCLR-Ubumwe.
    Muri iri tangazo ryasinyweho na BAKUNZIBAKE Alexis, Visi Perezida wa mbere wa PS IMBERAKURI na FDLR, risaba ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda cyane, Inama y’umutekano ya Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (UA), n’indi kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ngo kugira ngo yemere nta mananiza gufungura urubuga rwa politiki no kwemera ubwisanzure mu Rwanda, byemeza ko nta bihari.
    2 hr 49 min
  • ALAIN PATRICK NDENGERA: AMAKURU YO MU RWANDA
    HOST: Serge Ndayizeye
    GUEST: Alain Patrick Ndengera Alias Tito Kayijamahe
    TOPIC: Amakuru yo mu Rwanda 
    Mu minsi ishize nakoze urugendo mu Rwanda ku buryo nagize amahirwe yo kwitabira inama zinyuranye mu gihugu ziyobowe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru nk’inama nkuru y’umushyikirano, inama zirebana na gahunda za ndi umunyarwanda ndetse nanahuye na bamwe mu bayoboz bo hejuru tugirana biganiro brebana n’aho u Rwanda rugeze haba mu iterambere, muri demokarasi, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu bw’igihugu ndetse twanaganiriye no ku mashyaka akorera hanze no ku mpunzi ziri hanze y’igihugu z’abanyarwanda. Ntawabivuga ngo abirangize byose tuzabiganiraho buhoro buhoro ariko ndabaha muri macye uko nabonye u Rwanda n’abanyarwanda.
    Kwitabira uru rugendo kwanjye rero byaje bikurikirana na dialogue twagiranye (njye n’abandi bagenzi banjye baba muri Canada) na bamwe mu bayobozi bakuru b’i gihugu mbere gato ya Rwanda Day. Ntibanze cyane kuri ibyo biganiro kuko nabikozeho ikiganiro kuri radio Itahuka ariko navuga ko muri macye aribyo mbarutso. Ikibanzweho cyane muri ibyo biganiro ni ukubaka pont, na climat de confiance hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na leta ya Kigali.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 59 min
  • KAGAME ATI BYARI KUBA BYIZA IYO ARIJYE WATANZE ITEGEKO RYO KWICA LATE KAREGEYA
    HOST: SERGE NDAYIZEYE
    TOPIC: PAUL KAGAME ATI BYARI KUBA BYIZA IYO ARIJYE WATANZE ITEGEKO RYO KWICA PATRICK KAREGEYA 
     
    Paul Kagame, Rwanda's president, has said he "wishes" he had ordered the assassination of Patrick Karegeya, the country's former spy chief who was found dead in Johannesburg last month.
    "Rwanda did not kill this person – and it's a big no," Mr Kagame said in an interview with the Wall Street Journal. "But I add that, I actually wish Rwanda did it. I really wish it." Mr Kagame refused to rule out that he would in principle order an assassination: "Well, that's a different issue I have said what I said."
    His blunt comments will fuel concerns about his style of government among the international community, which recently pulled direct aid amid reports that his regime was funding insurgency in the neighbouring Democratic Republic of Congo. The security forces of several countries have now linked his regime to a string of threats to the lives of his exiled opponents.
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    3 hr 54 min
  • JOSEPH NGARAMBE: PRES KAGAME YAGARAGAJE AHO IGIHUGU GIHAGAZE MU BUKUNGU
    HOST: JOSEPH NGARAMBE
    TOPIC: UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
    Tariki ya 16/12/2013, Perezida Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze. Ikiganiro cyacu kiribanda kubyo yatangaje birebana n'ubukungu.
    Ese koko ubukungu bw'u Rwanda bumeze neza nk’uko perezida kagame yabitangaje? Kwa kwigira ngo bishyira kwiha agaciro Leta ye yaba iri mu nzira yo kubigeraho?
    andikira [email protected] cyangwa utubwire niba hari ibyo uzi ushaka kutubwira hano kuri radio Itahuka
    facebook/ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka
    follow us on twitter: rnc_usa
    call in to listen Live 347 945 6449
    2 hr 13 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda