1.Radio Itahuka iragaruka ku matora amaze iminsi abaye mu turere twose two mu Rwanda.
a.Mu gihe abaturage batoraga abajyanama ku murenge babaga bahawe amazina y'abo batora kuri buri mwanya.
b.Ku bajyanama b'akarere ndetse na nyobozi y'akarere. Baretse abagize inteko itora (abajyanama ba buri murenge) babikora uko babyumva mu bwisanzure ariko mu kubarura amajwi bahitaga bazana ibisanduku birimo amajwi bihimbiye ibyo abajyanama batoye bakabihisha.
c.Ikigaragara kinatuma RPF itemera ko abaturage batora abayobozi bishakiye ni uko ishaka gukomeza gucengeza amatwara yayo no gutegura amatora ya 2024. Birumvikana hagize umuyobozi utumva neza ibintu byabo yabatobera.
2.President wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yahagurukiye ikibazo cy'ibyihebe bya ADF.
a.Prezida Museveni yasabye abarwanyi ba ADF Kwitanga Cyangwa Bagapfa.
b.Ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda byahuje ibyatangajwe n'ikinyamakuru Rushyashya maze bishimangira ko U Rwanda rufasha umutwe wa ADF.
c.Ese President Museveni yaba afite ubushake bwo gukemura iki kibazo?
3.Ese umwana wa Gen Fred Gisa Rwigema yaba ateye icyugaza Paul Kagame?
a.Abakuzi ba Radio Itahuka bakomeje kwibaza ikibazo Paul Kagame afitanye na Eric Gisa Rwigema Junior.
b.Ikinyamakuru Igihe cyasohoye inkuru ivuga ko yijejwe kwinjizwa muri FLDL na RNC.
4.Abakuzi ba Radio Itahuka baribaza amaherezo y'ikibazo cya Famille Rwigara n'ubutegetsi bwa Kigali.
a.Tumaze iminsi twunva intabaza ya Madame Rwigara avuga ibirimo gukorerwa hariya iwabo.
b.Abana be baratangaza ibihabanye n'ibyavuzwe na Madame Adeline Rwigara.
c.Diane RwIgara yavuze ibi bikurikira "Ndifuza gukuraho urujijo:
Ibyobo byacukuwe hafi y’ibibanza byacu ni ibizaterwamo ibiti muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije iri kubera mu mujyi wa Kigali.
d.Arioste Rwigara nawe yashimangiye ayo magambo.