1.FARG hari benshi bishimiye ko yavuyeho, nyamara ntibazi ko niba idahinduye imikorere ngo yite ku babaye bose itavangura ntakizahinduka. Kuyimurira muri ministeri y’ubumwe ntacyo bicyemura. Imikorere ya FARG yambitse ubusa ubutegetsi bwa FPR.
2.Tranparency International Rwanda yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro( igihe.com, 22.09.2021). mu bibazo tubona muri iyi nkuru ariko twagiye tubona n’ahandi, mu bakorera abashinwa, mu byayi, bishobora kuba biri n’ahandi ariko wenda ababifite badatobora ngo bavuge kubera ubwoba, ni ikibazo cyo gukora imyaka nta masezerano y’akazi abantu bafite, ikindi ni uguhembwa intica ntikize, kutagira ubwishingizi bw’indwara n’ubwitegeanyirize bw’abakozi.
3.Abinjiza imyenda ya caguwa magendu bigeze aho baraswa ! magendu ya caguwa ko yanga ikaba ikibazo bite ? Gahunda ya Kagame yo kwambika abanyarwanda bose imyenda ya Made in Rwanda yaba yarayigezeho?
4.Abatwara amakamyo ngo barategekwa amagaraji y’agatsiko bagomba gukoreshamo contôle technique kugirango imodoka zabo zemererwe gukora ( umuseke 23.09.2021) Mu magaraji y’agatsiko contrôle technique bayitangaho miliyoni 4 mu gihe mu magaraje asanzwe baba basanzwe bayitangaho ibihumbi 500 gusa.