1.Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta itazihanganira umuyobozi uhutaza umuturage.
a.Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ashimangira ko Leta itazihanganira na gato umuyobozi uhutaza umuturage, yibutsa kandi abaturage ko ari abigitinyiro bityo ko ubahutaje bakwiye kumumenyekanisha akabibazwa, gusa abaturage nabo bakaba basabwa kwirinda guhohotera abayobozi.
b.Gatabazi Jean Marie Vianney wagirango ntabwo aba mu Rwanda cyangwa ngo akurikire ibibera mu Rwanda.
c.Nyakubahwa Minister Gatabazi wadusobanurira ukuntu umuntu wemeye ko bamwambika amapingu ku neza, yahindukira kandi akarwanya Polisi ari mu mapingu kenshi havamo no kuraswa! Ese birashoboka ko warwanya Polisi wambaye amapingu igisubizo kikaba kuraswa?
2.Ubujura muri Mutuelle de Sante burakomeje mu Rwanda.
a.Abaturage bakomeje kwinubira gutanga Mutuelle de Sante inshuro zirenze 1.
b.Leta nayo irimo gukora ubukangurambaga bwa Mutuelle hirya no hino mu gihugu.
3.Ibarura ririmo gukorerwa abarangije igihano cya Genocide.
a.Radio Itahuka yamenye ko hari amabarura hirya no hino mu gihugu yo kubarura abarangije ibihano bya Genocice.
b.Abakozi barandika amazina ndetse n'imyirondoro y'abarangije ibihano, aho batuye ndetse n'icyo bakora.
c.Bimwe mu bibazo abantu bagiye babaza aba bakozi n'impamvu barimo kubarura aba baturage.
d.Igisubizo kirimo gutangwa ngo ni uko mu bihe biri imbere aba baturage bazakenerwa ko hari ingando bazajyanwamo.
4.Abasirikare ba RDF barimo kwicirwa kuruganda muri Mozambique.
a.Amaroso y'abana bu Rwanda bamenera ibihugu by'amahanga afitiye nyungu ki abanyarwanda?
b.Harya abanyarwanda bazumva ryari ko intambara Kagame abashoramo bafite amahirwe yo kuzanga?
5.Iyirukanwa rya Me Vincent Lurquin umunyamategeko wa Paul Rusesabagina risobanuye iki mu mategeko yo mu Rwanda?