1.Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zizasubira mu Rwanda mu gihe ubutumwa buzaba burangiye.
a.Col Ronald Rwivanga umuvugizi w'ingabo zu Rwanda avuga ko bazagaruka mu Rwanda mu gihe icyabajyanye kizaba kirangiye.
2.U Rwanda ntirwakiriye imurikagurisha ry’ubucuruzi hagati y’Afurika (IATF 2021), rishyikiriza Afurika yepfo.
a.U Rwanda rwahagaritse kwakira imurikagurisha rya kabiri ry’ubucuruzi hagati y’Afurika (IATF2021) kubera imbogamizi z’ibikoresho bijyanye n'icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mbi ku iterambere ry’inyubako nshya yakira ibirori.
b.Ubu imurikagurisha ryongeye kwimurirwa kubera i Durban, KwaZulu-Natal, muri Afurika y'Epfo kuva ku ya 15 - 21 Ugushyingo 2021. Ibirori mbere byari biteganijwe kubera i Kigali, mu Rwanda kuva ku ya 8- 14 Ukuboza 2021.
c.Umuyobozi w'inama ngishwanama ya IATF2021 akaba n'uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Nijeriya, Chief Olusegun Obasanjo, yagize icyo avuga kuri iki cyemezo, yashimye u Rwanda, Afreximbank, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Ubunyamabanga bwa Afurika ku bucuruzi bw’ubucuruzi (AfCFTA) ndetse n’abafatanyabikorwa bose.
3.Umujyi wa Kigali watoranyirijwe kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku Isi (Association Internationale des Maires Francophones: AIMF), igiye kuba ku nshuro ya 41, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021.
a.Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko biteguye kungukira muri iyi nama haba ku masomo u Rwanda ruzakura ku mijyi iteye imbere amadovize azaba yinjiye mu gihugu.
4.Leta yu Rwanda yashyizeho Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu
a.Kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda, kubungabunga umurege w'amateka no gutoza uburere mboneragihugu.