1.Leta ya Kaga yashyize Rubavu, Rutsiro, Burera, Nyagatare na Gicumbi muri Guma mu karere.
a.Impamvu zitangwa ziteye kwibazwaho byinshi.
b.Ese ko Abanyarwanda batajya guhahirana n'abagande, ubwoba bwa Covid-19 buraturuka he?
c.Min Gatabazi JMV aratera abanya Kigali ubwoba ko bashobora kwisanga muri Guma mu karere.
d.Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera arimo guhigisha uruhindu umuntu ngo watorotse Motel kandi afite ibimenyetso bya Covid-19.
2.Ikinamico mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ryigaragaje uyu munsi ubwo abatangabuhanya bananirwaga kwisobanura.
a.Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25.
b.Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha akurikiranyweho byiganjemo iby’iterabwoba.
c.Bwavuze ko Sankara yagombaga gufungwa burundu, ariko bumusabiye imyaka 25 kubera uko yaburanye yemera ibyaha.
3.UN iravuga ko yasanze nta kimenyetso cyerekana ko Leta ya Kisilamu igenzura imitwe yitwara gisirikare ya Congo.
a.Impuguke z’umuryango w’abibumbye zavuze ko zidashoboye kubona ibimenyetso by’inkunga itaziguye yatanzwe ISIS ku mutwe w’abasirikare b’abayisilamu mu burasirazuba bwa Kongo, washyizwe ku rutonde n'america nk’umutwe w’iterabwoba.
b.Impuguke zo muri Afurika yo hagati zagiye impaka niba ingabo z’ubumwe bw’ibihugu byunze ubumwe (ADF), zashinjwaga kuba zarakomeje ihohoterwa mu myaka ibiri ishize mu burasirazuba bwa Kongo, zifitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu ukorera mu burasirazuba bwo hagati, rimwe na rimwe uzwi nka ISIS cyangwa ISIL.
c.ADF yagiye yiyitirira ibitero bimwe na bimwe muri Congo, Amerika yavuze ko ADF ari "ISIS-DRC" igihe yongeraga ku rutonde rw’iterabwoba.