1.Gen. Katumba Wamala yarokotse "Assassination" umukobwa we ndetse n'umushoferi bahise bipfa.
a.Pres Museveni yavuze ko Ingurube zidaha agaciro ubuzima bwa Gen. Katumba zishe umukobwa we n’umushoferi, ziramukomeretsa Gen Katumba, biteye agahinda ko kubura Abagande bombi. Naganiriye na Gen. Katumba kabiri kuri terefone. Arimo kuvugwa neza.
b.Tuzatsinda abagizi ba nabi nkuko twabikoze kera. Tumaze kugira ibimenyetso kuri abo bicanyi.
c.Nifurije Gen. Katumba gukira vuba, Ushinzwe kumurindira umutekano ntabwo yari akwiye kurasa mu kirere. Yagomba kuba yararashe kugirango yice izo ngurube. Twagombaga kuba dufite abo ba Terroristes bapfuye aho kubatera ubwoba urasa mu kirere, ariko iraswa ryo mu kirere ryo ryakijije Gen. Katumba mu gutera ubwoba abagizi ba nabi.
d.Museveni yashoje ubutumwa bwe avuga ko iyo haraswa umwe cyangwa benshi mu bakora ibyo bikorwa by'iterabwoba byari gukorwa nabyo.
2.Kagame amaze kwinjira mu birombe bya "Coltan" muri Congo anyuze muri "Crystal Ventures".
a.Crystal Ventures yamaze gukorana amasezerano na Leta ya Congo aho, Crystal Ventures igiye gushora Millions zisaga $500 mu gucukura amabuye y'agaciro muri Congo.
b.Amasezerano Crystal Ventures yagiranye na Leta ya Congo harimo no kubaka uruganda rwa mbere rutunganya amabuye y'agaciro muri Africa.
c. Hari Company 3 zigiye kwifashisha arizo SAKIMA hamwe na CDMC.
3.Inama ya SADC yarwanyije gahunda yo kohereza ingabo z'u Rwanda mu gihugu cya Mozambique.
a.Mu nama yateranye kuwa kane w'icyumweru gishize kandi yabereye muri Mozambique, Abakuru b'ibihugu banze igitekerezo cyo gusaba u Rwanda kwitabira inama za SADC mu rwego rwo kwitegura kohereza ingabo muri Mozambique.
b.Pres wa Mozambique Filipe Nyusi yari yandikiye bagenzi be abasaba ko u Rwanda rwakwitabira inama ya SADC