1.Perezida Kagame aratangaza ko ntawe ukwiye gusuzugura cyangwa ngo ateshe agaciro Abanyafurika.
a.Paul Kagame avuga ko kabone nubwo bagifite byinshi byo gukemura, ariko batagomba guteshwa agaciro.
b.Ibi Kagame yabitangaje uyu munsi ubwo hizihirwa umunsi nyafurica.
c.Perezida Kagame arahamagarira Abanyafurika by’umwihariko abayobozi, guhindura imyumvire amagambo meza akajyana n'ibikorwa.
2.Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique ubwo yari i Paris agaruka ku bwicanyi na Mapping report.
a.Perezida Tshisekedi afite uburenganzira bwo kwizera impuguke, naho jyewe sinshobora kubizera.
b.Perezida Kagame yashimangiye ko “hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda” kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n’uburyo bapfuyemo.
c.Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n’uko yapfuye.
d.Paul kagame ntabwo azongera kuvuga kuri Mapping report, ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.”
3..Ibitero bya za Grenade byaturikiye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu mugorabo.
a.Ibisasu bigera kuri bine bya grenade byaturikiye i Bujumbura mu Burundi bihitana abantu bagera kuri 6 nkuko birimo kwandikwa kuri Social Media.
b.Leta y'igihugu cyu Burundi yahakanye ibyatangajwe na Leta yu Rwanda ko hari abantu bateye u Rwanda bavuye i Burundi.
4.BNR ivuga ko yasabye ibigo by'imari kudasaranganya abakiriya babyo inyungu zabonetse umwaka ushize.
a.Banki Nkuru y'Igihugu, BNR ivuga ko yasabye ibigo by'imari kudasaranganya abakiliya babyo inyungu zabonetse mu mwaka ushize ibizwi nka dividende, kugirango aya mafaranga azibe icyuho cyatewe n'izamuka ry'inguzanyo zitishyurwa neza.