1.Gen Kabarebe yahaye ikiganiro aba Generals bakomoka muri Sudan y'amajyepfo.
a.Kabarebe arabeshya izuba riva, ngo bavanye ingabo za Leta ya Habyarimana na APR ngo nibyo byabaye umusingi wo kubaka igihugu.
b.Abo basirikare bo kwa Habyarimana bagiye he?
c.Ese koko bashyize imbere gukunda igihugu n'abanyarwanda nkuko Gen Kabarebe abitangaza?
2.Harya FPR ishaka kugira u Rwanda Igicumbi cy'ubuvuzi ?
a.Clare Akamanzi yagaragaje icyerekezo gishya cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga
b.umubare w’abantu bashobora kuva mu mahanga baje kurushakiramo serivisi z’ubuvuzi ibizwi nka Medical Tourism.
c.Medical Tourism ikora mu bihugu aho ubuvuzi buba bwaratejwe imbere, service zibanze zibanza guhabwa abenegihugu.
d.Clare Akamanzi yavuze ko igihugu cy'ubuhindi cyinjiza akayabo ka miliyari 5-6$ mu mezi 6, biturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga.
3.Hotels zikomeje guhomba umunsi kumunsi, abanshi bafite ikizere ku nama ya CHOGM.
a.Abakora Business y'ubukerarugendo bakomeje gutaka igihombo bafite muri za Hotels
b.Leta yashizeho ikigega kigoboka ama hotels aho bashyizemo asanga 50% yose.
c.Abaturage baravuga ko bakomeje gukena umunsi ku munsi, kandi ntacyo Leta yabamariye muri ibi bihe bya Covid-19.
4.U Rwanda ruzakira abantu bashaka ubuhungiro muri Denmark.
a.Mu kiganiro Radio Itahuka yakoze ubushize, yashimangiye ko hari Deal u Rwanda rwasinye na Denmark.
b.Ubusanzwe Denmark yakiraga impunzi zituruka mu bihugu birimo intambara nka Syrian.
c.Ikinyamakuru cya The East african cyanditse iyi nkuru cyavuze ko Leta yu Rwanda yanze kugira icyo ivuga kuri iyi nkuru.