1.Leta yu Rwanda ikomeje ibikorwa by'iterabwoba no kuneka umuryano wa Paul Rusesabagina;
a.Charles Ntageruka umujyanama wa kabiri muri Ambasade yu Rwanda Washington DC yafashwe ishuro 2 yinjira mu kiganiro cy'ishuri rya St. Mary's University muri Texas.
b.Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cya blackstarnews , kiravuga ko umuhungu wa Paul Rusesabagina yarimo gutanga ikiganiro mu ishuri ; Ntageruka akinjira muri Zoom ya'abanyeshuri, abakozi, abatumirwa mu nama kuri University’s School of Law.
c.Baje kubona umuntu uri muri Zoom atari umunyeshuri cyangwa undi muntu watumiwe mu kiganiro, umwarimu Bill Israel amusaba ko yakwivuga undi aranga bahita bamukuraho.
d.Ntageruka yaje kugaruka muri Zoom yahinduye amazina yiyita "MN".
2.Igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge ngo cyageze kuri 94.7%.
a.Abasenateri bagaragaje impungenge zuko abanyarwanda bari muri Diaspora bagifite ingengabitekerezo.
b.Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge igomba kumenya ko abanyarwanda batavugisha ukuri kubera ubutegetsi buriho magingo aya.
c.Ibipimo bigeze 94,7% bivuye kuri 92,5% muri 2015 na 82,3% muri 2010.
d.Komisiyo iravuga ko habajijwe abantu 12,600 bo mungo 9,700 harimo n'abari muri Gereza.
e.Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Ubwiyunge 2020 bwakorewe mu Turere twose (30) tw’u Rwanda,
f.Imidugudu 810 yatoranijwe mu Mirenge yose uko ari 416.
3.Umubano wa Congo na Kenya ugiye guhindura isura.
a.President Uhuru Kenyatta ari muri Congo mu ruzinduko rw'iminsi 2.
b.Ibihugo byombi byasinyanye amasezeraho hagati yabo.
c.Kenya igihe gufungura ibiro Consulate i Goma, Lubumbashi na Bukavu.
d.Batashye ku mugaragaro Equity Bank's muri Kinshasa.
e.Kenya igiye kohereza ingabo zayo muri Congo mu minsi yavuba.