1.Gen John Numbi yaburiwe irengero hakaba hashize ibimweru n'ibyumweru nta muntu uzi irengero rye.
a.Amakuru agera kuri jeune afrique arashimangira ko Gen John Numbi yaba yarahunze igihugu.
b.Gen John Numbi araregwa impfu zitandukanye muri Congo cyane cyane impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya hamwe n'umushoferi we Fidèle Bazana.
c..Gen John Numbi yari yarahungiye muri Katanga aho yabaga muri ferme.
d.Ikinyamakuru le Monde kimaze gutangaza ko Gen John Numbi yahungiye muri Zimbabwe.
2 Ikibazo cy'umutekano mu karere gikomeje kuba kibi mu gihe Kigali na Kinshasa bakomeje gukora amanama atarangira.
a.Delegation yu Rwanda mu birebana n'umutekano ikomotse i kishansa muri Congo.
b.Hari Pressure ku ruhande rwa FARDC na Leta zunze ubumwe, aho bakomeje gusaba Felix kwirukana abantu bamwe nabamwe bari muri FARDC.
3.Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza.
a.Idamange yasubiye mu rukiko asaba kuburana ari hanze.
b.Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranywe guteza imvururu muri rubanda no gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside.
c.Umwanzuro w’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa rya Indamange uzasomwa ku wa mbere tariki 29 Werurwe.
4.Dr Christopher Kayumba yahaswe ibibazo n'urwege rw'ubugenzacyaha.
a.Rwandese Platform for Democracy (RPD) iratangaza ko Dr Kayumba yagarutse murugo nyuma yo kwitaba RIB.
b.Turamenyesha abanyamuryango bacu, inshuti ndetse n'Abanyarwanda muri rusage ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yemerewe gusubira mu rugo nyuma yo guhatwa ibibazo na RIB ku cyaha bita gushaka gufata ku ngufu umukobwa ngo cyakozwe 2017! Turabashimira urukundo mutugaragariza.