1.Niki kihishe inyuma y'ihamagazwa ry'abadiplomate bose bahagarariye u Rwanda ku Isi ?
a.Radio Itahuka ikomeje kumva amakuru yuko Leta yu Rwanda yahamagaje abadiplomate bayo bose hirya no hino ku Isi kujya mu Rwanda.
b.Abadiplomate bose bagomba kujyana n'abafasha babo bagasiga abana gusa.
c.Ambasaderi, n'abajyanama be aribyo twita premier conseiller à l'ambassade , na Military attaché bose bagomba kwitaba i kigali hamwe n'abafasha babo.
d.Impamvu nyamakuru ntabwo yumvikana kuko nta nama y'umwiherero w'abayobozi ihari.
e.Amakuru avuga ko bose bagiye guhabwa urukingo rwa Covid-19 ariko mu rumva ko ibyo bintu bidasobanutse na gato.
2.Idamange Yvone Iryamugwiza yasabiwe gukomeza gufungwa iminsi 30.
a.Urukiko rwibanze rwa Gasabo i Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by'agateganyo ategereje kuburana mu mizi.
b.Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.
3.Alfred Nkubiri yabwiye urukiko ko icyaha cy'impapuro mpimbano aregwa cyashajea.Nkubiri yasabye ijambo avuga ko mbere yo gutangira kuburana mu mizi hari inzitizi afite. Yavuze ko inyandiko mpimbano aregwa ntazo Ubushinjacyaha bwigeze bwerekana.
b.Abunganira Nkubiri babwiye urukiko ko hari inzitizi ebyiri bafite zirimo kuba MINAGRI yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite uburenganzira bwo kururegeramo indishyi ndetse n’iyerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.
c.MINAGRI " Gérardine Mukeshimana" agomba kuzabazwa akagambane yakoreye Alfred Nkubiri
4.Ikinyamakuru cyo muri Italy "Magazine Italien Nigrizia" kiratunga agatoki Ingabo zu Rwanda ko arizo ziri inyuma y'urupfu rwa Luca Attanasio.
a.Operation Milano niyo yahitanye Amb Luca Attanasio.