Ikiganiro Imvo n’Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu itariki ya 21 z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2023 kiragaruka ku cyemezo cya leta y’u Rwanda cyo guhindura amasaha y'akazi n'amasaha yo gutangiriraho amasomo mu mashuri mu gihugu cyose.
Ni icyemezo cyafashwe mu mpera z’umwaka wa 2022 gitangira gushyirwa mu bikorwa hashize ibyumweru bisaga bibiri. Ubu amasaha y'akazi ni guhera saa tatu kugeza saa kumi n'imwe. Naho amasomo agatangira saa mbiri n'igice kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba. Harimo isaha imwe yo kuruhuka. Amasaha y'akazi yagabanutse kuva kuri 45 kugeza kuri 40 mu cyumweru. Minisiteri y’uburezi y’u Rwanda ikavuga ko gahunda nshya izafasha kunoza ireme ry’uburezi no guha umwanya ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo. Ni mu gihe Ministeri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko uretse ku kwita ku muryango impinduka mu masaha y’akazi igamije imibereho y’abakozi. Iki cyemezo se cyakiriwe gute n’abantu batandukanye? Turabaha ijambo.
-Ese abakora utuzi twangombwa kandi twihutirwa nk’abaganga bo bahagaze bate kuri izi mpinduka? Ni mu gihe imwe mu miryango iharanira uburenganzira ku murimo yandikiye inzego bireba isaba ko amategeko asanzwe ahari yahuzwa n’icyemezo ikavuga ko mu gihe bitarahuzwa bishobora gutera ikibazo hagati y’abakoresha n’abakozi. Turumva icyo babivugaho.
Ikiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.