Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 z'ukwezi kwa kabiri muri 2023 kiribanda ku ntambara yo muri Ukraine. Ejo kuwa kuwa gatanu itariki ya 24 z'ukwezi kwa kabiri huzuye umwaka umwe Uburusiya bushoje intambara ku gihugu cy'igituranyi cya Ukraine byahoze biri kumwe mu kitwaga Repubulika zunze ubumwe z'abasoviyete. Niyo ntambara ikomeye cyane ibaye ku mugabane w'Uburayi kuva harangira intambara ya kabiri y'isi yose. Icyo Uburusiya bwita "igikorwa kidasanzwe cya gisirikare" ni intambara ikomeye bwagabye bukoresheje ingabo zirwanira mu kirere, ku butaka n'izirwanira mu mazi kuri Ukraine. Rugikubita bwagabye ibitero bikomeye hirya no hino mu gihugu maze ingabo zirwanira ku butaka zinjira ziturutse mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru y'igihugu. Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin atangiza iyi ntambara yavuze ko hatangiye "igikorwa cya gisirikare kidasanzwe" mu karere ka Dombas mu burasirazuba bwa Ukraine maze avuga ko kigamije kuvana intwaro n'abanazi muri Ukraine nuko aburira uwo ariwo se uzagerageza kwitambika imbere y'icyo gikorwa ko aziboneraho ku buryo butari bwaboneke mu mateka. Amahanga muri rusange, arangajwe imbere n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi yamaganye iyi ntambara ku mugaragaro. Uburusiya bufatirwa ibihano n'ibyo bihugu byo mu burengerazuba bw'isi maze Ukraine bitangira kuyohereza intwaro kugirango ibashe kwirinda. Nuko rero Ukraine ibasha kwihagararaho isubiza inyuma bimwe mu bitero by'Uburusiya n'umugambi wabwo wo gufata umurwa mukuru Kyiev ntiwagerwaho. Intambara rero irakomeje kandi nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko iri hafi kurangira mu gihe impande zirwana nta na rumwe rusatira intsinzi kandi nta biganiro by'amahoro bivugwa ko byaba biri hafi gutangira. Ikiguzi cyayo ariko kiri hejuru: imwe mu mijyi muri Ukraine yarasenywe indi ikomeje gusukwaho ibisasu, abanya Ukraine babarirwa muri za miliyoni barahunze, abasirikare babarirwa mu bihumbi mirongo ku mpande zombi bamaze gupfa. N'ingaruka z'iyi ntambara kandi zarenze imipaka ya Ukraine zigera hirya no hino ku isi. Amaherezo ariko izarangira nubwo bwose bigaragara ko bitari hafi. Ariko se izarangira bigenze gute? Ingaruka zayo ni izihe? Uburusiya bufite ubushobozi bwo kurwana iyi ntambara mu gihe kirekire? Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byo se bizaha intwaro Ukraine kugeza ryari? Ibyo ni bimwe mu bibazo tuganiraho mu kiganiro cy'imvano n'imvano cy'uyu munsi. Abatumire bacu ni Joseph Sebarenzi na Omar Halfani batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ari inzobere zikurikiranira hafi politiki mpuzamahanga na Teddy Kaberuka inzobere n'umusesenguzi mu by'ubukungu akaba ari mu Rwanda. Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Jacques Niyitegeka.