RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] MARIE CLAIRE MUKASINE MBERE YO KUVUGIRA RUSESABAGINA NAWE YARI AKWIYE KWIVUGIRA AGASHY
    1.Leta y'agatsiko yashatse kwikura mu kinyoma cya Doing Business ikoresha index of Economic Freedom index.
    a.Radio Itahuka yatumye Leta y'agatsiko ishaka kunyomoza ibitangazwa na World Bank muri Doing Business.
    b.Word bank yagaragaje ko ibihugu byishyuraga kugirango babivuge neza harmo n'u Rwanda.
     
    2.Mukasine Marie Claire yatangaje ko basuye Paul Rusesabagina aho afungiye.
    a.Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu  yavuze ko bagiye gusura Rusesabagina hagamijwe kureba uko uburenganzira bwe bwubahirizwa mu bijyanye n’imibereho myiza no guhabwa ubutabera buboneye, ndetse ko bamukoreye ubuvugizi ku byifuzo bye.
    b.Paul Rusesabagina akwiye gufungurwa ntayandi mananiza.
    c.Mukasine Marie Claire aravuga ko yibwirije kujya gusura Paul Rusesabagina.
    d.Abunganiza ba Paul Rusesabagina baherutse kwandikira komisiyo y'umuryango w'abibubye ishinzwe gukurikira ibyaha by'iyicarubozo muri UN.
     
    3.Ijambo rya Paul Kagame yagejeje ku nteko y'umuryango w'abibubye nta kintu kirimo nagato.
    a.Mu butumwa bwa Video yohererejwe umuryango w'abibubye, Paul Kagame yagarutse mu butumwe bwe mu guteza imbere abari n'abategarugori.
    b.Kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi muri Rusang.
    c.Kwiga ku bidukikije biciye muri Paris agreement.
    d.Iterambere rirambye "sustainable development".
    e.Guteza imbere ikorana buhanga no kurwana akarengane gashingiye kuruhu "racial injustice".
    3 hr 2 min
  • [🔴EN DIRECT] AMAFARANGA KAGAME YASHOYE MURI BUSINESS YA DRONES MURI ISRAEL NINDE UZAYABAZWA?
    1.Paul Kagame yashoye imari mu kigo gikora indege za Drones cya "Meteor"
    a.Amakuru yatanditswe n'ikinyamakuru cya Intelligence Online Hari taliki ya 18/09/2020 cyahishuye umugambi wa Paul Kagame wo kugura imigabane ya kompanyi ikora Drones.
    b.Hezi Bezalel uhagaririye igihugu cyu Rwanda muri Israel yari asanzwe ari umunyamigabane wa kompanyi ya "Meteor".
    c.Baravuga ko u Rwanda rwaguze imigabanye ya "Hezi Bezalel" miliyoni 120 ku ikubitiro.
    d.Undi mushoramari ufite imigabane muri iyi kompanyi ni "Yitzhak Nissan" akaba ariwe CEO wa Kompanyi Meteor kandi akaba yarahoze ari CEO wa Israel Aerospace Industries.
    e.Ikinyamakuru kivuga ko Minisiteri y'ingabo muri Israel itaremera ayo masezerano kuko kugirango ukore ubwo bucuruzi Minisiteri y'ingabo igomba kumwemerera.
    2.Le président Félix Tshisekedi ahagaritse urugendo rwo kujya kuri Goma ku munota wa nyuma
    a.Radio Itahuka tumaze iminsi tubabwira inama yategurwaga kubera i Goma imaze gusubikwa ishuro zigera kuri 2.
    b.Le président Félix Tshisekedi yari afite urugendo rwo kujya i Goma ejo kuwa kabili none narwo araruhagaritse.
    c.Ikibazo abantu bibajije cyatumye nawe atinya kujya i Goma ntabwo kirasobobanuka ariko hari amakuru avuga ko abamutegurira urugendo baba babikoze nkana bituma atizere uburyo urwo rugendo ruteguyemo.
    3.Ese kuba hari amakuru avuga ko ingabo za Uganda zaba zarambutse kubutaka bwa Congo byaba bifitanye isano n'umutekano wa président Félix Tshisekedi wari kujya muri Kivu yaruguru.
    a.Umwe mu badepite bo muntara ya Kivu yasobanuye ko ingabo zu Rwanda zamaze kwinjira ku bwinshi muri Congo.
    b. Président Félix Tshisekedi yari kujya gusura kariya karere gakomeje kurangwamo n'umutekano mucyeya.
    3 hr 8 min
  • [🔴EN DIRECT]NIKI KIHISHE INYUMA YA GAHUNDA YO KUGABANYA ABAKOZI BA LETA NO KUGURISHA IBIGO BYAYO?
    1.FMI irateganya ko imyenda y’u Rwanda izagera kuri 64,5% (2020), 66,4% (2021), 65,7%( 2022). Ibi biri muri rappot yitwa The Socio-Economic Impact of Covid-19 in Rwanda ku rupapuro rwa 14, iyi nyandiko ikaba ari iya PNUD ishami mu Rwanda yasohotse muri kamena 2020. Uko bigaragara rero imyenda y’u Rwanda yaratumbagiye. Ibi bikaba bitabura kugirana isano no kugabanya abakozi ba Leta birimo gukorwa binyuze mu guhuza ibigo ngo bifite inshingano zijya gusa,.
    2.Radio Itahuka yakunze kugaragaza ko uturere twinshi dutubya nkana imibare y’abana bagwingiye, ugasanga akarere kagombye kuba gafite abana bagwingiye bari munsi cg hejuru gato ya 10.000, bitewe n’umubare w’abaturare na % y’ubugwingire muri ako karere, ugasanga akarere karatanga imibare ihabanye n’ukuri, hamwe na hamwe ugasanga batanga imibare yerekena ko iwabo kugwingira ari 200 cg 300. Inkuru ishimangira iri tekinika ni inkuru ivuga ko mu turere hirya no hino bahabwa ibiryo bike (50%) bigenewe abana bagwingiye n’abagore batwite bafite imirire mibi.
    3.Uruganda rwa Positivo rwahawe isoko ryo guteranya mudasobwa zigenewe amashuri narwo rubaye nka One laptop per Child. Ngo rwakoze Laptop 7246 zapfuye zitarakoreshwa. Abadepite basobanuriwe ko mudasobwa za Positivo zaje kugira ibibazo bya tekiniki ku buryo abantu banze kuzigura, n’abanyeshuri ba Kaminuza bazikopesheje banze kwishyura kuko amafranga ibihumbi 500 frws bazitanze ho yabapfiriye ubusa.
    1 hr 55 min
  • [🔴EN DIRECT] KIZITO MIHIGO YAHAWE IGIHEMBO MPUZAMAHANGA KITIRIWE VACLAV HAVEL
    Tubashuhuzanyije amahoro y'Imana banyarwanda, banyarwandakazi.
    Uyu mugoroba dufite ibyishimo byo kubaganiriza mu kiganiro igihe ni iki, inkuru nziza y'Igihembo mpuzamahanga cyahawe Mutagatifu Kizito Mihigo, kubwo kuba yarahanze udushya mu guharanira uburenganzira no kurwanya igitugu n'akarengane mu gihugu cye cy'u Rwanda. Iki gihembo kitiriwe Vaclav Havel wahoze ari Perezida wa Tchecoslovakiya akaba yagiherewe hamwe n'abandi barimo umunyabugeni Badiucao ukomoka mu bushinwa, hamwe n'umunya arabia saudia witwa Omar Abdulaziz.
    Turaza kandi kuganira ku cyemezo cy'inteko ishingamategeko y'ubumwe bw'iburayi yashyigikiye icyifuzo cya Dr Dennis Mukwege cyo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga ruzakurikirana ibyaha by'intambara n'iby'inyokomuntu byakorewe muri DRC, nkuko byagaragajwe na Mapping Report. EU ikaba isaba ko amahanga yose yashyigikira icyo gitekerezo.
    Turaza kuganira kuri Kangaroo court mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, aho umunyamategeko aza kudufasha gusobanukirwa ikinamico ry'amategeko yo mu Rwanda ritaba ahandi ku Isi.
    Perezida Kagame akomeje kwerekana ko abavuga ko yahindutse Virtual President batibeshya,kuko n'inama yagombaga kugirana n'abakuru b'ibihugu byo mu karere i Goma yavuze ko atazayijyamo, impamvu ngo akaba ari Covid-19.
    Muratumiwe mwese kuri Radio yanyu mukunda.
    2 hr 55 min
  • [🔴EN DIRECT] USAID IREREKANA UBURYO BWIZA BWO GUFASHA ABAKENE BITARI YA NKONGORO Y’UMWANA IRAMIRA N
    1.Kubura imbuto biranze bibaye indwara idakira. NAEB ngo iraregwa gutanga imbubto zatwaye akayabo ka miliyoni 136 ariko ntizifate, muri Rwamagana ngo yatanze ingemwe za macadamia muri zo hafata 40% gusa( igihe 15.09.2020) Muhanga imbuto y’ibirayi ikiro kimwe kiragura 800frws kandi ngo ubundi itagombye kurenza 600frws (umusek.rw 16.09.2020). Muri Nyaruguru iragura amafranga 1000 kandi ubundi ngo ubusanzwe yaraguraga 350-600frws (igihe.com 16.09.2020). Cassien Karangwa ,umuyobozi muli Minicom arapfobya ikibazo haba mu mafranga ( 500frws) , haba mu buremere bwacyo, kuko ivuga ko igitangaza kirimo ko imbuto ihenda muri iyi saison kuko ngo ari ibisanzwe. Umuntu akibaza impamvu nta cyo Leta yakoze kandi ituwe izi ko ikikibazo ari "ingarukamwaka“
    . 2.Ubushakashatsi bwakorewe na USAID mu Rwanda ngo bwagaragaje ko gufashisha abakene amafaranga bitanga umusaruro kurusha kubaha amahugurwa cg ibiribwa (igihe.com 16.09.2020) Ibi bikwiye guhindura iki muri gahunda za Leta y’agatsiko aho usanga u Rwanda rujya gufata imyenda yo kurwanya ubukene , aho gutanga amafaranga ngo abakene bagure ibyo bakeneye ku isoko, ngo bakore icyabazamura, ahubwo abategetsi bo mu gatsiko bakaba biboneye isoko ryo gucuruza ifu ya shisha kibondo iva mu ngada za FPR, inka, ihene, ingurube etc…. niba icyegeranyo cy’imibereho y’ingo cyo muli 2018 kitubwirako hagati ya 2014 na 2017 ubukene butagabanutse .
    1 hr 34 min
  • [🔴EN DIRECT] LETA Y'AGATSIKO YAGIRANYE AMASEZERANO N'AMADINI MU GUSHYIRA MU BIKORWA ITEGEKO RYO KW
    1.Amasezerano hagati ya Leta y'agatsiko n'amavuriro ashingiye ku madini akomeje gutera impaka mu banyarwanda
    a.Ese kuba Leta itegeka amavuriro y'amadini gutanga service zo kuboneza urubyaro no kuvanamo inda byaba bihabanye n'imyemerere y'amadini?
    b.Amadini yo mu Rwanda azemera amafaranga ya Leta y'agatsiko cyangwa azakomeza kwihagararaho ?
    c.Minisitiri w'ubuzima Ngamije yasabye ibitaro n'amavuriro by'amadini gushyira mu bikorwa ibyemezo by'amasezarano bagiranye.
    2.Betty Nyiramabengeza wahoze ari konseye i Nyamirambo yafunzwe azira icyobo cyahabonetse.
    a.Betty Nyiramabengeza yabaye konseye imyaka 10 yose.
    b.Akurikiranyweho ko yahishe amakuru cyangwa ko atatanze amakuru y'icyobo cyabonetse hariya i Nyamirambo.
    c.Amakuru arimo kuva i Kivugiza arashimangira ko Bety Nyiramabengeza ashinjwa gupfobya génocide. 
    d.Betty Nyiramabengeza ni muramu wa Col Byabagamba nkuko amakuru atubwira ko bashakanye mu miryango yabo.
    3.Ese Leta yu Rwanda izakomeza gufunga urubuga rwa Politike kugirango abanyarwanda bose bashirire mu nkiko zabo ngo bararwanya Leta ya Kagame ?
    a.Uyu munsi urubanza ruregwamo Col Mudathiru rwakomeje hamwe n'itsinda bitirira P5.
    b.Abireguye uyu munsi bose bavuga ko bagiye muri P5 babashuka ariko ikibazo cyo kujya muri P5 cyatewe nuko ibyo FPR yijeje abanyarwanda itabibahaye.
    c.Urubyiruko muri rusange tutirengagije abandi bantu muri rusange barifuza impinduka ariko Leta y'agatsiko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi.
    d.Agatsiko kashyize imbaraga mu kwica, gufunga ndetse no gucira abantu imanza kakumva ko kakemuye ibibazo biri mu Rwanda.
    2 hr 44 min
  • [🔴EN DIRECT] UMUNSI MPUZAMAHAGA WA DEMOKARASI UTANDUKANYE NUKO LETA Y'AGATSIKO
    1.Umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi ku Isi utandukanye cyane nuko Leta y'agatsiko ibyumva.
    a.Nyuma y'imyaka 26 u Rwanda ntirurasobanukirwa na Demokarasi.
    b.U Rwanda ruri mu myamya y’inyuma mu kwimakaza Demokarasi.
    c.The Economist Intelligence Unit's index of democracy iheruka muri 2019 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 129 mu bihugu 167.
    d.Ubushakashatsi buheruka bwahaye u Rwanda amanota 3/10 yashingiweho.
    e.Rwanda Governance Scorecard ivuga ko demokarasi yo Rwanda iri hagati 74 & 90 %.
    2.Umuryango wa Rusesabagina utewe impungenge n'ubuzima bwe nyuma yo kumubona ejo yitabye urukiko.
    a.Carine Kanimba yaganiriye na VOA avuga ko batewe impungenge n'ubuzima bwa Paul Rusesabagina.
    b.Umuryango wa Rusesabagina ukomeje gushimangira ko ibyakozwe byose ari ikinamico.
    3.Inama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere izabera i Goma taliki ya 20/09/202
    a.Uyu munsi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo yakiriye Ambasaderi wa Uganda i Kinsansa bagirana ibiganiro birebana n'inama yabakuru bibihugu.
    b.Marie Tumba Nzeza aganira na mugenzi we  James Mbahimba nibwo batangaje ko inama izabera i Goma taliki ya 09/20/2020.
    4.Inama ya Goma igiye guterana mu gihe Imitwe ikomeje kuvuka muri Kivu umunsi kuwundi.
    a.Inzego za Leta ya Congo ziravuga ko hari undi mutwe wavukiye i Rushuru muri Kivu ya ruguru.
    5.Apartheid mu gupiganira akazi ko kuyobora ibigo by'amashuri mu Rwanda.
    a.Ikigo cy'igihugu REB cyashyize hanze itangazo ryo gupiganirwa kuyobora ibigo by'amashuri ariko hari abatemerewe kandi bafite ubushobozi.
    b.Abarimu baravuga ko bafite uburambe "Experience" kandi bafite Diplôme babisaba ariko bakaba batemerewe gupiganira iyo myanya yashyizwe ku isoko.
    c.Leta y'agatsiko iravuga ko yashyize ku isoko imyanya ibihumbi 28, yo gushaka abarimu n'abayobozi kubera COVID-19.
    2 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] LETA Y'AGATSIKO IKOMEJE GUKUMIRA KO ABANYAMATEGEKO BA RUSESABAGINA BAJYA MU RWANDA KUM
    1.Paul Rusesabagina yatangiye kuburana ifungwa n'ifungurwa.
    a.Imbogamizi zatanzwe n'umukozi wa DMI zateshejwe agaciro n'ubushinjacyaha.
    b.Ububasha bw'urukiko,amategeko yakoreshejwe kuri Rusesabagina, inyito y'ibyaha akurikiranweho.
    c.Ubushinjacyaha birifuza ko Paul Rusesabagina yahita afungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
    d.Inyandiko mvugo zakozwe na Paul Rusesabagina wiyemereye ko yatanze ama Euro ibihumbi 20.
    e.Bavuze ko Rusesagagina yemeye ko MRCD yakusanyije amafaranga asaga ibihumbi 300 by'ama Euro.
    f.Paul Rusesabagina avuga ko ibyo ashinjwa azabyisobanuraho natangira kuburana.
    2.Umuryango wa Paul Rusesabagina ukomeje kuvuga ko udashaka abo bunganizi b'agatsiko.
    b.Dr Alphonse Mulefu yavuze ko hagomba gusuzumwa niba abanganizi ba Paul Rusesabagina bafite ubushobozi bwo kumwunganira mu Rwanda.
    c.Brian Endless yabwiye BBC ko bakomeje gusaba ko Paul Rusesabagina yakunganirwa n'itsinda ry'abanyamategeko akuriye.
    d.BBC ivuga ko Umuvugizi wa President Edgar Lungu yahakanye uruhare baba baragize mi ifatwa rya Paul Rusesabagina.
    3.Marie-Ntumba Nzenza Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Congo aravuga ko agifite ikizere ko buri gihugu kizitabira inama izabera i Goma.
    a.Leta ya Congo iravuga ko ibihugu byose batumiye bizera ko bizitabira inama izabera i Goma.
    b.Marie-Ntumba Nzenza yasobanuye ko inama yateguraga iyabakuru b'ibihugu yarimo igenda neza.
    c.Marie-Ntumba Nzenza yavuze ko nawe yabonye itangazo kuri Social media zivuga ko Leta yu Burundi itazitabira iyo nama ariko ko batarahabwa igisubizo.
    2 hr 56 min
  • [🔴EN DIRECT] GUKURAMO INDA NO GUTWITIRA ABANDI MU BURYO BWOROSHYE: BUSINESS NSHYA Y‘AGATSIKO?
    1. Ibihugu bimwe na bimw byoroshya amategeko yo gucuruza urumogi cg gushyingirwa, gukuramo inda no gutwitira abandi. Iki giheruka Ubuhinde bwakivanyemo miliyari 2,5$. Mu rwa Gasabo hatangiye business nshya yo gutwitira undi. Ibi byabanjirijwe no kulibelarisa ubusambanyi abana bataruzuza imyaka y’ubukure bemererwa gufata imiti ibarinda gutwita, bemererwa gukuramo inda, n’abarengeje imyaka 18 boroherezwa impamvu zo gukuramo inda. Ibi kiliziya gatolika yabiteye utwatsi .
    2. Itangira ry’amashuri rihishe ibibazo byinshi bimwe muri byo Leta ikaba itajya ibikomozaho. Iravuga ko izita ku kibazo cy’isuku no kugaburira abana kw’ishuri. Leta yarinangiye ikomeje kuvuga ko izongera amafranga ya minerval kubera ibikorwa byo kurwanya Covid19 bizazanwa mu mashuri. Leta yiyita singapuru y’Afrika iranatumenyesha ko munsi umunyeshuri imutangaho 56frws (5,6% by’idolari) yo ku mugaburira naho umubyeyi akitangira 12000frws ku gihembwe.
    1 hr 27 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda