RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] IMISHINGA Y’IBITANGAZA YA KAGAME YAHEZE MU MPAPURO. UW‘UTUMODOKA TUGENDERA MU KIRERE W
    1.Niba nta gihindutse hasigaye iminsi 5 ngo urubanza rwa Gerard Urayeneza rutangire kuburanishwa mu mizi. Abakurikirana imikorere ya buriya butegetsi, bataye ikizere kubera impamvu nyamukuru zihishe inyuma y’ifungwa rya Geéard zigenda zirushaho kumenyekana. Abantu bakaba bakomeje kwemeza ko icyo Gerard Urayeneza azira ntaho gihuriye na Génocide cg ibyo kudatanga amakuru ku mibiri yabonetse hafi y’ibitaro. Ibyakorewe Gerard Urayeneza biragenda birushaho kugaragara nko kwibasirwa, ibyo Amiel Nkuliza wandika umunyamakuru.com yise „akarengane k’ibihekane“ kuri Gerard Urayeneza, mu nkuru ye yo ku wa 09.10.2020.
    2. U Rwanda rugenda rurushaho rutondekanya imishinga ifite agaciro ka za miliyari z‘amadolari, ariko igikorwa ni ugutangaza imishinga gusa, abantu bagatangazwa n’ibitanga ubutegetsi bwa FPR bugiye gukora ubundi bihera mu magambo. Babanje ku twizeza gari ya moshi, ariko babuze amadolari miliyari 1,3 yo kuyitangiza. Bongera kutwizeza ko bafite abantu bo muri Israeli babakorera Lobby muli OECD bakabizeza ko bazakirwa muli uyu muryango hirengagijwe ko nta gisabwa na kimwe u Rwanda rwuzuza, haba mu bukungu haba mu miyoborere. Kwinjizwa muli OECD nabyo ni ikibazo kibagiranye. Amafranga babishoyemo nayo barayatwitse.
    1 hr 27 min
  • IMIRINDI Y'ÍMPINDUKA IGEZE AHAKOMEYE. ABANYARWANDA BARASABWA IKI MURI IKI GIHE?
    Tubaramukanyije amahoro yÍmana bakunzi ba radio Itahuka aho muri hose hirya no hino ku isi.
    mu kiganiro igihe ni iki cy'uyu munsi turaza kuganira ku rugendo rw'impinduka mu miyoborere yígihugu cy'u Rwanda, aho bimaze kugaragara ko igitutu cy'abakoze amahitamo meza yo guharanira uburenganzira bwabo n'ubwa bagenzi babo mu mahoro, gitangiye gutera muzunga ubutegetsi bwí Kigali, none umunsi ku wundi bukaba burushaho gukora amakosa abwerekeza ku iherezo.  nubwo bimeze gutyo ariko, urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe imbaraga za bose nkuko tuza kubiganira nábatumirwa bacu.
    turaza kuganira ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka infungwa za politiki mu Rwanda, aho tuza kureba aho imyiteguro yúyu mwaka wa 2020 igeze.
    Mapping report ikomeje kurikoroza, aho amahanga yagaragaje bidasubirwaho ko urukiko mpanabyaha muri congo rukenewe kuko arirwo ruzaba inkingi ya mwamba mu kubaka amahoro arambye muri icyo gihugu.
    muhawe ikaze mwese, murisanga.
    2 hr 37 min
  • KWIZIGAMIRA MU KIGEGA EJO HEZA,UGAHABWA SMARTPHONE ABANTU BAGATEGEKWA KUKURIHIRA
    1.Leta y‘agatsiko imaze kugaragaza bidasubirwaho aho izavana amafranga yo kuziba icyuho cya mutuelle bavuga ko muri kamena 2020 cyari kigeze kuri miliyari 20 frws. Ibibazo ni byinshi .
    2.Abaturage baribaza impamvu Leta ibahatira ibyiciro by’ubudehe kandi batabishaka. Twasobanuye ko mu byiciro Leta ifite mo inyungu.
    a. gutubya umubare w’abakene ngo yerekane ko yarwanyije ubukene.
    b. Kutubya nkana umubare w’abakene kugirango abo Leta ifasha babe bake. Mu byiciro by’ubudehe bishya harimo inenge nyinshi twamye tugaragaza. - Guhindagura amazina ni igishahuro ubwabyo ntacyo bivuze.
    2 hr 5 min
  • [🔴EN DIRECT] INAMA YA FELIX TSHISEKEDI N'ABAKURU B'IBIHUGU MU KARERE IZABA EJO
    1.Ikibazo cy'umutekano mucyeya nicyo cyazanye President Felix Tshisekedi i Goma
    a.Ubwicanyi bwakomeje uyu munsi mu gihe President Felix Tshisekedi nawe ari i Goma
    b.Ese President Felix Tshisekedi afite igisubizo cy'ubwicanyi burimo kubera muri Kivu?
    c.Amb w'America muri Congo yavuze ko America ikomeje gukora ibishoboka byose ngo umutekano ugaruke muri Kivu.
    2.Abanyapolitike ndetse na Société Civile bakomeje kwamangana ishyirwaho rya commune Minembwe.
    a.Commune Minebwe yagiyeho muri 2013 yari umushinga wa Augustin Matata Ponyo wahoze ari PM wa Congo icyo gihe.
    b.Azarias Ruberwa yagiye gukora iki i Minebwe mu gihe bavuga ko yashyizeho Commune ya Minebwe.
    c.Amb wa America muri Congo "Mike “Amani” Hammer" nawe yagiye i Minebwe ariko kumwe n'intumwa y'umunyamabanga wa UN.
    3.Mini-sommet de Goma "Inama y'abakuru b'ibihugu bo mu karere iteganyijwe kuba ejo i Goma kuri Video Conference".
    a.Amb wa America muri Congo "Mike “Amani” Hammer" yavuze ko yaganiriye na President Felix Tshisekedi i Goma .
    b.Amb wa America muri Congo "Mike “Amani” Hammer" amaze kuzenguruka ibice bitandukanye bivugwamo umutekano mu keya muri congo, Minebwe, Bikenge na Beni.
    2 hr 54 min
  • [🔴EN DIRECT] UBUSHINJACYAHA BWU RWANDA BUKOMJE GUTEKINIKA DOSSIER YA RUSESABAG
    1.Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bugiye guhuza Dossier ya Paul Rusesabagina n'abarwanyi ba FLN bose.
    a.Uwari ategereje ubutabera mu Rwanda ashatse yasubiza amerwe mu isaho.
    b.Paul Rusesabagina washimuswe i Dubai agiye kuburanira hamwe n'itsinda ry'abarwanyi ba FLN.
    c.Umushinjacyaha wu Rwanda yabitangaje uyu munsi mu kiganiro n'abanyamakuru.
    2.Pres. Félix Tshisekedi yageze i Goma mu ntara y'amajyaruguru, ikibazo cy'umutekano niyo ngingo nyamukuru imuzanye i Goma.
    a.Felix Tshisekedi yageze i Goma uyu munsi nyuma y'igihe kirekire avuga ko azaza bikarangira atahakandagiye.
    b.Biravugwa ko ikizanye Pres Tshisekedi ari ikibazo kirebana n'umutekano mukeya ukomeje kuvugwa muri Kivu.
    3.Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu usanze Leta y'agatsiko yarishe ireme ry'uburezi.
    a.Ikibazo cy'uburezi mu Rwanda ntabwo kikiri ikibazo cyo kuvuga wigengesereye kuko abantu bamaze kuvumbura umugambi mubisha wa FPR.
    b.Madame Marie Ingabire Immaculée aherutse gushimangira ko gahunda yo kwica ireme ry'uburezi mu rwanda yateguwe neza.
    4.Ikinamico rya Red Tabara na Leta y'agatsiko ya Kagame rirakomeje mucyiswe ifatwa ry'abarwanyi ba RedTabara.
    a.Uyu munsi RedTabare yemeye ko abafashwe ari abarwanyi bayo.
    b.Itsinda rishinzwe kugenzura "EJVM" rya International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) kuki rikorana gusa n'igihugu cy'u Rwanda?
    c.Twumvise buri gihe Leta yu Rwanda ivuga ko yakiriye abarwanyi bafatiwe mu bindi bihugu ariko nta narimwe twigeze twunva uyu muryango ukora akazi kawo ku bindi bihugu.
    c.Ese kubera iki igihu cyu Rwanda aricyo kigaragaza ko uyu muryango ukora akazi kawo.
    2 hr 24 min
  • [🔴EN DIRECT]INGARUKA ZA COVID-19 K'UBUBASHABUGUZI BW’ABATURAGE:LETA Y’AGATSIKO
    1. Mu ighe ibindi bihugu birimo n’ibikennye byo muri Afurika byagiye bifata ingamba zo kugabanya ibiciro ku bintu bimwe na bimwe by’ibanze abaturage bakenera ari benshi kubera ko ububashabuguzi bwabo bwahungabanye nyuma ya Gumamurugo yakurikiwe no gutakaza akazi, Leta y‘Agatsiko yagiye ifata ingamba zihuhura abaturage bayo. Leta yongereye ikiguzi cy’ingendo muri za bisi aho kuri km imwe amafaranga yazamutseho hafi 47% akava hafi kuli 21-22frws akajya kuli 31-32frws/ km. Leta yasobanuye ko irizamuka ry’ibiro by’ingendo byatewe n’uko utwara abagenzi asigaye atwara ½ cy’abo yatwaraga kubera guhana intera ( Dusiginzimana Rémy, Umuryango.rw).
    2.Umukunzi wa Radio itahuka yatwandikiye atubwira umuzi w’ikibazo cy’uburezi mu rwanda uko akibona.
    a.Abatahutse bavuye mu bihugu bivuga icyongereza muri1994 bakazana niveau ya tronc commun, ariko bakemererwa kwiga kaminuza mu Rwanda Ngo habaye uburiganya bukomeye muri Equivalence za diplômes.
    b.Abo banyeshuri ngo hamwe n’abandi bari mu Rwanda muli 1995-1999 ngo bahawe diplômes ziswe“ Merci Kagame“ zaba izo muri secondaire cg muli Kaminuza, bazihabwa huti huti nta bumenyi bafite kuko Leta nshya ya FPR yari ikeneye gusimbura abakozi bapfuye n’abahunze.
    c.Mu Rwanda ngo habaye guforoda diplômes ku buryo ngo basabaga abagabo babiri ´bemeza ko umuntu waturutse mu bihugu bivuga icyongereza yize koko ngo ubundi diplôme bagahita bayemera. Bamwe muri aba bahindutse abarimu , bakigisha ubwabo bafite ubumenyi bukemengwa.
    d.Abarimu batumva ururimi rw‘icyongereza bagomba kwigishamo.
    1 hr 40 min
  • [🔴EN DIRECT]INGARUKA ZA COVID-19 K'UBUBASHABUGUZI BW’ABATURAGE:LETA Y’AGATSIKO IRAHUZAGURIKA
    1. Mu ighe ibindi bihugu birimo n’ibikennye byo muri Afurika byagiye bifata ingamba zo kugabanya ibiciro ku bintu bimwe na bimwe by’ibanze abaturage bakenera ari benshi kubera ko ububashabuguzi bwabo bwahungabanye nyuma ya Gumamurugo yakurikiwe no gutakaza akazi, Leta y‘Agatsiko yagiye ifata ingamba zihuhura abaturage bayo. Leta yongereye ikiguzi cy’ingendo muri za bisi aho kuri km imwe amafaranga yazamutseho hafi 47% akava hafi kuli 21-22frws akajya kuli 31-32frws/ km. Leta yasobanuye ko irizamuka ry’ibiro by’ingendo byatewe n’uko utwara abagenzi asigaye atwara ½ cy’abo yatwaraga kubera guhana intera ( Dusiginzimana Rémy, Umuryango.rw).
    2.Umukunzi wa Radio itahuka yatwandikiye atubwira umuzi w’ikibazo cy’uburezi mu rwanda uko akibona.
    a.Abatahutse bavuye mu bihugu bivuga icyongereza muri1994 bakazana niveau ya tronc commun, ariko bakemererwa kwiga kaminuza mu Rwanda Ngo habaye uburiganya bukomeye muri Equivalence za diplômes.
    b.Abo banyeshuri ngo hamwe n’abandi bari mu Rwanda muli 1995-1999 ngo bahawe diplômes ziswe“ Merci Kagame“ zaba izo muri secondaire cg muli Kaminuza, bazihabwa huti huti nta bumenyi bafite kuko Leta nshya ya FPR yari ikeneye gusimbura abakozi bapfuye n’abahunze.
    c.Mu Rwanda ngo habaye guforoda diplômes ku buryo ngo basabaga abagabo babiri ´bemeza ko umuntu waturutse mu bihugu bivuga icyongereza yize koko ngo ubundi diplôme bagahita bayemera. Bamwe muri aba bahindutse abarimu , bakigisha ubwabo bafite ubumenyi bukemengwa.
    d.Abarimu batumva ururimi rw‘icyongereza bagomba kwigishamo.
    1 hr 42 min
  • [🔴EN DIRECT] UN MAPPING RAPORT ITEYE UBWOBA KAGAME & Dr.MUKWEGE ARASHAKA UKIKO
    1.Mapping Report imaze imyaka 10 isohotse yongeye kuvugwa cyane kuri uyu munsi yujuje imyaka 10
    a.Imyaka 10 irashize Raport ya Mapping Report isohotse kugeza nubu nta butabera buratangwa
    b.Dr Denis Mukwege wabonye igikombe cy'amahoro "(Prix Nobel de la paix) akomeje ubukangurambaga bwo gusaba Urukiko mpuzamahanga
    c.Pres Félix Tshisekedi we asanga atari urukiko rukenewe ahubwo hakwiye " Truth and Reconciliation Commission" nkiyo muri Africa yepfo
    d.Abatanga buhamye beshi barashimangirako ingabo za Apr "RDF" arizo zakora ubwicanyi muri Congo
    2.Ikibazo cya Paul Rusesabagina cyafashe intera muri Diplomacy mpuzamahanga.
    a.Patrick J. Kennedy wahoze ari Depite mu nteko ishinga amategeko y'america yashimangiye ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugeza Paul Rusesabagina afunguwe.
    b.Kitty Kurth umuyobozi wa Hotel Rwanda fondation yavuze ko bagiye gusaba amasosiyete ndetse na leta guhagarika no kugabaniriza inkunga leta ya kagame
    c.George & Amal Clooney Fondation bakomeje gushyira Pressure kuri Ambadade yu Rwanda ndetse na States Department
    d.Kitty Kurth umuyobozi wa Hotel Rwanda fondation yatangaje ko Paul Kagame yageze muri America ajye kwitaba states Department
    3.Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye  ko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba akomeza gufungwa by’agateganyo kuko arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo ariho mu Bubiligi.
    a.Paul Rusesabagina yangiwe kurekurwa nkuko urukiko rwa Kicuciro rwari rwabisabye
    4.Igisirikare cyu Rwanda kiratangaza ko cyafashe abarwanyi ba Red Tabara 19 mw'ishyamba rya Nyungwe.
    a.Umukino wa  RDF irimo gukina abarundi bagomba kuwitondera
    b.Kunshuro yambere RDF iravuga ko yafashe inyeshyamba za Red Tabara zikomeje kwigamba gutera igihugu cy'uburundi
    3 hr 13 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda