RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] IKINYOMA CYA KAGA NA FPR CYARARANGIYE UBU IGISIGAYE NI UKURIMBURA UMURYANGO NYARWANDA
    1.Ikibazo FPR Inkotanyi yateje umuryango nyarwanda ntabwo kizoroha kukibonera igisubizo.
    a.Komisiyo ya Politike muri Sena yu Rwanda iherutse gutanga raporo yayo ku bushakashatsi yakoze ku kibazo kirimo ubwicanyi burimo kugaragara mu muryango nyarwanda.
    b.Evode Uwizeyimana yongeye kuvuga ko atakwizera ubushakashatsi 100%.
    c.Mgr Nzakamwita niwe wigeze kugaragaza iki kibazo abantu ndumva bibuka amagambo Evode Uwizeyimana yamushubije.
    d.Umuryango Nyarwanda uri mu bihe bikomeye kandi ubutegetsi ntabwo bushobora guhagarika ibi bikorwa by'ubwicanyi.
    2.Abantu bahindutse abacakara mu gihugu cyabo kuri iyi ngoma ya FPR.
    a.Nta muntu utazi ikibazo cy'akarengane  k'abaturage ba Kangondo "Bannyahe".
    b.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi atinyuka kuvuga ko abo baturage ntacyo Leta ibagomba bikwiye kwamaganwa na buri wese.
    c.Twagiye twumva ubuhamya bw'abaturage ba Kangondo bwinshi cyane kuri za Radio zitandukanye.
    d.Ahantu hahinduka amanegeka hate mu gihe hari umushoramari ushaka kuhubuka amazu y'ikitegererezo ?
    3.Itegeko ryo gutanga amakuru hari abo rireba nabo ritareba muri "Transparent governance".
    a.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yavuze ko badashobra gutanga amakuru kuri RDF ndetse n'izinde nzego z'umutekano.
    4.U Rwanda ruravuga ko rugomba kwihutisha umushinga wa gukoresha "Nuclear power".
    a.Inama y'abaminisitiri yateranye muri iki cyumweru yashyizeho Rwanda "Atomic Energy Board"Nuclear Power mu Rwanda.
    b.Leta ivuga ko izakoresha izo ngufu muri Sector zitandukanye.
    c.Mu Buzima, abacukura amabuye y'agaciro, Ubuhinzi n'ubworozi, no gutanga umuriro ukenewe.
    5.Frank Habineza aravuga ko u Rwanda rwiziritseho igisasu rurimbuzi kubera umushinga wa Nuclear power mu Rwanda.
    3 hr 15 min
  • [🔴EN DIRECT] ITANGIRA RY’AMASHURI RIZASHYIRA AHAGARAGARA IBIBAZO BYINSHI.
    1.Itangira ry’amashuri rirasiga ibibazo byinshi bigiye ahagaragara. Leta irasaba ko ibigo bitazamura minerval. Nyamara biragoye kutazamura minerval kubera impamvu zifitanye isano na Covid19, nko kugura ibikoresho byo kwirinda Covid-19, n’ibiciro byibiribwa byatumbagiye bidasanzwe kubera iki cyorezo. Amashuri afite impamvu zifatika kurusha ikigo cya transport cyongereye ibiciro. Leta izasobanura ite ko isayidira abagenda mu mabisi ya Kagame, ikanga gusayidira abanyeshuri bashobora kuzata ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri ?
    2.a. I Muhanga mu cyanya cyizubakwamo inganda hatangiye kubera ibisa n’ibyo muli Bannyahe, aho abaturage ngo bahatirwa kwemera igiciro gito ku butaka bwabo, bakabawirwa ko nibatayafata bazabura byose kuko ngo bazimurwa ku ngufu n’akarere.
    b. ikibazo cy’ubutaka gikomeje kuba ihurizo kuli Kagame, igisubizo cya politiki yatanze ntigikurikizwa kuko abantu abafite ingufu bakomeje kwambura ubutaka ab’intege nke, ikibazo kikaba ari ukumenya ku kibazo cyo kwikubira ubutaka bwahindutse ishiraniro.
    3. Ibibazo biboneka mu gutanga akazi no kwirukana abakozi benshi babona mo ruswa gusa, binerekana Leta y’akajagagari/ banana republic, aho dusanga abakozi bakora amakosa udashobora kubona mu kindi gihugu cyo ku Isi. Aha turareba amwe mu makosa bigoye kwemera ko muri iki kinyejana cya 21 ashobora kuba agikorwa.
    2 hr 25 min
  • [🔴EN DIRECT] LETA IKOMEJE GUTOTEZA NOËL ZIBAHAMWE & MUTANGANA ARAZIRA IKI?
    1.Leta y'agatsiko ikomeje gutoteza Noel Zibahamwe  ndetse n'umuryango we.
    a.Ikibazo cya Noel Zibahamwe cyatangiye ryari?
    b.Hashize igihe kirenga umwaka Noel Zibahamwe abuze abo mu muryango we bakuwe muri Taxi kugeza ubu ntabwo azi iyo babajyanye.
    c.Iki kibazo cyaje gufata intera muri Rwandan community ya Australia
    2.Jean Bosco Mutangana  wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru yatawe muri yombi
    a.RIB iratangaza ko yataye  muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
    b.Dr Murangira Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Jean Bosco Mutangana
    c.Jean Bosco Mutangana yakuze kunvikana cyane avuga ku cyaha cya Ruswa mu Rwanda ,Mandat d'arrêt  yakunze kohereza muri Africa yepfo kuri Gen Kayumba Nyamwasa.
    3.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagaragaje ibibazo by'akarengane karimo gukorwa mu kibazo kirebana no kwambura abantu Ubutaka
    a.Anastase Murekezi yagaragaje ikibazo kikigaragara mukurenganya abaturage babamura Ubutaka
    b.Anastase Murekezi yavuze ko nubwo iki kibazo cyafashweho umwanzuro na Leta ariko kikigaragara mu Rwanda
    c.Anastase Murekezi aravuga ko hari impunzi zari zarahunze 1994 zatakaje ubutaka kuko bwasaranganyijwe
    4.IMF na Mood barashimangira ko Ubukungu bwa Kaga burindimutse burundu
    a.IMF yavuze ko ideni rya Kagame rimaze kugera kuri 67% vs GDP "Umusaruro mbumbe"
    b.IMF ishimangira ko ideni u Rwanda wari rufite muri 2018 ryari kuri 53.6 % bivuga ko byari Miliyari "$4.9 billion"
    2 hr 52 min
  • [🔴EN DIRECT] I CARDINAL ANTOINE KAMBANDA ATI "KAGAME NI IMANA IMANA YAHAYE U RWANDA N'AFURIKA
    1.Antoine Kambanda Umunyarwanda wa mbere ubaye Cardinal ni muntu ki?
    a.Cardinal Kambanda niwe wivugiye ko Imana yahaye u Rwanda na Africa Paul Kagame "the African Adolf Hitler".
    b.Uruhare rwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda ruhurira he na Leta ?
    c.Ese ibyo Cardinal Kambanda yavuze umwaka ushize ubwo yimikwaga nk’Arikiyepisikopi wa Kigali abanyarwanda bazabyibagirwa?
    2.Itsinda ry'abavoka ba Paul Rusesabagina bamaze kuregera urukiko rwa "EACJ" East African Court of Justice.
    a.Ese hari icyo uru rukiko rushobora gufasha muri uru rubanza?
    b.Iyi ntambwe abanyamategeko bafashe yagira ingaruka ki kuri Paul Rusesabagina?
    3.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yagaragaje ibibazo by'akarengane karimo gukorwa mu kibazo kirebana no kwambura abantu ubutaka.
    a.Anastase Murekezi yagaragaje ikibazo kikigaragara mu kurenganya abaturage babambura ubutaka.
    b.Anastase Murekezi yavuze ko nubwo iki kibazo cyafashweho umwanzuro na Leta ariko kikigaragara mu Rwanda.
    4.Nyuma yaho IMF itangarije ko ubukungu bwu Rwanda butazazamuka nkuko byari byarateganyijwe Leta irasaba abanyarwanda gukora cyane.
    a.Imibare ya IMF yatamaje Leta y'agatsiko.
    b.Ubu Leta iravuga ko abanyarwanda basabwa gukora kuruta uko bakoraga mbere.
    2 hr 49 min
  • [🔴EN DIRECT] IMF YAKOZE INDI PROJECTION KU BUKUNGU BWA KAGAME -0.2% &
    1.Ipiganwa riciye m'umucyo rizaboneka ryari mu Rwanda "Transparent ?
    a.Ese ikigo QA Venue Solutions kivuga ko cyatsindiye gucunga Kigali Arena cyaba byarabigezeho gite?
    b.Radio Itahuka yabakoreye iperereza m'uburyo Kagame akomeje kuza mubikorwa bya Mafia mu Rwanda.
    c.QA Venue Solutions yatsindiye isoko nta Competion ibaye" Ipiganwa mu isoko".
    2.Raporo ya Komisiyo y'abakozi ba Leta yagaragarije  Inteko Nshingamategeko amanyanga akorwa mu kubona akazi mu Rwanda.
    a. Raporo ubwayo igaragaza ikibazo mu kubona akazi mu Rwanda ko hakorwa amakosa akomeye kandi ateye impungenge mu kubona akazi.
    b.Raporo yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 hatangajwe imyanya ikenewe y'abakozi ingana na 2,021.
    c.Abasabye akazi bose bangana na 258,914.
    d.Abatoranyijwe kuri iyo myanya ni 149,835 (57.8%).
    e.Abitabiriye amapiganwa ni 52,187 (34.8% by’abatoranyijwe).
    3.Imibare y'ikigo mbarurishamibare irakemangwa n'abanyarwanda benshi.
    a. National Institute of Statistics of Rwanda iherutse gusohora imibare igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutse bukagera kuri 16%.
    b.Iyi mibare yateje impaka ndetse n'urujujo ku banyarwanda.
    c.Ikibazo kigaragara cyane ni uko mu Rwanda hari abashomeri benshi cyane.
    4.IMF yatangaje indi   Projections " Uko ubukungu buzaba bwifashe" U Rwanda ruzagira -0.2%.
    a.PM Edourd Ngirente yatubwiraga ko u Rwanda ruzagira 2% none byabaye -0.2%.
    3 hr 6 min
  • [🔴EN DIRECT] FPR ITANGIYE GUKORESHA IJAMBO „IBYITSO“ KU MUGARAGARO. HABA HARI ABANTU BACIWE HO AKAR
    Leta ya FPR na Kagame yaba itegura genoside abantu ntitubimenye ? Ikinyamakuru  igihe.com kibogamiye kuli Leta ya Kagame giherutse kwandika inkuru yuzuye iterabwoba ariko yerekana ko FPR yiteguye kwica abatavuga rumwe  na yo hamwe na benewabo, akaba ari rya jambo ibyitso kimwe mu byamarishije  abatutsi muli 1994. Muli iyo nkuriu  yiswe ngo „ „Byagenze bite ngo Nshimiyimana wakiniye Rayon  Sport agere mu barwnya igihugu?“ yo ku wa 23.10.2020, hakoreshwamo amagamo amagambo asa no kuburira abatavuga  rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ndetse na bene wabo.  Uyu Nshimiyimana ngo:   yinjiye mu guharabika ubuyobozi bw’U Rwanda,…. yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bw‘ u Rwanda, ariko ngo ntawe urwanya igihugu cyamubyaye dore ko ari nacyo ababyeyi be batuyemo…. Bariya afatanya nabobaramutse bateye igihugu atekereza ko amasasu yajonjoramo ababyeyi be ?.... ibyo bamuha byose utazagaruka ngo uhure n’ababyeyi bawe ntacyo byazamumarira….. abahungu babiri bavuka muli uyu muryango nibo batuye ku mugabane w’u Burayi, abakobwa bavukana batatu barashatse  bafite imiryango mu Rwanda. Iri akaba ari iterabwoba rikomeye risobanura ko :
    Ugiye muli ndi shyka ritari FPR aba ahindutse umwanzi.
    FPR yiyitiranya n’igihugu cy’u Rwanda , uyanze  aba yanze u Rwanda
    Utavuga rumwe na Leta  aba yiyemeje kutazongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda ngo ajye gusura ababyeyi be. Ni uguhitamo.
    1 hr 27 min
  • FPR ITANGIYE GUKORESHA IJAMBO „IBYITSO“ KU MUGARAGARO. HABA HARI ABANTU BACIWE HO AKARONGO BAGOM
    Leta ya FPR na Kagame yaba itegura genoside abantu ntitubimenye ? Ikinyamakuru  igihe.com kibogamiye kuli Leta ya Kagame giherutse kwandika inkuru yuzuye iterabwoba ariko yerekana ko FPR yiteguye kwica abatavuga rumwe  na yo hamwe na benewabo, akaba ari rya jambo ibyitso kimwe mu byamarishije  abatutsi muli 1994. Muli iyo nkuriu  yiswe ngo „ „Byagenze bite ngo Nshimiyimana wakiniye Rayon  Sport agere mu barwnya igihugu?“ yo ku wa 23.10.2020, hakoreshwamo amagamo amagambo asa no kuburira abatavuga  rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ndetse na bene wabo.  Uyu Nshimiyimana ngo:   yinjiye mu guharabika ubuyobozi bw’U Rwanda,…. yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bw‘ u Rwanda, ariko ngo ntawe urwanya igihugu cyamubyaye dore ko ari nacyo ababyeyi be batuyemo…. Bariya afatanya nabobaramutse bateye igihugu atekereza ko amasasu yajonjoramo ababyeyi be ?.... ibyo bamuha byose utazagaruka ngo uhure n’ababyeyi bawe ntacyo byazamumarira….. abahungu babiri bavuka muli uyu muryango nibo batuye ku mugabane w’u Burayi, abakobwa bavukana batatu barashatse  bafite imiryango mu Rwanda. Iri akaba ari iterabwoba rikomeye risobanura ko :
    Ugiye muli ndi shyka ritari FPR aba ahindutse umwanzi.
    FPR yiyitiranya n’igihugu cy’u Rwanda , uyanze  aba yanze u Rwanda
    Utavuga rumwe na Leta  aba yiyemeje kutazongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda ngo ajye gusura ababyeyi be. Ni uguhitamo.
    1 hr 33 min
  • RWANDA: UBURYO KUJYA MU BUTUMWA BW'AMAHORO BYAZANIYE AGATUBUTSE AGATSIKO.
    Tubaramukije amahoro y'Imana mwe mwese mudukurikiye kuri Radio Itahuka, kandi twizera ko ikibakomeyeho muri ibi bihe bikomeye isi iri gucamo.
    mu kiganiro "IGIHE NI IKI?" cy'uyu munsi turi bugaruke ku buryo igihugu gisahurwa hifashishijwe amayeri atandukanye. mu cyumweru cyashize twababwiye uburyo Agatsiko kasoromye umutungo wa Rwandatel kabifashijwemo n'abazungu b'inshuti zako.
    uyu mugoroba turaza kubereka noneho uburyo icyitwa "Peacekeeping mission" aribwo butumwa bw'amahoro ingabo z'u Rwanda na Polisi zijyamo hirya no hino ku isi, cyahindutse igikoresho gikomeye cyo gusoroma agafaranga mu muryango w'abibumbye hifashishijwe ingabo z'u Rwanda, uburyo agafaranga kaza kanyerezwa, ariko kandi icyo gikorwa akaba ari n'intwaro ikomeye Leta y'Agatsiko ikoresha mu guhiga impunzi z'abanyarwanda, no gushaka inshuti zikomeye ziyikingira ikibaba mu muryango mpuzamahanga.
    Muri iki kiganiro turi bwibande kandi  ku ruhande rurebana n’imibereho y’ingabo z’igihugu, abazibayemo muri iyi myaka 30 ishize, abamugariye ku rugamba cyangwa se abagizweho ingaruka narwo. Imibereho y’abajya mu butumwa bw’amahoro, ndetse n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’izindi zishamikiye ku gisirikare tubona mu Rwanda rw’uyu munsi.
    Muratumiwe mwese rero, muze muri benshi.
    2 hr 6 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda