RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] BIDASUBIRWAHO : FPR NA KAGAME BAZIBUKIRWAHO KO BAZAMBIJE UBUREZI
    BIDASUBIRWAHO : FPR NA KAGAME BAZIBUKIRWAHO KO BAZAMBIJE UBUREZI
    PFR ihisha ibitagenda, ikaba yanahana ababivuga ariko iyo igeze mu gihe cyo kwaka imyenda yo kubikemura iratura ikavuga ubukene n’ibyo yahishe byose abantu bagahinda imishyitsi.  
    Kagame yaratuye avuga ikibazo cy’amavunja, kugwingira, bwaki imirire mibi ari uko akeneye inguzanyo ya Banki y’isi  miliyoni 75 $.
    Leta y’agatsiko yaradutunguye itubwira yerekkano ibibazo biri mu burezi cyane cyane ubucucike, kubura imisarane n’intebe tugwa mu kantu. Ariko ibyo yabikoze kugirango bisobanure inguzanyo ya miliyoni 200$ batse muli  Banki y’isi yo gukemura ibyo bibazo.
    Nyuma y’imyaka 26 itegeka, FPR irashyize iratuye  yemera ko ireme ry’uburezi ryapfuye, ikanatanga impamvu zifitanye isano n’ibikorwaremezo, imyigishirize, n’uburyo abarimu bafashwe. Ibi bintu byose bibutse kubivugaho ari uko bakeneye inguzanyo y’nyongera ya miliyari 1,2$ yo gukemura ikibazo cy’ingorabahizio banze gukemura  mu myaka 26 ishize.
    1 hr 45 min
  • [🔴REPLAY]INTEGO N'INGAMBA Z'IHURIRO NYARWANDA RNC AMAHORO&UBUMWE&UBWISANZURE
    SW:NTEGO N'INGAMBA Z'IHURIRO NYARWANDA RNC "AMAHORO&UBUMWE&UBWISANZURE"
    IKIGAMIJWE: Gukuraho ubutegetsi bubi bw'igitugu bwica Abanyarwanda, tugashyiraho ubuyobozi butuma bagira amahoro, ubumwe n'ubwisanzure.
    INTEGO 6 Z'IHURIRO NYARWANDA:
    1.Umutekano w'abantu n'ibyabo.
    2.Ubuyobozi bushingiye ku mategeko na demokarasi.
    3.Amajyambere arambye kandi asangiwe.
    4.Ubumwe n4ubwiyunge nyabyo.
    5.Ububanyi n'amahanga buboneye.
    6.Itahuka ry'impunzi mu cyubahiro.
    57 min
  • [🔴EN DIRECT]RWANDA: UMUTIMANAMA W'IGIHUGU WAGIYE HE? IGIHUGU KIGEZE KU BWA BUREMBE TUREBERA.
    Umuririmbyi yagize ati: "Mbese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?"
    Mu Rwanda naho, iyo witegereje ibirimo kuhabera muri iki gihe wirenganyije imyaka myinshi ishize, ushakisha iherezo ry'akarengane abaturage babayemo ukaribura neza neza.
    Niyo mpamvu mu kiganiro cyacu IGIHE NI IKI cy'uyu munsi, turi bwibaze niba igihugu cy'u Rwanda kigifite umutima nama. Ubusanzwe buri gihugu cyose cyo ku Isi, kigira indangagaciro zikiranga, haba mu muco, mu mategeko, mu mibanire y'abagituye, mu mibanire yacyo n'amahanga, ariko cyane cyane mu buryo kiyobowe. Hari aho usanga ibihungu bimwe na bimwe bifite indangagaciro bikomeyeho nk' "UBURINGANIRE" ibindi " UBUTABERA" ibindi bikaba " ITERAMBERE" n'ibindi byinshi.
    Mu Rwanda rero ho ni amayobera !
    Usanga buri munsi Imana yaremye, haba hari igikorwa cyarubayemo wabumbira mu ijambo rimwe gusa " AKARENGANE" aka akaba ariko gatera UBWIKANYIZE, UBUSUMBANE, UBURIGANYA, UBWICANYI, UBUSHOTORANYI, UBWIBONE n'ibindi byinshi.
    Tugendeye kuri ibi byose rero turi bwibaze aho umutimanama w'igihugu wagiye, cyane cyane ko bigaragara ko umuco umaze kuba karande wo kugendera ku byemezo bya Perezida wa repubulika gusa, ntawe utinyuka kugira ibyo amubaza, habe yemwe n'abitwa ko ari intumwa za rubanda aribyo bigiye koreka u Rwanda ibi turi bubirebere mu ngaruka ziri:
    - Mu bubanyi n'abaturanyi. aho basigaye bagira urubanza, u Rwanda rukabura, ubuhahihirane bukaba bucumbagira, ndetse n'imiryango iruhuza n'abandi mu karere ikaba igenda icika intege kubera rwo.
    - Mu buryo ubukungu bugeze aharindimuka, aho imyenda u Rwanda rufite isatira 70% by'umusaruro mbumbe w'imbere mu gihugu.
    - Mu butabera busigaye ari iciro ry'imigani. Urubanza rwa Pierre Damien Habumuremyi na Paul Rusesabagina biraduha isomo ki?
    Mwese muratumiwe amarembo arafunguye.
    2 hr 29 min
  • [🔴EN DIRECT] MU BUREZI HARIMO IBIBAZO BICA AMARENGA Y’UKO UBUKUNGU BUHAGAZE NAB
    1. Za kaminuza zateraga ishema Kagame na Kaboneka kubera ubwinshi bwazo, enye (4)zimaze gufungwa kubera imyenda y’amabanki kandi n’izindi zizakurikira. Ikibazo cyaba ari Covid19 gusa cg se umuntu yagishakira ahandi nk’isoko ry’umurimo ritabasha gufata abazirangijemo na ryo ritera igabanuka ry’abazitabira ? Amabwririza akakaye aherutse gushyirirwaho amashuri y’igenga cyane cyane mu kugira imari idafite aho ihuriye na minerval yaba yaraje guhuhura amashuri n’ubundi yaratuwe ari ku muteremuko ? Kagame yaba arambiwe amashuri menshi amwongerera imibare y’abashomeri ? 2. Ubutegetsi bwa Kagame rwatagiye rushyiraho icyo bwise urubyiruko rw’abakorerabushake“ ngo ruzafasha polisi gukumira ibyaha bikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku misozi ruyiha amakuru (isangostar.rw 04.03.2016). Polisi y’u Rwanda iherutse kongera gukangurira abamotari kuyiha amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, gutanga amakuru ku muntu wese babona uteye „ amakenga“, inabizeza ko ntawe uzabihanirwa igihe amakuru atanze amakuru atari yo. Ubutegetsi bw’agatsiko bukomeje 3. Ikibazo cyo kwikubira ubukungu n‘uburezi nibwo Leta y’agatsiko yamenyako gishobora gishobora gutuma umunsi runaka abantu bazaba bumva nta cyo bahomba ko bazahaguruka bakarwanya akarengane? Bishop aragira inama Leta, ariko nta gishya azanye biriya byavuzwe kenshi. Leta y’agatsiko izibuka ibitereko yasheshe ?
    1 hr 59 min
  • MU BUREZI HARIMO IBIBAZO BICA AMARENGA Y’UKO UBUKUNGU BUHAGAZE
    1. Za kaminuza zateraga ishema Kagame na Kaboneka kubera ubwinshi bwazo, enye (4)zimaze gufungwa kubera imyenda y’amabanki kandi n’izindi zizakurikira. Ikibazo cyaba ari Covid19 gusa cg se umuntu yagishakira ahandi nk’isoko ry’umurimo ritabasha gufata abazirangijemo na ryo ritera igabanuka ry’abazitabira ? Amabwririza akakaye aherutse gushyirirwaho amashuri y’igenga cyane cyane mu kugira imari idafite aho ihuriye na minerval yaba yaraje guhuhura amashuri n’ubundi yaratuwe ari ku muteremuko ? Kagame yaba arambiwe amashuri menshi amwongerera imibare y’abashomeri ?
    2. Ubutegetsi bwa Kagame rwatagiye rushyiraho icyo bwise urubyiruko rw’abakorerabushake“ ngo ruzafasha polisi gukumira ibyaha bikorerwa mu Rwanda hirya no hino ku misozi ruyiha amakuru (isangostar.rw 04.03.2016). Polisi y’u Rwanda iherutse kongera gukangurira abamotari kuyiha amakuru ku muntu wese bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, gutanga amakuru ku muntu wese babona uteye „ amakenga“, inabizeza ko ntawe uzabihanirwa igihe amakuru atanze amakuru atari yo. Ubutegetsi bw’agatsiko bukomeje
    3. Ikibazo cyo kwikubira ubukungu n‘uburezi nibwo Leta y’agatsiko yamenyako gishobora gishobora gutuma umunsi runaka abantu bazaba bumva nta cyo bahomba ko bazahaguruka bakarwanya akarengane? Bishop aragira inama Leta, ariko nta gishya azanye biriya byavuzwe kenshi. Leta y’agatsiko izibuka ibitereko yasheshe ?
    1 hr 58 min
  • [🔴EN DIRECT] INGARUKA Z'APARTHEID IRI MU RWANDA ZATANGIYE GUKORWAHO UBUSHAKASHATSI
    1.Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge yatangije ubushakashatsi bwo kureba ibitanya abanyarwanda ariko biturutse mu buzima bwabo bwa buri munsi.9
    a.Ubushakashatsi buzibanda ku bice bitandukanye hari ibirebana n'imibereho mibi y'abaturage.
    b.Ese iyi komisiyo yaba imaze kumva ingaruka za Apartheid mu Rwanda?.
    c.Ubushakashatsi buzerekana niba ibyo bibazo bishobora kongera gutera amakimbirane hagati mu banyarwanda.9
    2.Komisiyo yagaragaje ikibazo cyuko abantu batavuga amateka kimwe.
    a.Turasabwa gukoresha Social Media cyane tukavuguruza abandika nabi ku Rwanda.
    b.Komisiyo yagaragaje ko hari ikibazo cyo kutavuga amateka kimwe.
    c.Ese guha amafaranga abarinzi b'igihango hari icyo bishobora kubamarira mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge?
    d.Kagame yahaye buri murinzi w'igihango miliyoni 10.
    3. Ukwezi kwahariwe gushimira abasora, umwaka wa 2020 byabaye uyu munsi hagati ya RRA na Leta yu Rwanda na PSF.
    a.Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera @PSF_Rwanda, Robert BAFAKURERA yashimiye imikoranire myiza hagati y’abikorera na Leta y’urwanda.
    b.Robert BAPFAKURERA akangurira abacuruzi gushyiramo imbaraga mu gutanga neza umusoro no kwirinda ibyabagusha mu bihano.
    c.Min Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ingamba zafashwe zo gufasha abikorera , izo ngamba zizafasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kibarizwa mu kiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi gifite abaturage babayeho neza, ibyo bikazajyana n’ibindi bikorwa bizadufasha gushaka ibisubizo ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu.
    4.Ingaruka za Covid-19 zirakomeje kwigaragaza mu Rwanda.
    a.Kaminuza ya KIM yafuzwe imiryango kubera kubura ubushobozi.
    b.Kaminuza ya KIM yari ifite abanyeshuri barenga 1800 hamwe n'abarimu barenga 30.
    2 hr 52 min
  • [🔴EN DIRECT] DOSSIER YA ALFRED NKUBILI IRACA AMARENGA HAGATI Y'UBUZIMA N'URUPFU
    1.RCS iravuga ko umunyemari Nkubiri Alfred ufunzwe, atitabye Imana nk’uko amakuru yaramukiye mu itangazamakuru muri iki gitondo yabigarukagaho.
    a.Uyu munsi, Ibinyamakuru ndetse n'imbuga nkoranyambaga zabyutse zivuga urupfu rwa Alfred Nkubiri ariko byaje gukosorwa bavuga ko arembye cyane atigeze yitaba Imana.
    b.Urukiko rwategetse ko Alfred Nkubiri akomeza gufungwa.
    c.Ese kubera iki Alfred Nkubiri atanga ingwate urukiko rukayanga?
    2.Ibuka ikomeje gutegura ibikorwa byo kwamagana Laura Uwase mu gihugu cy'ububiligi.
    a.Nyuma yaho Leta yu Rwanda inanirewe kwirukanisha Laura Uwase muri komisiyo yashyizweho n'ababiligi, Ibuka ikomeje gutegura ibikorwa byo kwamagana Laure mu bundi buryo.
    b.Ibuka iravuga ko iteganya gukora Manifestation.
    3.Abasirikare b'u Rwanda bongejwe 75% by'umushahara, abarimu bahabwa 20%.
    a.Revellation ya Frank Habineza yaba ishaka kugaragaza iki?
    b.Abarimu ntabwo bahabwa umushahara uhagije mu gihe abasirikare bongererwa 75%.
    4.Ubukungu bwu Rwanda bwamaze gusenyuka burundu tuvanyeyo amaso.
    a.Turagaruka kuri Raporo ya IMF iherutse gusohora.
    b.Dr David Himbara yanditse inyandiko igaragaza ko ubukungu bwamaze gupfa burundu.
    5.Ibitekerezo dukomeje kwakira ku kibazo cy'abanyamulenge.
    2 hr 47 min
  • [🔴EN DIRECT] NDI UMUNYARWANDA YABAYE UMUYOBORO WO GUCURA IMIGAMBI YO KUGIRIRA NABI ABATAVUGA RUMWE
    1.Uruhare rw'abakoloni b'ababiligi bagize muri Congo Rwanda nu Burundi
    a.Leta y'Ababiligiyi yashyizeho komisiyo yo kwiga ingaruka zatewe n'ubukoloni bw'Ababiligi.
    b.Leta yu Rwanda ikomeje kurwanya umunyarwandakazi Laure Uwase washyizwe muri iyo komisiyo.
    c.President wa Sena Dr Augustin Iyamuremye aherutse gutangariza abantu bari bitabiriye gahunda ya "Ndi umunyarwanda" ko bandikiye Sena y'Ababiligi bamagana umunyarwandakazi washyizwe muri iyi komisiyo.
    2.Dr Bizimana na Hon Mupenzi George na Mgr  barakora Politike ya FPR Inkotanyi kuruta gukorera abanyarwanda bose.
    a.Dr Bizimana yumvikanye kuri Radio asobanura uruhare rw'Ababiligi bagize mu kuryanisha abanyarwanda.
    b.Dr Bizimana arashimangira ko amacakubiri yazanywe n'abazungu b'abapadiri mu Rwanda.
    c.Mgr Gasatura arasaba ko habaho gucengera imiryango y'abantu aho baba bakabasha kurwanya ingengabitekerezo.
    d.Mgr Gasatura ati:"Twabikora nko mugisirikare"Trooper coordination "twabikora mu buryo bwa gisirikare."
    e.Mgr Gasatura ati:"Tugomba gushyira muri Ambasade zacu "MECHANISM OPERATED"."
    f.Hon Mupenzi George ati:"Ntabwo Leta yacu yari gutanga indege ngo zijye gucyura abantu mu gihe zaba zarakoraga Genocide."
    3.Dr Bizimana na Hon Mupenzi barigisha amateka y'ikinyoma izuba riva.
    a.Dr Bizimana ati :"Ntabwo Leta yacu yakora Genocide mu gihe yohereza indege zo gucyura abantu.
    b.Hon Mupenzi ati:"Mapping report ni Kadahumeka."
    3 hr 32 min
  • [🔴EN DIRECT] GITWE: ABACIKACUMU BARAGEREKWAHO GENOCIDE, GACACA ZATESHEJWE AGACIRO
    1. Amakuru ku ntangiriro z’urubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi be tugezwaho n’ibinyamakuru bibogamiye kuli Leta yatumye abenshi bagwa mu kantu.
    a. Amakuru twabashije kumenya ni uko Gerard Urayeneza baramushakaho miliyari 2 z’indiyshyi y’akababaro.
    b. Muri cas ya G Urayeneza inkiko za Gacaca baziciye amazi bazihindura ibipapuro, mu gihe hari abandi banyarwanda benshi bafunze kubera imyanzuro ya gacaca, abandi bagashakishwa mu mahanga ngo bafatwe kubera ko gacaca yabakatiye. Aha bagaragaza ko gacaca ari urwego rukomeye rufata ibiyemezo bikurikizwa na Leta. Ariko G. Urayeneza yavuga ati gacaca yangize umwere dore impampuro, bati gacaca nta gaciro ifite. Gacaca igira agaciro gusa iyo imyanzuro yayo ari ukumanika uregwa ?
    c. Leta ikurikirana abantu benshi ikabahatira kujya kuburanira aho ibyaha bya genocide baregwa babikoreye. 
    d. Umucikacumu Rutaganda Dominique ureganwa na GU bamugeretseho icyaha cyo guhisha amakuru ku mibiri bavuga ko ari iy’abatutsi yabonetse hafi y’ibitaro bya Gitwe,akaregwa no kugira uruhare mu kwica abitwaga "abatutsikazi bo kuri Douane“, biciwe ahantu atashoboragakugera, ariko bakicwa n’igitero cy’interahamwe n’abayobozi atashoboraga kuba arimo nk’umututsi wahigwaga icyo gihe, wagombaga kuba yihishe ahantu runaka. Mu Rwanda hari itekinika rikabije, aho bageze aho bashinja umucikacumu wa genocide ibyaha byakozwe n’interahamwe. Aha niho mumenya neza ko ibyaha bahimbira GU na bagenzi be babidodanye ubuswa n‘ubugome bwinshi. Turababwira ukuri ku rupfu rw’abatutsikazi bo kuli Douane.
    2. Ipiganwa ryo kubona akazi, rimaze iki niba amanota abantu baboyne adakurikizwa. Iki ni ikinyoma cya FPR kiba kirindimutse, cyo kubeshya ko gutanga akazi nta kimenyane, hakurikizwa ipiganwa.
    2 hr 12 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda