Umuririmbyi yagize ati: "Mbese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?"
Mu Rwanda naho, iyo witegereje ibirimo kuhabera muri iki gihe wirenganyije imyaka myinshi ishize, ushakisha iherezo ry'akarengane abaturage babayemo ukaribura neza neza.
Niyo mpamvu mu kiganiro cyacu IGIHE NI IKI cy'uyu munsi, turi bwibaze niba igihugu cy'u Rwanda kigifite umutima nama. Ubusanzwe buri gihugu cyose cyo ku Isi, kigira indangagaciro zikiranga, haba mu muco, mu mategeko, mu mibanire y'abagituye, mu mibanire yacyo n'amahanga, ariko cyane cyane mu buryo kiyobowe. Hari aho usanga ibihungu bimwe na bimwe bifite indangagaciro bikomeyeho nk' "UBURINGANIRE" ibindi " UBUTABERA" ibindi bikaba " ITERAMBERE" n'ibindi byinshi.
Mu Rwanda rero ho ni amayobera !
Usanga buri munsi Imana yaremye, haba hari igikorwa cyarubayemo wabumbira mu ijambo rimwe gusa " AKARENGANE" aka akaba ariko gatera UBWIKANYIZE, UBUSUMBANE, UBURIGANYA, UBWICANYI, UBUSHOTORANYI, UBWIBONE n'ibindi byinshi.
Tugendeye kuri ibi byose rero turi bwibaze aho umutimanama w'igihugu wagiye, cyane cyane ko bigaragara ko umuco umaze kuba karande wo kugendera ku byemezo bya Perezida wa repubulika gusa, ntawe utinyuka kugira ibyo amubaza, habe yemwe n'abitwa ko ari intumwa za rubanda aribyo bigiye koreka u Rwanda ibi turi bubirebere mu ngaruka ziri:
- Mu bubanyi n'abaturanyi. aho basigaye bagira urubanza, u Rwanda rukabura, ubuhahihirane bukaba bucumbagira, ndetse n'imiryango iruhuza n'abandi mu karere ikaba igenda icika intege kubera rwo.
- Mu buryo ubukungu bugeze aharindimuka, aho imyenda u Rwanda rufite isatira 70% by'umusaruro mbumbe w'imbere mu gihugu.
- Mu butabera busigaye ari iciro ry'imigani. Urubanza rwa Pierre Damien Habumuremyi na Paul Rusesabagina biraduha isomo ki?
Mwese muratumiwe amarembo arafunguye.