RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT]KAGAME YABA ARWAYE INDEGE?
    1.Kagame yaba arwaye indege ? Mu gihe ibihugu byose companies zose zitwara abantu mu ndege zabuze aho zishyira indege kubera ko zabuze abagenzi kubera Covid 19, bikaba binavugwa ko indege zitwara abagenzi zizongera gukora neza guhera muli 2024, Kagame we arateganya kugura indi ndege ya 13.
    2.PM Edouard Ngirente uje ejobundi aratumizwa mu nteko kujya gusobanura ibibazo by’inzitane byabaye akarande mu burezi mu gihe FPR na Kagame bishe uburezi nkana bigaramiye. PM azaherahe asobanura impamvu amashuri atagira imisarane, ava, yarimo ubucucike bukabije mbere ya Covid 19, no mu gihe Covid19 yageze mu mashuri amwe na mwe .
    3. Itegeko ry’ubutaka abantu batigeze bumva ingaruka zaryo ritangiye kugarika ingogo mu bakomeye. Benshi barasama bakamira ibyo FPR ivuze byose, kabone n’iyo yashyiraho amategeko ababangamiye, azababuza ubwigenge akanabanyaga ibyabo.
    4.Abanyonzi baranyunnyuzwa birenze urugero. Umukene azegura umutwe ate niba icyo akoze cyose ngo yiteze imbere, anyunyuzwa n’inzego za Leta ziza ku musonga kubera imisoro n’imisanzu inyuze mu mayeri menshi, agasa n’aho avunikira abandi?
    5.Banque Populaire du Rwanda nyuma yo kuyigabira Atlas Mara, itegekwa n’umuherwe Ashish Thakkar w’inshuti ya Kagame ari nawe bitirira Mara Phones ikora telephones mu Rwanda uyu akaba yarahawe imigabane 62% ya BPR mu buryo bwa Magendu, noneho igiye kugurwa na KCB.
    1 hr 38 min
  • [🔴EN DIRECT] IKINYOMA CYA LETA YA KAGAME KIRIGARAGAJE & THOMAS GREENFIELD NTABWO ARI AGATHE UWIRING
    1.Prof Shyaka Anastase yagiranye ibiganiro n'abaturage ba Kangondo.
    a.Uyu munsi Prof Shyaka Anastase yabwiye abaturage ba Kangondo ko bagomba guca akajagari.
    b.Nkurikije ibyo numvise wagirango abaturage bari bateguwe mbere yuko iyi nama iba.
    c.Abaturage bavugaba ibisingizo barata Leta ya Kagame kuruta kuvuga ibibazo bafite.
    d.Hari umuturage wasabye Min Shyaka ko ashonje ndetse ko adafite aho kuba ngo bahise bamuha inzu n'ibyo kurya.
    3 hr 15 min
  • [🔴EN DIRECT] IRAGE KAGAME YASIGIWE NA MARIANNE NYIRANGORAGOZA RISOBANUYE IKI KU BANYARWANDA MURI RU
    1.Min w'Imari Uzziel Ndagijimana  ashimangira ko amadeni u Rwanda rufata atari umutwaro
    a.Ingano y'amadeni leta ya kagame ifita ntabwo ari umutwaro ku Rwanda
    b.Abadepite bigaragaje ko batewe impungenge nizamuka ry'amadeni Kagame akomeje gufata.
    2.Umujyi wa Kigali wafatiriye ibibanza n’inyubako 58 ba nyirabyo bananiwe kubyaza umusaruro.
    a.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafatiriye imitungo y’abikorera 58 irimo ibibanza n’inyubako bananiwe kuzuza kugira ngo ababishoboye bayibyaze umusaruro.
    3.Perezida Kagame yashyikirijwe ubutaka yarazwe n’umukecuru w’intwaza, bugiye gushyirwaho ibikorwa remezo.
    a.Perezida Kagame yashyikirijwe umurage w’ubutaka yahawe n’Umubyeyi w’Intwaza w’i Nyamasheke, Nyirangoragoza Marianne uheruka kwitaba Imana.
    4.Rwandair yavuze ko ifite ibibazo byo kubona abagenzi muri iki kigihe cya Covid-19.
    a.Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo yatangaje ko Rwandair ikomeje kugira ikibazo cyo kubona abakozi muri iki gihe cya Covid-19.
    5.Nyirahabineza Valeria yongeye gushimira Paul Kagame abwira abahoze ari impunzi zavuye muri Congo ko byose babikesha Paul Kagame.
    a.Nyirahabineza Valerie wahoze ari Depite mu nteko yashimiye Kagame kubera uburyo akunda abanyarwanda batahutse.
    7.Pierre Buyoya hamwe n'abagerageje gukora Coup d'etat bari mu mazi abira
    a.Pierre Buyoya yatanze Imihoho "démissiona kukazi AU "
    b.Amakuru Radio Itahuka yabonye nuko Pierre Buyoya yamaze kwaka ubuhungiro mu gihugu cya Mali.
    3 hr 16 min
  • [🔴EN DIRECT] UBUKUNGU BWA KAGAME & SGT ROBERT KABERA YABA KOKO YARAFASHE UMUKOBWA WE?
    1.Min w'Imari Uzziel Ndagijimana yagaragarije Inteko uko ubukungu bwu Rwanda buhagaze uyu munsi.
    a.Uzziel Ndagijimana yagerageje gushimangira ko Ubukungu bw'u Rwanda bwihagazeho avuga ko byatewe na Covid-19.
    b.Umwenda wu Rwanda ukomeje kuzamuga umunsi kuwundi.
    c.Umwenda wo hanze ugana na 55%.
    d.Min Uzziel Ndagijimana yahishuye ibanga rikomeye aho yavuze ko nta muturage ugeza kuri Hectare 2 z'ubutaka.
    2.Abanyeshuri basubiye ku ishuri uyu munsi basanze ntacyahandutse bituma bamwe basubizwa mu rugo.
    a.Amafaranga yatanzwe na IMF yagiye he ko atubatse amashuri ngo atange amazi meza kuri bose.
    b.Kuzamura Imisoro bikomeye kuba umutwaro ku baturage.
    c.Min Uzziel Ndagijimana yahishuye ibanga rikomeye aho yavuze ko nta muturage ugeza kuri Hectare 2 z'ubutaka.
    3.U Rwanda rwasinye amasezerano na Leta y'ubudage bakoresheje imbwa.
    a.RBC yavuze ko imbwa zigiye gufasha abakoraga akazi ko gufata ibipimo.
    4.Urupfu rudasanzwe rwa KAYUMBA P. Claver.
    5.Ese koko Sergeant Robert yasambanyije umukobwa we?
    3 hr
  • [🔴EN DIRECT] URUBANZA RWA G.URAYENEZA NIBURA RWEREKANYE UBUMWE N’UBWIRYARYA.
    1.Umuntu ageregeje gusanisha uburyo abantu bagerekwagaho ibyaha batakoze kugirango bicwe mbere y’abandi muri 1994 n’ibyo Gérard Urayeneza arimo kugerekwaho kugirango abambwe, usanga ko abanyarwanda bahuje ubugome, kandi ko bamwe batotezwaga ejo hashize , abandi bakaba barimo gutotezwa uyu munsi. Muri ibyo bihe byose ariko abantu beza banga kugenda mu kigare cyo kwica no kwicisha abandi .
    2.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kuba utwanyuma mu mihigo myinshi twagombye kubamo utwambere kuko ni two twambere dukize. Utu turere ni utwanyuma mu gutanga mutuelle, ni utwanyuma mu kwitabira kiliya kigega Ejo Heza cyo kuzigamira izabukuru, none utu turere tubaye n’utwambere mu kugira abarimu benshi n’abanyeshuri batasubiye ku ishuri.
    3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ibyiciro by’ubudehe bishya bijemo itekinika ritari ryitezwe. Gushyira abaturage mu mu byiciro haherewe ku mubare w’amafranga binjiza, ari nayo réforme y’ingenzi yabaye mu byiciro by’ubudehe biturutse ariko ku gitutu twari tumaze iminisi twotsa Leta y’u Rwanda, Leta y’ikinyoma yanze ko mu nama z’abaturage hakoreshwa amafranga umuryango winjiza 
    .
    1 hr 40 min
  • [🔴EN DIRECT] URUBANZA RWA G.URAYENEZA NIBURA RWEREKANYE UBUMWE N’UBWIYUNGE BUTARYARYA.
    1.Umuntu ageregeje gusanisha uburyo abantu bagerekwagaho ibyaha batakoze kugirango bicwe mbere y’abandi muri 1994 n’ibyo Gérard Urayeneza arimo kugerekwaho kugirango abambwe, usanga ko abanyarwanda bahuje ubugome, kandi ko bamwe batotezwaga ejo hashize , abandi bakaba barimo gutotezwa uyu munsi. Muri ibyo bihe byose ariko abantu beza banga kugenda mu kigare cyo kwica no kwicisha abandi .
    2.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kuba utwanyuma mu mihigo myinshi twagombye kubamo utwambere kuko ni two twambere dukize. Utu turere ni utwanyuma mu gutanga mutuelle, ni utwanyuma mu kwitabira kiliya kigega Ejo Heza cyo kuzigamira izabukuru, none utu turere tubaye n’utwambere mu kugira abarimu benshi n’abanyeshuri batasubiye ku ishuri.
    3.Urwishe ya nka ruracyayirimo. Ibyiciro by’ubudehe bishya bijemo itekinika ritari ryitezwe. Gushyira abaturage mu mu byiciro haherewe ku mubare w’amafranga binjiza, ari nayo réforme y’ingenzi yabaye mu byiciro by’ubudehe biturutse ariko ku gitutu twari tumaze iminisi twotsa Leta y’u Rwanda, Leta y’ikinyoma yanze ko mu nama z’abaturage hakoreshwa amafranga umuryango winjiza .
    1 hr 40 min
  • [🔴EN DIRECT] PEREZIDA KAGAME YAHURIYE MU NAMA BWA MBERE NA GEN NEVA W'UBURUNDI
    Ikaze kuri mwese bakunzi ba Radio Itahuka. tubasuhuzanyije amahoro y'Imana, kandi twizera ko ikomeje kubana namwe muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo.
    Mu kiganiro "IGIHE NI IKI" cy'uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo zikurikira:
    1) Bwa mbere Perezida Kagame yahuriye mu nama na mugenzi we w'u Burundi, Nyiricyubahiro Gen Evariste Ndayishimiye, bakaba baganiraga hamwe na bagenzi babo bahuriye muri ICGRL ku ngamba zo kuzana amahoro arambye mu karere. ese baba babashije kugera ku muzi w'ikibazo? Turabiganiraho n'abatumirwa bacu.
    2) Ikibazo cy'umutekano ntikiri gusa mu karere k'ibiyaga bigari, kuko magingo aya muri Ethiopia ibintu ni ibicika kubera intambara iri hagati y'ingabo za Ethiopia n'izo mu ntara ya Tigray. Aba bavandimwe barapfa iki? Ese ni izihe ngaruka bishobora kuzagira kuri Afrurika no ku Rwanda by'umwihariko iyi ntambara ikomeje? Muze muri benshi tuganire kuri iyi ngingo?
    3) Ikoranabuhanga ry'u Rwanda aho bucyera riragakora, ubu noneho abanyarwanda ngo bagiye kujya bambikwa urunigi rukoranye ikoranabuhanga, ruzajya rutuma babasha kurwanya Covid-19? ngayo nguko.
    4) Imiturirwa irahomba indi yubakwa, uyu munyemari wo muri Kenya  bwana James Mwangi ushaka kubaka inzu ya karahabutaka azita skycraper yaba yarize umushinga we neza?  
    5) Mu tuntu n'utundi turi bwitangire amakarita ( Umuhondo, icyatsi n' umutuku)  yo kwamagana, kunenga no gushima abantu, imiryango bagize uruhare rwiza cyangwa rubi mu byo twabonye mu rwanda mu cyumweru gishize.  
    Amarembo arafunguye, muhawe ikaze kuri Radio yanyu.
    2 hr 53 min
  • [🔴EN DIRECT] ABARIMU IBIHUMBI 14 BABISHINGUTSEMO CYANGWA BARIRUKANWE NGO BASIMBUZWE ABANDI ?
    1.Ikibazo cyo kurwanya Covid-19 kibeerye Kagame isobe. Hari ibibazo Leta yavugaga ko igiye gukemura kugirango abanyeshuri bige birinze ubwandu bwa Covid 19. Batubwiraga ko bazubaka ibyumba by’amashsuri 22.500. Ibyo ntibyabonetse. Mu ntara zimwe na zimwe ngo bigeze kuli 30% byubakwa. Bateganyaga kwangaja abarimu bashya 28.000. Icyo na cyo cyarabananiye. Amakuru mashya ni uko bamaza kwangaja ibihumbi 6000 hakaba hagikenewe 20.000 . Ariko si ukubera ko babuze ni ukubura amafranga yo kubahemba.
    2.Ikinyamakuru cya Kagame Igihe.com kiratubwira ko ubutaka mu Rwanda ‘‘busa nk’ubwabaye zahabu, ku buryo ubufite aba ameze nk’ufite byose,‘‘icyo kinyamakuru kikanatubwira ko mu minsi iri imbere ubutaka buzasigara bubona umugabo bugasiba undi“ (Igihe.com, 19.11.2020). hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali ngo m² irakura 169.000 frws, henshi ikagura hafi 150.000 frws. I Musanze ngo m² y’ubutaka iragura ibihumbi 72.000 frws., Nyamata 47.000 frws, kayonza 32.frws, Nyagatare 16.000 frws, Runda 24.000 frw…
    3.Ububashabuguzi bw’abaturage buri hasi cyane buragenda burushaho gutamaza Leta y’agatsiko ibeshya ko yavanye abaturage mu bukene. Abafite amahoteli bigeze gusaba Leta ko yabagabinyiriza imisoro, kuko ibyumba byo kuraramo bihenze cyane birenze ubushobozi bw’abaturage, Volkswagen nayo yaricujije kubona yarabeshywe ko abanyarwanda barimo abaguzi.
    4.Mu magereza ya Kagame ngo abanyururu 11 bamaze guhitanwa na Covid 19
    2 hr 7 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda