1.Turagaruka ku butumwa bwatanzwe n'intumwa ya Papa mu Rwanda yahaye Cardinal Antoine kambanda.
a.Ubutumwa bwahawe Cardinal Antoine Kambanda busobanuye iki ku banyarwanda?
b.Ese buriya butumwa Papa yageneye Cardinal Kambanda yabanje kubwigaho, kuko buvuga ibikorerwa abaturage babanyarwanda.
c.Ese Kiliziya Gatorika yaba itangiye kumva ikibazo gikomeye abaturage babanyarwanda bafite kuri ubu butegetsi bwa Kagame?
d.Kiliziya Gatorika yaba igiye gufata ikindi cyerekezo duhereye ku nshingano Papa yahaye Cardinal Antoine Kambanda?
2.Perezida Kagame ati:"Ikiguzi cyo kutarandura ruswa kiri hejuru cyane."
a.Kurwanya ruswa bishobora kugira ikiguzi mu bijyanye na politiki, ariko ikiguzi cyo kutayirandura kiri hejuru cyane, by’umwihariko ku bagirwaho ingaruka cyane mu baturage bacu.
b.U Rwanda rwagize amanota 53 ku ijana mu 2019, rusubira inyuma imyanya itatu ugereranyije no mu 2018, ubwo rwari rufite amanota 56%, igabanuka ryatewe n’imanza zigaragaramo guhishira ibyaha bya ruswa.
3.Uyu munsi muri Afurika y'Epfo umuryango wa AfriForum wavuze aho ikibazo cyo gukurikirana abicanyi bivuganye Col Patrick Karegeya kigeze.
a.Advocate Gerrie Nel, yasobanuye méthodes zose bakoresheje kugirango babashe kubonera umuryango wa Col Karegeya ubutabera.
b.Advocate Gerrie Nel, yagaragaje amananiza arimo kugaragara mu nzego z'ubutabera z'Afurika y'Epfo.
c.Advocate Gerrie Nel, asanga hari stragety yo gukomeza gutegereza kuburyo abantu bashobora kurambirwa.
d.Me Kennedy Gihana yasobanuye ko umuryango ukomeje kugira icyizere ko ubutabera buzaboneka.
en Me Kennedy Gihana ati:"umuryango uracyafite ikizere ko abantu babiri bashakishwa bazagezwa muri Afurika y'Epfo bagacirwa urubanza.