1.RIB iravuga ko Muvunyi Paul Akurikiranyweho Guhimba Sinya "Umukono".
a. (Rtd) Col Ruzibiza araregwa kurangira ubutaka Paul Muvunyi.
b. Espérance Mukamana uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka yanze kugira icyo abitangazaho.
c.Ubu butaka Paul Muvunyi yabuguze mu mwaka wa 2013 abugura muri Karongi.
d.Paul Muvunyi yabwiye RIB ati:"Niba hari umuntu ushaka kiriya kibanza nagitware ariko nigirire amahoro, ati nubwo nta mafaranga yaba afite yo kukigura."
e.Ikigo gikora mu by’ubucukuzi bwa gas KivuWatt nicyo cyagiye muri RDB gukora iperereza ku mutungo wa Paul Muvunyi gisanga ngo harimo ibibazo .
f.KivuWatt yari kwishyura Paul Muvunyi millions zisaga 6.8Frw.
2.Itegeko rishya rya RSSB rishobora kuba rigiye kunganira RRA" Rwanda Revenue Authority mu gusubiza ku isuka abashoramari nyarwanda.
a.Nkuko twabibagejejeho ejo hashize turakomeza tureba zimwe mu ngingo ziri muri iri tegeko rishyiraho ikigo cya RSSB nka kimwe mubigo by'ubucuruzi 2.
3.Radio Itahuka yabonye amakuru avuga ko indege y'abarusiya izana inkomere igasubizayo ibikoresho.
a.Abantu bakomeje kubona iyo ndege iza mu Rwanda ikazana inkomere z'abanyarwanda bakomerekeye kurugamba muri RCA.
b.Ibyo bikorwa kandi byose bikorwa mu gihe cya ninjoro, ubu tuganira iracyahari ntabwo irahaguruka kuko ikunda guhaguruka m'urukerera.
c.Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Centrafrique, Ese mu Rwanda ko bigirwa ubwiru imiryango yabo izamenyeshwa ryari?
4.Pierre Buyoya wahoze ayobora uburundi yashyinguwe muri Mali.
a.Igihugu cy'u Burundi cyemereye umuryango wa Pierre Buyoya ko yashyingurwa i Burundi ariko ko batamushyingura nk'umunyacyubahiro.
b.Umuryango wa Pierre Buyoya nawo wanze ko ahambwa mu Burundi nk'umuntu usanzwe kandi yarayoboye icyo gihugu.