RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] KUGABANYA IBICIRO BY’INGENDO: IBISIGAYE GUKEMURWA NI BYO BYINSHI UMUSEMBURO WA RADIO I
    1.Abakurikira Radio Itahuka baribuka ko kuva merurwe hari ibibazo twabajije twenyine, Leta ikabyima amatwi, none nyuma y’amezi 7 bikaba bitangiye kubazwa neza neza mu buryo Radio Itahuka yabibajije. Twarabajije tuti bishoboka bite ko mutuelle, minerval, igiciro cy’amazi n’amashanyarazi byaguma uko byahoze, kandi Leta ubwayo ivuga ko abaturage bayo batakaje akazi bakagwa mu bukene kubera covid-19? Twe twanagiye kure twerekana ko hari icyiciro cy’abaturage miliyoni 1,5 bakennye batazabasha kwigondera agapfukamunwa, kuko ibyiciro by’ubudehe bibagaragaza nk’abantu badashobora kwigondera umunyu n’isabune. Twasabye ko Leta yatubahera ubuntu, ndetse ikabaha n’isabune. Ibyo byose mu mezi 7 ashize nta cyakozwe, umuntu akaba yakwibaza niba abanyacyubahiro bagiye ku mbuga nkoranyambaga basaba ko igiciro cy‘ingendo cygabanuka ibi bibazo byose tuvuze hejuru barabisuzuguye, batarabimenye cyangwa se ni opportunisme muri politiki yabibateye ?
    2.Ngo ibiboneka mu bimpoteri by’imyanda 40% ku ijana ni ibiribwa. Leta y’agatsiko yaba ishaka gushyirwa mu ruhando rw’ibihugu byihagije mu biribwa , byagashize kugeza aho abaturage bajugunya ibiribwa? Cyaba se ari ikindi ikimenyetso cya bwa busumbane bukabije cyane mu Rwanda, niba bamwe bamwe barya rimwe ku munsi, bakibasirwa na bwaki no kugwingira abandi bamena ibiryo ? Biramutse ari uku biteye iki nti cyaba ari impamvu simusiga yo gukora revolisiyo kugirango ubukungu busaranganywe ?
    1 hr 34 min
  • [🔴EN DIRECT] PAUL KAGAME NTABWO AZI ICYO BITA UBURENGANZIRA BWA MUNTU
    1.Dr Emmanuel Ndahiro yaba aherereye he?
    a.Amakuru Radio Itahuka yabashije kumenya ni uko Dr Emmanuel Ndahiro bamubitse ahantu arindiwe umutekano.
    2. Mu bantu 1301 baburiwe irengero, 1010 nibo bamaze kuboneka.
    a.Ibirego by’abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 batangajwe ko babuze, abagera ku 1010 babashije kuboneka.
    b.Aba bantu bari baragiye he ko bavuga ko babonetse nyuma yaho RIB itangiriye imirimo yayo ?
    c.Kuki u Rwanda rutinya gusinya amasezerano ajyanye no gukumira kurigisa abantu (enforced disappearance) ?
    d.u Rwanda ruvuga ko rushyira mu bikorwa ibiteganwa n'ayo masezerano.
     
    3.Inama yahuje u Rwanda nu Burundi yageze kuki?
    a.U Rwanda rurifuza ko umubano w'ibihugu wakongera kuba nyabagendwa nkuko wari wifashe mu mwaka 2015.
    b.Niki cyateje ibibazo ibihugu 2 byaba bifitanye ?
    c.Coup d'état yo muri 2015 yaburijwemo ndetse hagahita hatangira ubwicanyi bwibasiye abantu batari bacyeya .
     
    4.Pierre Buyoya yahawe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose kubera urupfu rwa Pres Melchior Ndadaye.
    a.Pierre Buyoya n'abandi bantu 15 - benshi bahoze ari aba-ofisiye bakuru mu ntwazangabo z'u Burundi - aribo baciriwe umunyororo wo guherayo.
    b.Baciwe amafaranga y'impozamarira angana na miliyari 103 z'amafaranga y'amarundi.
    2 hr 56 min
  • [🔴EN DIRECT]U RWANDA RURARWANIRA ISOKO N'IBINDI BIHUGU BYO MURI SADC MURI BUSINESS Y'URUMOGI
    1.CNLG yateguye urutonde rw'abantu dukoresha imbuga nkoranyambaga batavuga rumwe na Leta y'agatsiko.
    a.Abadepite bagaragaje ko gutegura urutonde bidahagije ahubwo RIB yari ikwiye kureba uburyo aba bontu bakurikiranwa mu bihugu babamo.
    b.CNLG ntabwo ifite ububasha bwo kubuza abantu guvuga icyo batekereza , ahubwo inshingano ya CNLG ni uguhangana n'ingengabitekerezo ya Genocide.
    c.CNLG ntabwo ari urwego rwo kuvugira Paul Kagame n'agatsiko kari k’ubutegetsi kubera ibyaha baregwa.
    d.CNLG ntabwo yabasha gukora inshingano zayo yiha kuvanga Politike ya Kagame ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide.
    2. Mu bantu 1301 baburiwe irengero, 1010 nibo bamaze kuboneka.
    a.Ibirego by’abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 byatangajwe ko babuze, abagera ku 1010 babashije kuboneka.
    b.Aba bantu bari baragiye he? Ko bavuga ko babonetse nyuma yaho RIB itangiriye imirimo yayo.
    c.kuki u Rwanda rutinya gusinya amasezerano  ajyanye no gukumira kurigisa abantu (enforced disappearance) ?
    d.U Rwanda ruvuga ko rushyira mu bikorwa ibiteganywa n'ayo masezerano.
    3.Business y'urumongi ikomeje kuvugisha abanyarwanda amagambo menshi.
    a.Leta y'agatsiko kuva yavuga ko igiye muri Business yo guhinga no kohereza urumogi mu bihugu by'iburaya abantu benshi bavuze amagambo atandukanye kuri icyo cyemezo cyafashwe na Leta yu Rwanda.
    b.Niki kihishe inyuma y'uyu mushinga wa guhinga urumogi?
    c.Business y'urumogi imaze gukwirakwira muri Afurika cyane cyane mu bihugu bya SADC aho kompanyi nyinshi z'America n'Uburayo ziri gushora amafaranga.
    d.Leta y'agatsiko ntabwo yakwirengagiza amafaranga menshi arimo gushorwa muri iyi business, aho ibihugu nka Mozambique, Afurika y’Epfo, Malawi, Lesotho ndetse n'ibindi bikomeje kwakira abashoramari bari muri business y'urumogi.
    2 hr 43 min
  • [🔴EN DIRECT] 70% BY'UBUKENE MU RWANDA BUSHINGIYE KU BIRIBWA BIHENDA
    1.Leta y’agatsiko irivuga ibigwi ko yarwanyije ubukene ariko bayibaza impamvu abaturage bayo batabasha kwigondera ibintu by’ibanze byoroshye cyane kandi bidakosha nka mutuelle, nk’udupfukamunwa, ikaruca ikarumira. Ubukene iburwanya mu mpapuro gusa, naho mu baturage bukagumya bugaca ibintu? Ikegeranyo cy’imibereho y’ingo bakuramo imibare bashimagiza ni nacyo kirimo imibare abantu basoma bagasesa urumeza. Uyu munota tuvugiraho, avoka imwe iragura amafranga 300, umuneke umwe uragura 100-150, fanta ikagura 500-600/ agacupa, ibishyimbo 600-1000/ kg, ibirayi 400-500/kg, akawuga 800-1000/kg. Ariko waterera amaso mu cyegeranyo cyo ku mibereho y’ingo ukabona 16% by’abaturage binjiza amafranga ari munsi ya 291/ ku munsi, naho 38% bakinjiza ari munsi ya 440frws/ ku munsi. Wageraranya n’ariya mafranga abaturage binjiza ugasanga birenze no kuba ubukene bukabije.
    2.Umunsi mu kuru mpuzamahanga w’ibiribwa usanze byifashe bite mu Rwanda ? Kimwe no mu bindi bihugu byo ku Isi, cyane cyane ibikennye, icyorezo cya Covid 19 cyatumye guhererekanya ibicuruzwa, birimo ibiribwa n’imbuto n’inyongeramusaruro bisa n’aho bihagaze. Ikintu cyatumye ibihugu bitungwa no gukura ibiribwa hanze bibamo igabanuka ry’ibiribwa ku masoko rijyana n’izamuka ry’ibiciro.
    2 hr 5 min
  • [🔴EN DIRECT] RWANDA "UBUDASA" BIRUKANIWE ICYARIMWE, NONE UMWE ARAGABIWE UNDI ARADANANGIWE.
    Bakunzi ba Radio Itahuka, twongeye kubaramukanya amahoro y'Imana, kandi twizera ko igikomeje kubarinda muri ibi bihe bikomeye Isi iri gucamo.
    Nkuko bisanzwe rero, ikaze mu kiganiro " IGIHE NI IKI"  tubategurira buri wa gatanu.
    Kuri uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo zikurikira:
    1) Ibinyamakuru Nacional na Mediapart byakoze ubucukumbuzi bwimbitse ku buryo Perezida Kagame n'inshuti ze z'abazungu bagiye ubugira kenshi barigisa amafaranga y'igihugu biciye mu mishinga ya Baringa, hanyuma bakayanyuza mu cyuhagiro cyo mu duce tuzwi na Paradis fiscaux ( Uturwa twigenga tubamo ama banki ahishira imitungo y'abashaka kurigisa imisoro). Byagenze bite? Ntucikwe muri kino kiganiro.
    2) Birukaniwe rimwe, bose baregwa ubusembwa, none umwe aragabiwe, undi aradanangiwe. abo nta bandi ni Me Evode Uwizeyimana wagizwe umusenateri, na Dr Isaac Munyakazi wakatiwe igifungo cy'imyaka 10 mu buroko?  Ni masomo ki ibi biduha? Bishushanya iki ku butegetsi bwa Kigali? Ibi nabyo turaza kubyunguranaho ibitekerezo.
    3) Martin Fayulu aremeza ko ubwoko bw'abanyamulenge butabaho muri Congo, ibi ariko benshi siko babibona nkuko tuza kubyumva muri iki kiganiro.
    4) Abanyarwanda n'abanyecongo barasabwa gukora iki ngo urukiko mpanabyaha rwifuzwa na benshi ruve mu magambo rushyirwe mu bikorwa? Ni bande bafite ubushobozi bwo kurushyiraho? Bakwegerwa gute?
    Amarembo arafunguye. muze muri benshi dusangire ibitekerezo.
    3 hr
  • [🔴EN DIRECT] NYARUGURU: KAGAME BAMUKOZE MU JISHO. NGO IBYEMEZO BYE NTIBIVUGURUZA IBY’URUKIKO
    1. Ikibazo cyo muri Bannyahe cyahereye muri 2017 gikomeje kwerekana ko Kagame asa n’utari mu gihugu, kandi ko ubutegetsi bwe bugenda burushaho kwishakira abanzi, bucukura icyuho kibutandukanya n’abaturage. Akaregane gakorerwa abaturage bo muli Bannyahe kabaye Kimomo. P5 yarakamaganye ku mugaragaro mu itangazo ryo kuoli 26.2.2019. Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire nabo bandikiye Prezida wa Republika ku wa 12.10.2020 bamusabaguhaguruka akarenganura abaturage bo muli Bannyahe. Depite Frank Habineza nawe ikibazo cyo muli Bannyahe yakibajije.
    2. Ikinyamakuru umuseke gikwiye gushimirwa kubera ubuhamya bw’abaturage ba Gitwe cyashyize hanze, bakagaragaza urukundo bafitiye Gérard Urayeneza Leta yabambuye ikajya kumufunga bamurenganya kuko abakuze bamuzi neza kandi babanye nawe mu bihe bibi byo muri 1994, mbere yaho ndetse na nyuma yaho bamuvuga ibigwi kuko bamuziho ibyiza gusa. Ubuhamya bw’abaturage ba Gitwe bwuzuye agahinda buragaragaza isura y’ikibazo ukirebeye ku ruhande rw’abaturage bazi neza Gerard Urayeneza. Imiborogo isigaye mu baturage kubera gufunga inzirakarengane byaba ari byo bizazana ubwiyunge cg bizatuma abaturanyi bashyamirana ?
    3. Prof. Shyaka Anastase na Ministre Jeanne d‘Arc Mujawamariya barabererekera ibibazo by’ingutu bijyanye n’itegeko n’umusoro w’ubutaka, bakereka abaturage ko hari impinduka nziza z‘uruhendabana zabaye mu itegeko ry’ubutaka nyamara itegeko ubwaryo ritahindutse mu mizi. Nta n’umuntu witeze ko itegeko ry’ubutaka ryahinduka mu mizi bidakozwe n’ishyaka rya FPR ubwaryo, kuko bariya baministri nta bubasha na mba bafite, ni abakozi ba Leta bashyira mu bikorwa imirongo migari ya FPR itegeka igihugu.
    2 hr 5 min
  • [🔴EN DIRECT]BUSINESS YO GUHINGA CANNABIS "URUMOGI"IZINJIZA AMAFARANGA MENSHI
    1.Guhinga Urumongi mu Rwanda ngo bigiye guteza imbere ubukungu bwu Rwanda.
    a.Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko igihingwa cy'urumogi kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda.
    b.Urumogi ruzajya rwoherezwa mu mahanga mu ngada zo gukora imiti.
    c.Dr Ngamije yashimangiye ko bitazaha icyuho abakoresha urumongi nk’ikiyobyabwenge.
    d.Urumogi rutanga umusoro utubutse k’uburyo bwihuta.
    e.Claire Akamanzi aravuga ko bashobora kubona amafaranga angana na miliyoni 10 z'amadorari kuri Hegitari 1.
    2.Kwagura amagereza mu Rwanda byashyizwemo imbaraga kuruta kubaka amashuri ndetse n'amavuriro.
    a.Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yavuze ko amagereza mu Rwanda yagiye avugururwa ku gipimo gishimishije nubwo hakigaragara ubucucike.
    b.Iyi komisiyo ko idakora ubuvugizi ku kibazo cy'ubucucike bugaragara mu mashuri ndetse no mu bitaro hirya no hino mu Rwanda ?
    c.Umucuranzi Lucky Dube wo muri Afurika y’Epfo yaririmbye indirimbo yitwa ""Prisoner" mu gihe cya Apartheid.
    d.Muri iyo ndirimbo yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa Apartheid buzubaka Gereza nyishi "Prison" kuruta amashuri n'ibitaro.
    3.Leta y'agatsiko ikomeje kubyinisha abanyarwanda muzunga k’ubukode bw'ubutaka noneho ngo babushubije ku myaka 99.
    a.Ejo inama y'abaministiri yahinduye itegeko ryagengaga ubukode bw'ubutaka barivana ku myaka 20 barishyira ku myaka 99.
    b.Leta irabeshya abaturage ko yaborohereje k’ubutaka bwabo ariko na none ikababwira ko ubutaka bugomba gukora icyo bwateganyirijwe.
    c.Umuntu utabyaza umusaruro ubutaka atunze agomba kubwamburwa nyuma y'imyaka 3 ishize ntacyo akoresha ubwo butaka.
    d.Ese abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ubutaka batunze biciye mu mategeko ya Leta iba yabashyiriyeho ?
    2 hr 45 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda