RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] IMYAKA 30 FPR ITEYE U RWANDA & KAGAME YAHINDUYE ABANYARWANDA "IBIGARASHA,UMWANDA &AMAS
    1.Phillip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
    a.Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda  Prof. Phillip Cotton, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu ayiyobora.
    b.Leta y'agatsiko yambura ubwenegihugu abanyarwanda ariko ikabuha abanyamahanga.
    2.Urukiko  rusesa imanza mu bufaransa rwategetse ko Félicien Kabuga yohererezwa urukiko rw' Arusha muri Tanzaniya.
    a.Leta y'ubufaransa ifite iminsi 30 yo kohereza Félicien Kabuga urukiko rwasigariyeho urukiko rw'Arusha.
    b.Umuryango wa Ibuka uravuga ko washimishijwe n'icyemezo cyafashwe n'urukiko mu gihugu cy'ubufaransa.
    c.Abubacarr Marie Tambadou yabwiye BBC Focus on Africa ko atazi neza aho kabuga azoherezwa kuko hari Arusha cyangwa la Haye
    d.Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) nirwo ruzaburanisha Kabuga.
    3.Taliyi ya 1/10/1990 & Taliki ya 1/10/2020 Imyaka ya 30 irashize FPR Inkotanyi iteye u Rwanda.
    a.Imyaka 30 isize abanyarwanda bari mu marira n'agahinda batewe na FPR Inkotanyi.
    b.Urugamba rwo kubohora u Rwanda nibwo rukenewe cyane nyuma y'iyi myaka 30.
    c.Twese turahamagarirwa guhaguruka tugakora, buri wese icyo ashoboye ngo tubohere igihugu cyacu.
    d.Kagame niwe wahindutse u Rwanda nkaho urugamba rwa 1990 rwari urwo ku mugeza k'ubutegetsi.
    e.Umuntu wita abandi , Ibigarasha, Umwanda, Amasazi ndetse n'ibindi bitutsi umuntu atarondora.
    2 hr 49 min
  • [🔴EN DIRECT] KAGAME ARIKIRIGITA AGASEKA AKAVUGA KO NTA MPANVU NIWE DUFITE YO KUBOHORA U RWANDA
    1.Paul Kagame aravuga ko kugaruka uhindura ubutegetsi bwe ari inzozi.
    a.Kagame ntabwo akomeye kuruta abandi bakuru b'ibihugu bavuye ku butegetsi.
    b.Kagame ati : nta mpamvu abantu bashobora gutaha ku ngufu ngo babigereho.
    c.Kagame afite ubwoba ndetse aragaragaza imbaraga nkeya.
    d.Kagame aravuga ko kuba barateye u Rwanda bitandukanye no kuba hari abashaka kugaruka biciye mu buryo bw'imbaraga.
    e.Kagame aribaza uburyo abantu bagiye bahungamo kuva 1994.
    f.Kagame ati : Tugomba kwibaza uburyo bagiye "Kwanza bagiye bate" ?
     
    2.Robert Nyamvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw
    a.Radio Itahuka yabatangarije ko Robert Nyamvumba yafunze bikagirwa ibanga hari kuwa 30/03/2020
    b.Ese urukiko rukora iki iyo uburana avuga ko yanditse inyandiko abitegetswe n'inzego z'umutekano
    c.Robert Nyamvumba ashimangira ko Lt Col Migabo ariwe wamutegetse kwandia iyo baruwa.
     
    3.Usibye Robert Nyamvumba hari urubanza ruregwamo abashinzwe gucunga Gereza mu Rwanda bivugwa barenze ku mategeko bakemerere umuryango wa Robert Nyamvumba gusurwa.
    a.Abaregwa ni CSP Zuba Camille wayoboraga Gereza ya Nyarugenge.
    b.SSP Hillary Sengabo wahoze ari Umuvugizi wa RCS uherutse gusimburwa.
    c.CIP Deo Mudacyahwa wahoze ashinzwe iperereza kuri Gereza ya Nyarugenge.
    d.Umugore wa Gen Nyamvumba Patrick” na mushiki we bashyiriye muri gereza Robert Nyamvumba $1900
    e.CSP Zuba yabwiye Urukiko ko Umugore wa Gen Nyamvumba atari we wasuye muramu we, ko byazanywe n’Ubushinjacyaha.
    f.Avuga ko Umugore wa Robert Nyamvumba ari we wamusuye kuri Gereza, na Muramukazi we.
    2 hr 38 min
  • [🔴EN DIRECT]NGO UMUYOBOZI WA GEREZA YA GICUMBI AFUNZWE AZIRA GUTABARIZA
    1.Ngo umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi afunzwe azize gutabariza abagororwa. Musenyeri Nzakamwita wa Byumba yanditse ibarwa ku wa 29.8.2020 itabariza abagororwa bafungiye Gicumbi bafite imirire mibi kubera ko batagisurwa. Musenyeri yasabaga ababishoboye bose gutanga icyo kurya cyafasha abagororwa. Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwahise rwandika itangazo rivuguruza ibarwa ya Musenyeri Nzakamwita.
    2. I Huye mu cyahoze ari Butare, Ministre Gatete yavuzeko abatazubaka ibibanza byabo bazabyamburwa bigahabwe abandi bashoboye kubyubaka. Ibi ariko si i Butare bibaye gusa. Mu mujyi wa Kigali amategeko yavuze ko uzamara igihe atubatse ikibanza cye azacyamburwa kigahabwa undi,maze barasizora batangira kwamagana akarengane, nyamara ntibigeze basoma ko itegeko ry’ubutaka ngo bamenye umutego FPR yabateze. Abantu badahagurutse ngo barwanye iyi Leta ibakorera amategeko abacuza ibyabo.
    3. Ministre w’uburezi Valentine Uwamariya, aravuga ko amashuri natangira nta munyeshuri uzicarana n’undi ku ntebe. Uyu munyacyubahiro yaba azi uburemere bw’ikibazo afite ku meza ?
    1 hr 47 min
  • [🔴EN DIRECT] KIGALI IRABWIRA ABATAVUGA RUMWE NAYO KO IZABASHIMUTA.
    Turabaramukije bakunzi ba radio Itahuka, kandi tubifuriza amahoro y'Imana aho muri hose hirya no hino ku Isi.
    Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu mugoroba, turaza kugaruka ku magambo y'iterabwoba Leta ya Kigali ikomeje kubwira abatavuga rumwe nayo baba mu mahanga, ibabwira ko nabo bidatinze izabashimuta. Ibi bikaba bisa nkaho gushimuta Paul Rusesabagina byayongereyemo akanyabugabo k'uburyo yumva yakomeza kwirengagiza amahame mpuzamahanga y'umuryango w'ababumbye, igakomeza ihonyora uburenganzira bwa kiremwamuntu. Ibi nyamara bikaba bitabuza amajwi yamagana ibikorwa by'urukozasoni Leta ya kigali ikomeje gukora ihonyora uburenganzira bwa muntu, nkuko bigaragazwa n'amatangazo aza yisukiranya yamagana ishimutwa ryakorewe Paul Rusesabagina, cyangwa se iterabwoba rishyirwa kuri Dr Dennis Mukwege.
    Turaza kurebera hamwe imyigaragambyo ikomeye muri DRC aho abaturage bavuga ko batazaruhuka Ambassador Vincent Karega atabaviriye mu gihugu kubera amagambo y'ubushinyaguzi yabavuzeho mu gihe cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye Kaseka.
    Umuhango wo kwita Izina Ingagi wongeye kugaragaza ko zitaweho cyane kurusha abanyarwanda ubwabo, aho Perezida Kagame ashimira ubufatanye afitanye na Arsenal, ariko nyamara abaturage bamaze iminsi bahohoterwa akaba ataragize icyo abavugaho.
    Muratumiwe mwese.
    3 hr
  • [🔴EN DIRECT] RWANDA : UMUNTU WISANZUYE MU BUCURUZI BWE N’UMUTUNGO WE NATERE URUTOKI
    1.Ibiranga isoko ryisanzuye: ISOKO RYISANZUYE ni system aho umuntu wese ashobora kugiramo uruhare mu bukungu Leta itabyivanzemo cyangwa izindi ngufu ziharira isoko ( monopole). Ibi bishingiye ku mahame ko iyo buli wese akoze mu nyungu ze yiteza imbere ubukungu bukora neza. ISOKO RYISANZUYE RIGIRA AMATEGEKO ARIGENGA AGAMIJE IPIGANWA RIKURIKIJE AMATEGEKO. Ikinyoma u Rwanda rwamye rurisha ngo ni urwa 2 muri Afrika.
    2.Bya byumba by’amashuri 22.500 byagombaga kuzaba byaruzuye muri Nzeri 2020, byananyie Leta kubyuzuza. Ibyumba hafi 20.000 muli biriya twavuze haruguru biri munsi ya 40% byubakwa kandi ukwezi kwa nzeri gusigaje iminsi 6 gusa. Niba gutangira kw’amashuri muli Nzeri 2020 byaragombaga kubanzirirwa no kuzuza biriya byumba mu rwego rwo kugabanya ubucucicike kubera Covid-19, amashuri yari gutangira ate?
    3.Tanzania ntiyemera ibipimo bya Covid 19 biturutse mu Rwanda n’u Rwanda ntirwermera ibya Tanzania. Ibi ngo biratinza abashferi b‘amakamyo bagomba gukoresha ibindi bipimo bibahenze( 50$ mu Rwanda) bikanabakerereza mu kazi kabo. Abashoferi baturutse Tanzania bo baranatabaje kuko ngo bahezwa ku mupaka.
    2 hr 10 min
  • [🔴EN DIRECT] KAGAME ARIZEZA ABAZAZA MURI CHOGM 2021 I KIGALI UMUTEKANO USESUYE
    1.Inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali mu Rwanda mu kuva le 21/06/2021.
    a.Patricia Scotland Umunyamabanga wuyu muryango yabitangaje uyu munsi ko yemeranyije na Kagame italiki iyi nama iteganyijwe kuberaho.
    b.Paul Kagame ngo yijeje uyu muryango ko ntakizabahungabanya ubwo bazaba bari mu Rwanda.
    c.Ese ubanyamuryango ba Commonwealth baba bafite impungenge ku mutekano wabo ubwo bazaba bari mu Rwanda?
    d.Kagame yamenya ate ibizaba mu mezi 10 asigaye? Ese ubundi icyorezo cya Covid-19 kizaba cyaragiye he?
    2.Ibizigwa mu nama ya CHOGM 2021 ntabwo bishoboka ku mu Rwanda.
    a.Ibihugu birimo kwiyubaka nyuma ya Covid-19 "Ariko twabibutsa ko Covid-19 ntaho yagiye"
    b.Imihindagurikire y'ikirere.
    c.Ubukungu bw'isi n'iterambere rirambye uburyo bigomba gukemuka biciye mu iterambere mpuzamahanga.
    3.Barry Andrews na bagenzi be bagera kuri 26 bandikiye ibaruwa Josep Borrell uhagarariye umuryango wa EU muri komisiyo y'ububamyi n'amahanga.
    a.Ibaruwa yabo iragaragaza impungenge batewe n'ifatwa ndetse n'ifungwa rya Paul Rusesabagina umuturage wo muri Europeen Union.
    b.Bashimangira ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ndetse no kwoherezwa mu Rwanda bihabanya n'amahame mpuzamahanga agenga ubutabera.
    4.Umuhango wo kwita amazina abana b'ingagi 24 bizaba biciye kuri Youtube Live.
    a.Abakozi ba RGB bakora muri za Park nibo bazita amazina abana b'ingagi.
    b.Gov Jean Marie Vienney Gatabazi yishimiye abana bingagi bavutse.
    5.RGB yashyizeho komite y'inzibacyuho muri Rayon Sports.
    a.Mupenzi Abdalah niwe Presida wa Rayon Sport.
    b.Twagirayezu Thadee.
    c.Me Nyirihirwe Hilaire.
    6.Impinduka iratutumba mu Rwanda & Igisa n'imirwano hagati y'abaturage ba Kangondo n'ubuyobozi.
    a.Abaturage ba Kangondo bavuze ko biteguye kumenerwa amaraso ku butaka bwabo.
    b.Amazu bagenewe bavuze ko batazayajyamo.
    7.Raporo ya Impact yagaragaje ubujura bukorwa na Leta y'agatsiko mu kwiba amabuye y'agaciro.
    a.Leta y'agatsiko yavuze ko bayibeshyera ndetse itesha agaciro ibivugwa muri raporo y'amapage 52.
    b.Radio Itahuka izab
    3 hr 3 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda