RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT]COVID 19 MU RWANDA: ABASHOFERI B’AMAKAMYO YAMBUKIRANYA IMIPAKA BARATABAZA.
    1.Abajyanwa mu kato baratabaza kuberako imibereho aho bashyizwe mu kato imisarane itamanura imyanda, kuryama babyigana, kugaburirwa nabi. Ibi birabyutsa ikibazo cy’ubucucike mu bitaro Covid 19 yasanze mu bitaro kimeze nabi kandi Leta itigeze ivuga uko kizakemurwa kugirango amabwiriza yo kwirinda covid-19 akurikizwe no mu bitaro. Abashoferi b’amakamyo mu Rwanda barataka gutandukanwa n’imiryango yabo.
    2.Umushinga wa Vision City barawuvuga ibigwi kandi warahombeje Leta amamiliyari atagira ingano. Ikinyanakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta kirawerekana nk’umushinga ugeze ku musozo, ngo amacumbi yose ari hafi kugurwa, nyamara wajya mu mibare ugasanga amacumbi 304 yaragurishijwe bamaze kuyakubita ishoka, bakayahanantura ho 60% ku ijana kugirango ibone abayigondera (igihe.com 22/01/2019/). Ayo macumbi yubatswe afite agaciro kari hagati y’k’ibihumbi 125.000$ kugeza kuli 284.000$.
    3.Kuberako yinjiye mu ishyaka rya Victoire Ingabire arasabirwa kwirukanwa mu bafashwa na FARG. Bisobanuye iki? Mu bihe bishize twumvise abana bakuwe ku rutonde rw’abarihirwa na FARG kuberako imyirodoro y’ababyeyi babo itazwi neza, ndetse ngo hari n’abakorerwaho iperereza ry’ihariye kubera isura yabo, abandi bagahita bemererwa inkunga ya FARG ntawe ubibajijeho byinshi.
    2 hr 12 min
  • [🔴EN DIRECT] IMYAKA 3 IRASHIZE UDUSEKE TW'AMAKUBA TUGEJEJWE MU NTEKO INYONGA AMATEGEKO.
    Imyaka itatu irashize abanyarwanda bakoze amahitamo mabi yo guhindura itegeko nshinga, rigaha uburenganzira Perezida Kagame bwo kongera kwiyamamaza. ikinamico ry'uduseke twajyanywe mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, ubu yahindutse inteko inyonga amategeko, twaje kuba uduseke tw'amakuba, kuko kuva mu mwaka wa 2017 abanyarwanda bahuye n'urusobe rw'ibibazo: bamwe bambuwe imitungo yabo, barasenyerwa, babura gitabara mu gihe cy'ibiza byakomeje kwibasira u Rwanda, imisoro y'abanyarwanda irasesagurwa karahava, imwe ishorwa mu bikorwa byo kwinezeza by'agatsiko, nko gushora amafaranga muri Arsenal na PSG, ubundi andi ashirira mu kugura intwaro zo kugaba ibitero mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo, guteza umutekano muke mu Burundi n'i Bugande, kwishyura ibikorwa by'abicanyi na za magigiri. hejuru y'ibyo kandi hiyongereyeho iyicwa rya hato na hato ry'abatavuga rumwe na Leta ndetse n'abacitse ku icumu.  tutibagiwe n'akayabo katikiriye mu ngendo za Perezida zakomwe mu nkokora n'icyorezo cya covid-19. Hari n'ibindi byinshi tuza kurebera hamwe muri iki kiganiro hamwe n'abatumirwa bacu, twibaza amasomo twakura muri iyi myaka itatu ishize itegekonshinga baryivuganye.
    Mu gice cya kabiri turarebera hamwe ibya Professor Philip Cotton uherutse kwirukana Mwarimu Aimable Karasira. uyu mucancuro noneho byaje kumenyekana ko yanitabiriye ingando zo mu Rwanda, ndetse anambara impuzankano za gisirikare. 
    Mucuti wa Kagame Bill Clinton byagenze bite ngo yibasirwe n'ikinyamakuru Igihe.com?
    Dr Mukwege  barashaka kumugira nka Mutagatifu Kizito Mihigo, kuko yatinyutse gusabira ubutabera inzirakarengane zatikiriye mu ntambara u Rwanda rwateje muri Congo. Abatari bazi impamvu yahawe igihembo cy'amahoro  batangiye kubisobanukirwa.
    Dusoza turi buvuge kuri  Guverineri Gatabazi wise abaturage ayobora inyamanswa.
    2 hr 39 min
  • [🔴EN DIRECT] COVID-19 : AMASOSIYETE 28 AMAZE KUBIMBURIRA AYANDI MU GUSABA KUVANWA MU GITABO Y
    1.Ingaruka za Covid-19 zitangiye kwigaragaza mu bukungu bw’igihugu. Amasosiyete y’ubucuruzi  28 amaze gusaba gusibwa mu gitabo cy’amasososiyete y’ubucuruzi. Muriyo harimo ikigo cyigisha ubuganga. Ibigo by’amashuri byigenga byaba bigiye gusaba guseswa kubera ibibazo byatewe na covid-19, hiyongereyo amananiza Leta yabishyizeho ?  Ya myenda ya miliyoni 600  yo guhangana n’ingaruka za Covid-19 yasaranganijwe ate ?ariya masosiyete ahombye hari icyo bayafashishije ? bahera kuzihje critères iyo bafasha business kuzahuka ? ese ntihari benshi bazabwirwa ngo urapfe upfuye bakagenderako ?
    2. Abauturage barashinjwa kudohoka mu kwirinda covid- 19 akaba ari byo bitumye yiyongera bikabije mu mujyi wa Kigali (abantu 278 mu minsi 4) ndetse Busingye akaba avuga ko GumaMurugo ya kabari bari kuyikozaho imitwe y’intoki kubera amakosa y’abaturage.  Kudohoka birashoboka ariko se Leta yo ku giti cyayo yakoze ibihagije mu kurinda abaturage bayo ?
    2 hr 13 min
  • [🔴EN DIRECT] DIPLOMACY Y'IBIHUGU IKORANA ITE N'UMURYANGO W'ABIBUMBYE WA UN?
    1.Nyuma y'ikiganiro nagiranye Dr Chales Kambanda twagarutse kuri Diplomacy mpuzamahanga aho abantu bagomba kumva uburyo Diplomacy ikorwa.
    a.Ese imiryango mpuzamahanga ikorana ite n'ibihugu biri muri UN?
    b.Uruhare rw'ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho muri UN bigira uruhe ruhare mu ntambara zikorwa muri Afurika ?
    2.Mu kiganiro twakoze ejo hashize abantu bamwe bagiye baguruka ku kagambane ka UN "United Nations"
    a.Ese twakwemeza ko UN igambanira bimwe mu bihugu byo muri Africa?
    b.Ese uruhare rwa UN mu ntambara mu Rwanda no muri Congo mubona ari uruhe ?
    3.Leila Zerrougui yasabaye ko habaho ibiganiro hagati ya communauté zihanganye muri Minembwe.
    a.Umuyobozi wa MONUSCO yabitangarije Radio Okapi avuga ko communautés zigomba Kubonana.
    b.Leila Zerrougui yashimangiye ko Pres Félix Tshisekedi agikineye ingabo za Force de brigade intégrée "FIB".
    4.Umutwe w'inyeshyamba Gen Kabarebe NDC-R uherutse gucikamo ibice 2 watakaje abasirikare benshi bashyize intwaro hasi.
    a.Taliki ya 17 nibwo abarwanyi bagera kuri 500 bashyize hasi imbunda bishyikiriza ingabo za FARDC.
    b.Uyu mutwe wa Nduma defeanse of Congo (NDC-Rénové) wari umaze gucikamo ibice 2 hagati ya Gilbert Bwira na Shimiray Guidon.
    3 hr
  • [🔴EN DIRECT ISHYIRAHAMWE RY'ABAGANGA "PHR" RIRAVUGA KO UBUZIMA BWA Dr.MUKWEGE N'UMURYANGO WE BWUGAR
    1.Barasaba ko Dr Denis Mukwege arindwa kuko ’’yabwiwe ko azicwa’’ kubera ibitekerezo bye
    a.Ishyirahamwe ry'abaganga baharaninira uburenganzira bwa muntu rivuga ko umwe mu barigize Dr Denis Mukwege yabwiwe ko azicwa kubera ibitekerezo bye ku bwicanyi bwabaye mu burasirazuba bwa Congo mu myaka ishize buvugwa muri raporo ya ONU/UN yiswe 'Mapping Report'.
    b.Inyandiko yasohowe na ririya shyirahamwe ry'abaganga ivuga ko Bwana Mukwege akomeje guterwa ubwoba kuri murandasi no hanze yayo, nk'uburyo bwo kumusubiza kuri ibyo bitekerezo bye.
    c.Iri shyirahamwe ry'abaganga ntirivuga abakorera ibi Bwana Mukwege.
    Gusa rihuza ibyo n'ibyatangajwe na Jenerali James Kabarebe, umujyanama mukuru wa Perezida w'u Rwanda mu by'umutekano.
    d.Physicians for Human Rights rirasaba ko Dr Denis Mukwege yabona uburinzi bukomeye.
     
    3.Min Busingye akaba n'intumwa ya Leta yatangaje ko ‘Guma mu Rugo turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye ’’
    a.Johnston Busingye, yaburiye abaturage ko barimo kugana muri Guma mu Rugo, bitewe n’uburyo badohotse cyane ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
    b.Abantu batandukanye bibajije impamvu Min avuga amagambo nkayo yo gusubiza abantu muri Guma mu rugo ku giti ke cyangwa ari icyemezo cya Leta yu Rwanda.
    c.Ibitekerezo byatanzwe ibyinshi byagaragaje kutishimira iyo mvugo ya Min Johnston Busingye.
    3 hr 13 min
  • [🔴EN DIRECT] KAGAME ARAPFA IKI NA Dr. BEGASHAW UMUYOBOZI WA SDGSC/A & COVID-19 IKOMEJE KUNGIKIRA KA
    1.Covid-19 ikomeje kubyazwa umusarura mu Rwanda.
    a.Inkuru ivugwa cyane muri kigali ni ugufunga amasoko 2 yakoreshwaga cyane n'abatuye umujyi wa kigali.
    b.Ubuyobozi bw'umujyi wa kigali bwategetse abacuruzi bose kwipimisha inshuro 2 kugirango bazabashe kwemererwa gusubira mu isoko.
    c.Abacuruzi basaga ibihumbi 3597 basabwe kwipimisha COVID-19.
    2.Ikibazo cy'umuyobozi wa SDGC/ Africa Dr Belay Begashaw afitanye nu Rwanda cyaba giterwa n’iki ?
    a.Araregwa gufatana nabi abakozi cyane cyane gutesha umutwe abakozi b'abagore.
    b.Gutuka abanyarwanda cyane cyane umuyobozi wu Rwanda Paul Kagame.
    3.Karasira Aimable wari umukozi wa Leta muri Univeristy yu Rwanda aherutse kwirukanwa.
    a.Ese Karasira Aimable yakoze irihe kosa ryamuviramo kwirukanwa burundu nk'umukozi wa Leta ?
    b.Iteka rya President Numero 45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rigenga imyitwarire mbonezamurimo y'abakozi ba Leta rigaragaza ko Karasira Aimable nta ngingo nimwe yishe mu kazi yakoraga.
    5.Susan Rice amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yaho Joe Biden ahisemo Kamala Harris ku mwanya wa VP mu matora azaba mu kwezi kwa 11.
    a.Umubano wa Susan Rice na Paul kagame waba hari ingaruka wamugizeho mu gutoranya Visi President uziyamamariza hamwe na Joe Biden.
    b.Ibyo Susan Rice ashinjwa muri Diplomacy ntabwo yabikoze wenyine , none kubera iki ishyaka ry’abademokarate risanga Susan Rice atari umukandinda mwiza muri aya matora ariko bashingiye ku bikorwa yakoreye Amerika muri Afurika by’umwihariko.
    2 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] UMUKORO : IBYO KAGAME AKORERA ABANYARWANDA MUDUFASHE KUBISHAKIRA INYITO NYAYO
    1.Uyu munsi tariki ya 16.08.2020 tubafitiye umukoro. Ibyo leta y’agatsiko ikorera abanyarwanda byakwitwa ngo iki ? Ubucanshuro, ubugome, ubujura,… buri wese ashake inyito yayo anasobanure impamvu yayo.
    2.Ibimenyetso bigaragaza bidasubirwaho ko Leta ya Kagame yatereranye abanyarwanda mu bihe bikomeye ibima ibyangombwa by’ibanze byo kwirinda covid 19, yanga kugoboka abatakaje akazi kubera COVID-19, none irahahamura abanyarwanda ngo igiye kongera minerval, ireke amashuri akennye afungwe, abana bataye amashuri kubera COVID-9, ´Leta ntabisobanuro yabonera ibi bintu. Leta ya Kagame yakoze aya marorerwa yarangiza ikavuga ko abanyarwanda bose, ku gahato babashije gushyira mu kigega miliyari 200 frws zicungwa na Kagame, azikoresha ibindi byose usibye kugoboka abanyarwanda bayatswe ku ngufu. Aha ntaho nta bisobanuro bifatika Kagame afite. Ahubwo arimo gusodoka, agerageza kwisobanura ku banyarwanda cyane abo muri diaspora bamwanze kubera ibintu byinshi birimo kwanga gutabara abanyarwanda akoresheje agaciro Fund n’inguzanyo yafashe. 
    3.Itegeko ry’ubutaka ritangiye kugira ingaruka zifatika mu gihugu hose. Abahinzi bo muri Bishenyo barimo gukurwa mu gishanga ngo Leta yari yabatije ngo gihabwe umushoramari, Rulindo bambuwe igishanga gihabwa umushoramari uhinga urusenda, Bannyahe birukanwe aho batuye ngo hahabwe umushoramari. Izo ni ingero nke. Abanyarwanda bakeneye Leta idahutaza abanyatege nke, itambura abakene ngo ihe abakize.
    2 hr 15 min
  • [🔴EN DIRECT] MWARIMU KARASIRA ABAYE IGITAMBO KUBERA KUVUGISHA UKURI. TUMWIGIREHO IKI?
    Iryavuzwe riratashye, Mwarimu Karasira yirukanwe n'umunyamahanga mu mukino w'amatiku y'agatsiko, ashinjwa ibyaha bihabanye n'itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ry'uko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure. Mwarimu Aimable Karasira, azahora ari mwarimu w'ibihe byose, kuko yatwigishije ko no mu bihe bikomeye nk'ibyo ari gucamo, nta cyaruta " Ukuri" kabone niyo yabizira. Uko kuri kwabaye imbonekarimwe mu Rwanda rwa FPR inkotanyi, niko azize, mu ibaruwa imwirukana ku kazi yandikiwe na Prof Philippe Cotton umushinja byinshi birimo kuba yarakoresheje imvugo zitavugwaho rumwe mu gihugu cy'u Rwanda.
    Si mwarimu Karasira wibasiwe gusa, kuko hari n'amashyaka y'abatavuga rumwe na Leta yugarujwe. Iyo Leta iri gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yayambika icyasha cy'iterabwoba, aho gushyira imbere umwuka w'ibiganiro.
    Mu bindi turi burebere hamwe umukino wa OMS n'u Rwanda ukomeje, aho bigaragara noneho ko Leta igiye gukomeza gukamura abanyarwanda ibakuramo na duke bari basigaranye, mu kubagurisha udupfukamunwa, no kubaca amafaranga y'umurengera mu kwipimisha Covid-19.
    Ingaruka mbi zituruka mu igenamigambi ry'amafuti ryahaye rugari gutanga service zikirengagiza ubuhinzi n'ubworozi zirimo zirigaragara izuba riva, hagati aho u Rwanda rwo rukabizinzikiranya, nubwo utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. nyamara mu baturanyi bo kugeza magingo aya bahagaze neza.
    Umuyobozi wa SDGC mu Rwanda aribasiwe bikomeye, Dr Belay Begashaw yaba azira iki? turaza kubyunguranaho ibitekerezo igihe nikidukundira.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 58 min
  • [🔴EN DIRECT]COVID-19 : AMAHIRWE YO GUCECEKESHA ABANTU NO GUFUNGA INSENGERO MU RWANDA?
    1.COVID-19 yaba yarabaye urwitwazo rwo kubuza abantu kwinyagambura no kurangiza ya gahunda Kagame yo gufunga insengero zivugirarwamo ibyo FPR idakontrola ? HRW n’abanyamadini babivugaho iki?
    2.Mu byiciro by’ubudehe bishya harimo bimwe byakosowe bagendeye ku byo Radio Itahuka yanenze ibyiciro by’ubudehe mu mizi. kimwe muri ibi akaba ari ukugendera ku bintu bitabarika, birisubejctifs bashyira abaturage mu byiciro by’ubudehe. Noneho ibigederwaho babishyize mu mafranga no mu buso bw’ubutaka.
    3.Imyaka ya pansion mu Rwanda: ikibazo cy’isobe kubera Chômage. Leta irahuzagurika ku kibazo cy’imyaka ya Pension. Igitutu y’urubyiruko ruri mu bushomeri kirabyinisha Leta muzunga. Inyungu za RSSB ni izihe? imyaka ya pension nk’iy’i Burayi muri conditions zitatukanye. ´Iburayi basabwa gukora imyaka 41/42, mu Rrwanda 15, espérance de vie ni 78/83. Bagafata pension kuri 64/ 65., mu Rwanda esperance de vie ni imyaka 67 bagasabwa gukora 65.
    2 hr 26 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda