RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] RIB IKOMEJE PROPAGANDA NYUMA YO KURASA DAVID & URUBYIRUKO NTA KIZERE CY'EJO HAZAZA RUF
    1.FPR Inkotanyi na Kaga baje kurimbura u Rwanda rw'ejo hazaza.
    a.Nyuma yo kwica burundu ireme ryuburezi Inteko Nshingamategeko yakuyeho burundu Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco mu Rwanda.
    2.Leta ya Kagame ikomeje gutoba ireme ry'uburezi mu Rwanda.
    a.Leta y’ u Rwanda yategetse ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’icyongereza.
    3.Kwambura abaturage Gakondo abo ntangurane.
    a.Abaturage barenga Ibihumbi 5700 bavanywe aho bari batuye muri gahunda yo kwagura Parike ya Gishwati none amaso yaheze mu kirere ntabwo barabasha kubona ingurane zabo nyuma y'imyaka 7.
    4.Leta ya Kagame yatoye itegeko ryemerera ibigo by'abanyamahanga gukora akazi ko gucunga umutekano mu Rwanda/
    a.Ese nizihe nyungu abanyarwanda bafite mu kwezera umutekano w'abantu baturutse mu mahanga.
    b.Ese abanyarwanda bafite ibigo bitahagije bicunga umutekano mu Rwanda
    5.Impunzi 'abarundi bari mu Rwanda zanditse ibaruwa isaba ko babafasha gutahuka iwabo.
    a.Nyuma y'ibaruwa yanditswe n'impunzi z'abarundi ziba mu Rwanda ko zifuza gutaha i wabo, Leta yu Rwanda biciye muri MINEMA yavuze ko izakurikiza amategeko mpuzamahanga ndetse n'amategeko yu Rwanda.
    b.Leta yibukije ko biri mu nshingano zayo guha umutekano impunzi iri kubutaka bwayo kugeza ibafashije gusubira iwabo.
    6.RIB ikomeje gucuruza ikinyoma cyuko yarashe David Shukuru Mbuyi ashaka gutoraka.
    a.Umuvugizi wa RIB arabeshya ko David Shukuru Mbuyi yarasiwe kuri Station ya Police kandi abantu bashimangira ko yiciwe aho yari atuye.
    3 hr 3 min
  • [🔴EN DIRECT]NGO YARASHWE AZIRA GUSINDISHA ABAKOBWA B‘ABANTU BAKOMEYE, BAMUBESHYERA KUBAFOTORA AGACU
    1.Umusore warashwe na polisi akekwaho gufotora abakobwa bambaye ubusa buriburi ngo agashyira ku mbuga nkoranya mbaga yaba yararashwe ataragezwa muli gereza polisi ikabeshya ko yamurashe agerageza gutoroka gereza.
    2.Buhoro buhoro bamwe mu bagambanira Gérard Urayeneza baragenda bamenyekana. Baravuga ko ngo bari bihishe i Gitwe muli 1994 ngo babonye byinshi. Umuntu akibaza impamvu ubugome bazi kuli Gerard Urayeneza batabuvuze muli Gacaca ngo afungwe nk’abandi kandi yari mu Rwanda nabo bari mu Rwanda.
    3.Abahinzi hirya no hino barataka guhendwa ku musaruro wabo. Ngo igiciro cyemejwe na Leta sicyo bahabwa, haba abahinga ibigori za Nyagatare cg abahinga umuceri mu bishanga byo ku Gisangara. Abahinzi bazava mu bukene bate niba ayo bashoye mu buhinzi batabasha kuyagaruza bagakora bahomba ?
    4.Hirya no hino mugihugu abayobozi barasa n’abahinganwa gufunga abantu benshi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, Kigali, i Nyanza, Gisagara etc.bararazwa muli stade. Hirya no hino abaturage baracibwa amafranga yo kutambara cg kwambara nabi udupfukamunwa.
    2 hr 26 min
  • [🔴EN DIRECT]ABAKOZI BA LETA : FPR IBARAHIZA KU NGUFU ARIKO LETA NTIKEMEREWE KUBARAHIZA
    1.Abanyarwanda bose barahatirwa kujya mu ngando za FPR, hatitawe kumenya niba bari mu yandi mashyaka, ko bafite indi myemerere ya Politiki cg niba imyemerere yabo mu byerekeye iyobokamana ibabuza kujyanwa mu bya politiki no kurahizwa ku ngufu.
    2.Guha ibiribwa abarimu bo mu mashuri yigenga muli Nyakanga 2020 barahagaritswe ku kazi muri werurwe 2020 bisobanuye iki ? Ese nibo bakozi bonyine batakaje akazi kubera COVID-19 bityo bakabura amikoro yo kwigondera ibintu by’ibanze? Ese ibiribwa nibyo byonyine bikenewe ku bantu batinjiza na mba kuva muli werurwe 2020 ?
    3.Ministre w’Ubuzima Ngamije ngo nta wafungura amashuri mu Rwanda hakiboneka abarwayi 40 bahya buri munsi. Ikosa ararishyira ku banyarwanda ngo badohotse mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19( Igihe.com, 30.07.2020) Mu nkuru yiswe: „Mu gihe amashuri yatangira muri Nzerin ibigo byiteguye bite kwakira abana“? (Kigalitoday,26.07.2020) dusoma mo ko ibibazo byo guhana intera mu mashuri yigenga nta biriho, ariko mu mashuri ya Leta ari ibindi.
    2 hr 26 min
  • [🔴EN DIRECT] IYO UTANZE AMAKURU MU RWANDA UKAVUGA IBITAGENDA UFATWA NK'UMWANZI W'IGIHUGU
    1.COVID-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda umunsi ku munsi nubwo Leta ya Kaga ikomeje kubihisha abanyamahanga.
    a.Leta ya Kagame ikomeje gahakana ko Covid-19 itiyongera nkuko bivugwa muri Media.
    b.Radio Itahuka ikomeje kubona amakuru aturuka mu bantu batandukanye bashimangira ko COVID-19 ikomeje kwiyongera cyane.
    c.Ikimenyetso cyuko Leta ifite impungenge ni uko ivuga ko itabasha gupima buri muturage wese.
    d.Radio Itahuka yagiye igaragaza ko utakumira Covid-19 udaha abaturage uburyo bwo kwirinda.
    2.RBC yatangiye gucuruza ku bantu bashaka kwipimisha COVID-19.
    a.Kwipimisha COVID-19 k’ubushake byashyizwe ku 47200 Frw.
    b.RBC iratangaza ko ntacyahindutse, bazakomeza gupima abantu mu buryo busanzwe.
    c.Édouard Ngirente aherutse gutangaza ko bagiye kujya bishyuza abaturage bashaka gusohoka mu gihugu cyangwa kukinjiramo.
    3.Leta ikomeje kwakira inkunga z'amafaranga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana yagiye mu nteko gusaba abadepite kwemeza imishinga y'amategeko mu rwego rwo kubona inguzanyo z’amafaranga.
    b.Hari amafaranga Leta yafashe ari mu nguzanyo azishyurwa mu gihe kirekire, hakaba ayandi mafaranga azishyurwa mu gihe kigufi.
    c.Abadepite bagaragaje impungenge batewe no kuba hari amwe mu mafatanga y'inguzanyo ariko akazagirira akamaro abanyamahanga cyane kuruta abanyarwanda.
    3 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] COVID-19 IBAYE IGICURUZWA KU BANYARWANDA & INGUZANYO ZIKOMEJE KWIYONGERA KUBERA COVID-
    1.COVID-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda umunsi ku munsi nubwo Leta ya Kaga ikomeje kubihisha abanyamahanga.
    a.Leta ya Kagame ikomeje gahakana ko Covid-19 itiyongera nkuko bivugwa muri Media.
    b.Radio Itahuka ikomeje kubona amakuru aturuka mu bantu batandukanye bashimangira ko COVID-19 ikomeje kwiyongera cyane.
    c.Ikimenyetso cyuko Leta ifite impungenge ni uko ivuga ko itabasha gupima buri muturage wese.
    d.Radio Itahuka yagiye igaragaza ko utakumira Covid-19 udaha abaturage uburyo bwo kwirinda.
     
    2.RBC yatangiye gucuruza ku bantu bashaka kwipimisha COVID-19.
    a.Kwipimisha COVID-19 k’ubushake byashyizwe ku 47200 Frw.
    b.RBC iratangaza ko ntacyahindutse, bazakomeza gupima abantu mu buryo busanzwe.
    c.Édouard Ngirente aherutse gutangaza ko bagiye kujya bishyuza abaturage bashaka gusohoka mu gihugu cyangwa kukinjiramo.
     
    3.Leta ikomeje kwakira inkunga z'amafaranga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana yagiye mu nteko gusaba abadepite kwemeza imishinga y'amategeko mu rwego rwo kubona inguzanyo z’amafaranga.
    b.Hari amafaranga Leta yafashe ari mu nguzanyo azishyurwa mu gihe kirekire,  hakaba ayandi mafaranga azishyurwa mu gihe kigufi.
    c.Abadepite bagaragaje impungenge batewe no kuba hari amwe mu mafatanga y'inguzanyo ariko akazagirira akamaro abanyamahanga cyane kuruta abanyarwanda.
     
    4.Abadepite babajije Min Dr Uzziel Ndagijimana  impamvu yo gutangira umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi "Nyabarongo2" mu gihe na Nyabarongo yambere idakora neza.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana yashimangiye ko bafite ikibazo cyo kubura amashanyarazi kandi gahunda ya Leta ari iyo kwihutisha guha abanyarwanda amashanyarizi kuri bose.
    2 hr 31 min
  • [🔴EN DIRECT] CLARE AKAMANZI ATI :"ABAVANDIMWE BACU" INGAGI" ZIMEZE NEZA MURI PARIKI Y'IBIRUNGA"
    1.Claire Akamanzi muri Campaign yo gushishikariza abantu gusura ingagi yavuze ko abavandimwe babo bameze neza muri Pariki y'Ibirunga.
    a.Claire Akamanzi yagize ati:"Nshimishijwe no kubona abavandimwe bacu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ingagi zo mu Birunga dusangiye uturemangingo ku kigereranyo cya 98%.”
    b.Claire Akamanzi ati :"Nasanze ingangi  ziri kuruhuka kandi zishimiye ko kera kabaye twagarutse kuzisura."
    c.Clare Akamanzi yavuze ko yizeye ko abantu bose bakomeje kwishimira ariya mahirwe ndetse n’inyoroshyo baherutse gushyirirwaho mu rwego rwo gukomeza gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cy’imisozi 1000.
    d.FPR itera u Rwanda 1990 yavugaga ko Leta ya Habyarimana yabarutishije inyamaswa, none Leta ya Kagame nayo yashyize imbere inyamaswa kuruta abanyarwanda rubanda rwa giseseka.
    e.Hari igice kinini cy'abanyarwanda babayeho nabi cyane, badafite ubasura, ubitaho, uwabakemurira ibibazo byabo, Claire Akamanzi yari akwiye kumenya ko abo bantu ari bo bavandimwe mbere yo kumva ko ingangi arizo zihuje ubuvandimwe na Claire Akamanzi ndetse n'abo mu gatsiko ka FPR.
    2.FPR Inkotanyi irasaba abanyumuryango bayo kubaha amahame y'umuryango nkuko amategeko y'Imana yubahwa.
    a.Basabwe kubaha amahame ya FPR-Inkotanyi nk’uko amategeko y’Imana yubahwa.
    b.Kubera iki FPR buri gihe yigereranya cyangwa igereranya Kaga nk'imana yabo.
    3.Ikibazo cya Mwarimu cyafashe intera kuri Social Media biturutse ku magambo ya Min Dr. Valentine Uwamariya.
    a.Nyuma y'amagambo ya Min Valentine Uwamariye wahamagari abarimu kujya gukurikirana ubwubatsi bw'amashuri , abantu batandukanye barakajwe n'ayo magambo bibaza niba mwarimu ari umuyedi.
    b.Police yatangaje ko hafashwe abantu bibaga Ciment yo kubaka amashuri.
    c.Ikibazo cya mwarimu gikeneye umwanya uhagije ngo kiganirweho.
    2 hr 58 min
  • [🔴EN DIRECT] KIGALI IBAYE "HUB" ICYICARO CY'ITERABWOBA NYUMA YA MOUSTAPHA & ADHAM A.HASSOUN YAS
    1.Kagame yamaze kwakira ikihebe gikomoka muri Palestine "Adham A. Hassoun " wirukanywe k'ubutaka bwa Amerika aho yarangije igihano cyo gukorana n'imitwe y'iterabwoba.
    a.Uyu mugabo ukomoka muri Palestine ariko wavukiye muri Lebanon wari asanzwe atuye mu ntara ya Florida.
    b.Uyu mugabo yinjiye muri Amerika mu mpera ya 1980 atabwa muri yombi muri 2002 kubera ikibazo cya Visa.
    c.Mu mwaka wa 2007 yahamijwe icyaha cyo gufasha "Aid" hamwe n'abandi mu gutera inkunga imitwe ya Islam irwana intambara z'iterabwoba muri Bosnia, Kosovo, Chechniya kuva mu 1990.
    d.Uyu mugabo yari yakatiwe igihano cy'imyaka 15 n'amazi 8, aza gufungurwa muri 2017 kubera kwitwara neza muri gereza " "good behavior".
    e.Akimara gufungurwa muri 2017, Urwego rw'abinjira n'abasohoka "Immigration" rwahise rumufata rukomeza kumufunga.
    f.Ibinyamakuru byanditse ko yafunguwe kuwa 22/07/2020 agahita ava muri Amerika yerekeza mu gihugu kitavuzwe ariko u Rwanda rwaje kwemera ko rwamwakiriye.
    g.Amateka ye ni maremare muri Connection ya "Terrorism" kuko ibyaha byose byaramuhamye, yari ashizwe ibirebana na Communication na Al Qaeda, gutanga amafaranga, ndetse n'ibindi bijyanye na Al Qaeda.
    2.Leta yashyizeho ikigega cy'abahanzi nyarwanda bafite ibibazo by'amikoro batewe na COVID-19.
    a.Iyi Leta ya Kagame igaragaje ko idashobora gukomeza kuyobora u Rwanda.
    b.Radio Itahuka yakoreye ubuvugizi abarimu babayeho nabi cyane muri ibi bihe bya COVID-19 ariko Agatsiko kavuniye ibiti mu matwi.
    c.Aho gushyiraho ikigega gifasha abaturage batifashije bose, Leta irimo gucamo abanyarwanda ibice.
    3.Nyuma yaho Leta ya Kagame inaniriwe no guhanga na COVID-19 abanyeshuri baribaza icyo bazakomeza gukora mu rugo.
    a.Icyorezo cya COVID -19 gikomeje kugaragaza imikorere mibi ya Leta y'agatsiko.
    3 hr 15 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda