RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT]NGO ABANYARWANDA NIBITEGURE KUBANA NA COVID-19IKINDI UMUNTU YARI KW
    1.Ijambo rya Edouard Ngirente kuri gahunda ya Leta mu kuryanya Covid-19, riraburamo gahunda yo kwita ku batakaje akazi kubera icyorezo, guha biyiciro by’abakene ibyangombwa byose kugirango babashe kwirinda Covid-19. Ni ikinegu gikomeye kubona Leta ifata imyenda ya miliyoni 550 $.
    2.Ibigo by’ubucuruzi, inganda n’amahoteli birahabwa inguzanyo kuli 5- 8% n’ikigega cyashyiriweho kurwanya covid-19, abarimu bo mu bigo byigenga bahagaritswe by’agateganyo abarimu bagahabwa inguzanyo kuli 13%. PM Ngirente aratubwira ko kuva mu kwa 4-6/ 2020, ubukerarugendo bwasubiye inyuma ho 99%, ati ntabwabayeho.
    3.PM Ngirente aravuga ko Leta yahombye mu kugurisha amazi kuko abantu batakaje ubushobozi bwo kuyagura. Nyakubahwa PM Ngirente yadusobanurira niba abantu barabuze ubushobozi bwo kugura amazi kubera Covid-19, akaba abyivugira, bazabona minerval yo kurihira abana babo, bazabona mutuelle, bazabasha kugura amashanyarazi? Arabateganyiriza iki?
    4.Covid-19 irimo kwiyongera cyane mu giturage cyo mu ku buryo ngo Rubavu hatangijwe ikindi kigo cyakira abarwayi ba Covid-19 ( kigalitoday 22/7/2020), ku Kigeme bakaba barahagaritse kwakira abarwayi bivuza bataha, akararere ka Nyamagabe kabaye gahagaritse kwakira abaturage kubera kwirinda Covid-19 (igihe.com, 21.07.2020).
    5.Mu gihugu abaturage benshi badafite ubushobozi bwo kwigura amazi, isabune n‘ udupfukamunwa bakabura ubaha ibyo bintu by‘ibanze ngo birinde Covid-19. Ikindi umuntu yari kwitega ni iki ? twarababwiye tuti:"Bariya bakene mwima ibyangombwa byo kwirinda covid-19, nibo bazayikwiza mu gihugu, ibyo mwakoze byose bikagwa mu mazi"
    1 hr 56 min
  • [🔴EN DIRECT] URUKINGO RWA COVID-19 RUTANGAZWA NA MIN DANIEL NGAMIJE NIWE UBIZI
    1.Min Dr. Ngamije Daniel yemeje igerageza ry'urukiko rwa Covid-19 ku banyarwanda ruzatangira vuba.
    a. Dr. Ngamije Daniel yari kumwe na Edourd Ngirente aho basobanuraga gahunda ya Leta muguhangana n'ingaruka za Covid-19.
    b.Asubiza ikibazo kirebana n'impamvu abanyarwanda badakora ubushakashatsi bwo kubona umuti wa COVID-19 Min Dr. Ngamije Daniel yashubije ko bisaba ibintu byinshi ariko ko hari hari ibigo bifite amasezerano nabo , ko bagiye gutangira gukora Clinical testing ku banyarwanda.
    2.Dr Ngirente Edouard yatangaje ko atazi niba amashuri mu Rwanda azafungura kubera COVID-19.
    a.Abantu bakomeje kwibaza niba Leta y'agatsiko izabasha gushyiraho gahunda ituma amashuri afungura mu kwezi kwa 9.
    b.Ngirente yashimangiye ko abanyarwanda bagomba kwitegura kubana na COVID-19 ariko igitangaje ni uko nta gahunda y'uburezi Leta yabashije kugaragaza.
    3.umunyemari Nkubili Alfred yajyanywe mu bitaro igitaraganye kubera Iyicaruboza rifatanye n'uburwayi.
    a.Radio Itahuka yabashije kumenya amakuru y'ubuzima bwa Nkubili Alfred.
    b.Amakuru twabashije kumenya ni uko uyu munsi bamujyanye kwa muganga igitaraganya.
    c.Famille ya Nkubili yakomeje gukora ubuvuzigi biba iby'ubusa.
    d.Nkubili arazira amafaranga, Kaga atabasha kumenya aho ayabika.
    e.Hari kandi ibindi bibazo Nkubili abazwa byaba birebana n'ubucuti umwana we yaba afitanye n'umukobwa ukomoka muri Uganda.
    f.Miliyari 2 Nkubili yatanze ko ntaho zigaragara muri Dossier ye?
    4.Impinduka iratutumba m'ubutegetsi bwa President Félix Tshisekedi nyuma yaho FCC yamaganiye impinduka zakozwe na President Félix Tshisekedi.
    a.Pres Félix Tshisekedi aherutse guhindura bamwe mu bayobozi bakuru ba Gisirikare aho atigeze agisha inama Minisitire w'intebe ukomoka mu iishyaka rya FCC.
    2 hr 57 min
  • [🔴EN DIRECT] E.NGIRENTE ATI UBUKUNGU BUZAMANUKA BUJYE KURI 2% & URUKINGO RWA COVID-19
    1.U Rwanda rwahombye miliyari 57 Frw mu bucuruzi bwo mu Karere kubera COVID-19.
    a.Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubucuruzi bw’u Rwanda n’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ruherereyemo ku kigero cya 200%.
    b.Igihugu cyahombye miliyoni 57$, akabakaba miliyari 54 mu mafaranga y’u Rwanda.
    c.Ikigega nzahurabukungu cyashyizweho ku wa 8 Kamena gitangirana miliyoni 100$, biteganyijwe ko kizamara imyaka ine ariko kikazashyirwamo arenga miliyoni $200.
    d.Dr Ngirente Edouard yashimangiye ko ikigega Leta yashyizeho kizafasha kuzahura ibigo byahombye muri iki kighe cya Covid-19.
     
    2.Leta y'agatsiko yagaragaje ko idafite ingamba zo guhangana na Covid-19 ku kibazo kireba niba amashuri azongera gufungurwa mu Rwanda.
    a.Dr Frank Habineza yagaragarije Dr Ngirente Edouard impungenge zuko niba amashuri azafungura.
    b.Ikibazo cyo kwirinda Covid-19 no kugira isuku mu gihe nta mazi meza u Rwanda rufite.
     
    3.Min Dr. Ngamije Daniel yemeje igerageza ry'urukingo rwa Covid-19 ku banyarwanda ruzatangira vuba.
    a. Dr. Ngamije Daniel yari kumwe na Edourd Ngirente aho basobanuraga gahunda ya Leta m’uguhangana n'ingaruka za Covid-19.
    b.Asubiza ikibazo kirebana n'impamvu abanyarwanda badakora ubushakashatsi bwo kubona umuti wa Covid-19 Min Dr. Ngamije Daniel yashubije ko bisaba ibintu byinshi ariko ko hari ibigo bifite amasezerano nabo , ko bagiye gutangira gukora Clinical testing ku banyarwanda.
    3 hr 20 min
  • [🔴EN DIRECT] JAMES KABAREBE NTABWO YASIBANGANYA AMATEKA Y'UBWICANYI BWA FPR MURI CONGO
    1.James Kabarebe arongeye atonetse imitima y'abanyarwanda barokotse ubwicanyi bwa FPR muri Congo.
    2.Kabarebe ati:"Twagiye gucyura abanyarwanda ntabwo twagiye kwica impunzi zari zarafashwe bunyango muri Congo."
    3.Leta yu Rwanda yakoze ibishoboka byose kugirango iburizemo Mapping Report ariko biranga biba iby'ubusa.
    4.Laurent-Désiré Kabila yivugiye ko RDF yishe impunzi muri Congo ndetse bakabipfa na Paul Kagame.
    5.Maj Mudathiru  na bagenzi be bongeye kwitaba urukiko uyu munsi.
    6.Ange Kagame ngo yibarutse umwana uyu munsi, bivuga ko Paul Kagame yabonye umwuzukuru.
    3 hr 47 min
  • [🔴EN DIRECT] GITWE : IBYO FPR IRIMO GUPFUDAPFUNDIKA NTIBISUBIZA IKIBAZO CYABAJIJWE.
    1.Inkongi y’umuliro muli Cathédrale y’i Nantes mu Bufransa : umunyarwanda w’imyaka 39 w’impunzi wari umuhereza muli Cathédrale arakorwaho iperereza. 2. Ibyo Leta y’agatsiko irimo gupfundikiranya i Gitwe ntabisubiza ikibazo gihangayikishije abanyarwanda. Bamwe mu baturage b’abahutu biciwe na FPR i Gitwe barazwi. Ntabwo ari impuha ni abantu bazwi bafite benewabo n’imiryango yasigaye, bazwi aho bari batuye. FPR ikoresha bya bindi ngo ntawe uburana n’umuhamba ariko ntiyabashije gusobanura ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi abantu bakurikirana ibibera i Gitwe bakeneye kumenya. a. Ntirabasha kwerekana abantu uruhare rwa G. urayeneza mu byabaye Gitwe kandi atari ahari. b. Niba abo baturage atari abahutu akaba ari zo mpamvu ibataburura ibita abatutsi. c. Niba se bayibeshyera abo bantu itaragize ibica bakaba bakiriho. d. Niba hari ibyobo yabashyizemo bizwi neza ku buryo yavuga iti ibyobo ndi gutaburura ubu birimo abatutsi, abandi bari hariya. e. Igihe cyose rero ibyo bibazo bitarasobanuka impungenge ko FPR itaburura abahutu yishe ibita abatutsi bishwe muli genocide muli 1994, izo mpungenge zizahoraho kandi zifite ishingiro. f. ibyabaye i Gitwe si bishya byabaye n’ahandi mu Rwanda, kuko aho APR na FPR muli 1994 yari ifite system yo kuyungurura abaturage, gukora nettoyage mu giturage, ku buryo aho APR yabaga yarakambitse hose yahasigaga imirambo. g. Ibyabereye muli collège ya Gitwe bihuriye he na Grard Urayeneza ko atariwe wayiyoboraga ? h. Ko muli gacaca abantu bashinjaga abandi imbonankubone, kuki ubu abantu bafite ubwoba bwo gushinja ? abashinja cg abashinjura abaterwa ubwoba ni abahe ? Abagombaga gushinjura gerard Urayeneza byabagendekeye bite ? ko abamukunda ari benshi cyane ni iki kibabuza gutobora ngo bamuvugire ? Imodoka ziza gufata abantu zidafite plaque, abazirimo bipfutse ibitambaro mu maso bisobanuye iki ?
    2 hr 24 min
  • [🔴EN DIRECT]KAGAME ATI NZABABYINISHA MUZUNGA BITINDE "REKA NIGIRE UMWAMI"
    Banyarwanda banyarwanda kazi, namwe bakunzi ba Radio Itahuka, tubaramukanyije amahoro y'Imana, kandi twizera ko ikibarambitseho ibiganza.
    Mu kiganiro cyacu cy'uyu munsi, turagaruka ku muzimu w'uduseke wongeye kubura mu Rwanda, aho noneho Kagame agiye kwigira Umwami w'u Rwanda ku mugaragaro. hari uwakeka ko ari urwenya, ariko ngo ibijya gucika bica amarenga. kurikira Radio Itahuka ushire amatsiko.
    Turaza na none kurebera hamwe icyo izi manza za Dr Habumuremyi, Gen Rurayi Gasana na mwene nyina Amb Claver Gatete, n'abacuruzi bakomeye bafunze, icyo zigamije n'isomo abanyarwanda bakwiye kubikuramo.
    Nitubona umwanya turanyarukira muri Zambia, turebere hamwe umugambi wihishe mu gukurura icyo gihugu mu manza zo mu Rwanda? Aho ibyo Kabarebe yavuze ntibigiye kuba?
    Muratumiwe mwese, amarembo arafunguye.
    3 hr 15 min
  • [🔴UBWICANYI BWA FPR I GITWE: UMWE MU BASIRIKARE BA FPR BAFASHE GITWE YATUMENEYE IBANGA
    1.Igihu ku byabereye i Gitwe mu mpera za kamena 1994 kiragenda kirushaho kuyoyoka. Umukunzi wa radio itahuka wari umusikare w’inkotanyi muri icyo gihe yatanze ubuhamya bushobora gushinjura Gérard Urayeneza n’abandi bashobora kuryozwa ubwicanyi FPR yakoreye i Gitwe. Ibimenyetso atanga bihura n’ibyo dutuwe tuzi bityo ubuhamya bwe bukaba bukwiye guhabwa agaciro gakomeye.
    a.Aravuga ibya Hilux y’abasilikare ba FPR yaturikiye kuli mine mu gatebe hafi yo kwa Kayibanda, urupfu rwa Mwongereza n’umuryango we warimo abantu benshi yari azi cyane ,ndetse n’urupfu rwa Mariko alias Mudogo , umuhungu wa pasiteri Sembeba warasiwe i Gitwe na APR mi gitondo cyo ku cyumweru mu rukerera igihe yateranga. Bamwe mu bagambaniye kwa Mwongereza uwo musore wari mu nkotanyi arabazi.
    b.Esapag ishuri ryari rifunze , hari isuku, rimeze nk’aho abanyeshuri bari muri vacances, nta murambo nta kintu kibi cyahabereye. Ngo inkotanyi zagombye kumena inzugi z’imyeru zari zikinze amazu, umusilikare ubaruta ngo avanamo videokamera arayijyana. c.Umusilikare wari ukuriye abandi i Gitwe ni Mubarak Muganga, ngo yari acumbitse.
    2.Amakuru atugeraho aravuga ko bari gushakira imirambo kuri collège no ku ivuriro ryubatse haruguru yo kwa Gérard, nyamara nta byobo bizwi byashyizwemo imibiri y'abatutsi I Gitwe.
    3.Kagame ngo yaba ari hafi kwikoreza abanyarwanda ibiseke ngo Itegekonshinga rihinduke rimugire umwami?
    4.Uko COVID-19 yiyongera niko Leta y'agatsiko igenda idohora , igakomorera imirimo inyuranye.
    2 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] DOSSIER YA NKUBILI ALFRED UMUKOBWA WE AYISHYIZE KURI SOCIAL MEDIA ATAKAMBIRA KAGAME
    1.Paul Kagame niwe mucamanza w'ikirenga mu Rwanda hose.
    a.Umwana wa Nkubiri Alfred yandikiye Paul Kagame amutakambira ngo agirire imbabazi Papa  we umaze igihe kirekire afunzwe na RIB.
    b.Umwana wa Nkubiri Alfred yakoresheje Social Media aciye kuri Tweet aho ubutumwa yoherereje Kagame bwamugezeho.
    c.Ubutumwa bwe buravuga ko umubyeyi we ariwe Nkubiri Alfred ubuzima bwe butameze neza kubera uburwayi, kandi yagombaga kuba ari mu "bitaro" mugihe yatabwaga muri yombi agafungwa.
    d.Uyu mwana wa Nkubiri Alfred arashimangira ko ntacyo papa we atakoze ngo ahererekanye amakuru yose hagati ya MINAGRI n'izindi nzego za Leta zitandukanye.
    e.Umuryango wa Nkubiri Alfred wishyuye Miliyoni 55 kugirango arekurwe, RIB yagomba gusinya ko yakiriye ayo mafaranga ariko byose ntabwo byakozwe.
    f.Uyu mukobwa wa Nkubiri Alfred aravuga ko ibimenyetso RIB ivuga ifite bituruka kuri ayo mafaranga ndetse n'izo mpapuro zagomba gukoreshwa hagati ya RBI na Nkubiri Alfred.
    2.Urukiko rwanze kurekura by'agateganyo Rwamuganza Caleb, Christian Rwakunda, Serubibi Éric, Aloys Rusizana n’abandi bareganwa bakomeje gufungwa.
    a.Iyi Dossier irakomeye cyane kuko irimo Amb Musoni James na Dr Claver Gatete.
    3.Ikibazo cya Gérard Urayeneza kimeza gufata intera k'uburyo abantu bumva hari ikintu kigomba gukorwa.
    a.Radio Itahuka yafashe iyambere mu gukomeza gukora ubuvugizi bwa Gérard Urayeneza.
    b.Uyu munsi abantu batunguwe no kumva ko urukiko rwaraye rumuciriye gukomeza gufungwa kandi bikaba byabaye mu bwiru.
    c.Dr. Ngamije Daniel aravugwa mu kibazo cya Gérard Urayeneza aho bivugwa ko atera ubwoba abacamanza.
    2 hr 21 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda