RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • KUYA 4 NYAKANGA, ESE KOKO TWARABOHOWE CYANGWA TWASHYIZWE KU NGOYI?
    Turabasuhuje banyarwanda banyarwandakazi, namwe nshuti za radio Itahuka.
    Kuri uyu mugoroba turaza kugaruka ku munsi wo kuwa 4 Nyakanga. nkuko mubizi ku nshuro ya 26 abanyarwanda bazongera babwirwe ku munsi w'ejo ko babohowe. ese koko ubu hari uwahagarara ku maguru ye abiri akemeza ko yabohowe, cyangwa ahubwo imigozi ibaboshye yaratanazwe?
    Bamwe mu bakirisitu gatolika baratunga agatoki abashumba babo ko bakomeje kubatererana mu bihe bitandukanye by'akarengane gakorerwa abanyarwanda ariko bo bakinumira. ese aho abo bashumba nabo ntibaba bari mu bakiboshye?
    Iyo myaka 26 kandi iributsa imiryango y'abaguye mu ndege yari itwaye uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Juvénal Habyarimana,Perezida w'uburundi Cyprien Ntaryamira, ndetse n'abari babaherekeje, ko bakomeje kwimwa ubutabera , inkiko zo mu bufaransa zikaba zongeye gutegeka ko iperereza ku bahanuye iyo ndege rihagarara? Abaririmba intsinzi i Kigali ese aho baba bazi imbibi n'imbago z'ubutabera?
    Ibikorwa byo gukomeza gushotora igihugu cy'u Burundi birakomeje, nyuma yo kuburega ko bwaba bwarafashije abagabye ibitero mu karere ka Nyaruguru mu minsi ishize, ubu noneho haravugwa ishimutwa ry'umurobyi w'umurundi witwa Ndagijimana Sylvestre watwawe n'abasirikare babiri ba RDF  bamukuye ku nkengero z'ikiyaga cya Cyohoha, ku musozi wa Kiri, muri komini ya Bugabira. ibi bikorwa byaba bigamije iki?
    Mu gihe u Rwanda rwiha amanota uko bwije uko bukeye ko bwabaye ubwa mbere mu kurwanya COVID-19, Ubudage bwo siko bubibona, kuko bwabangiye kwinjira ku  butaka bwaho,ese bwaba bwabitewe n'iki? 
    Ngayo nguko, muratumiwe mwese, ikaze kuri radio Itahuka.
    3 hr 17 min
  • [🔴EN DIRECT] IMIBIRI 5/8 YATABURUWE HAFI Y’IBITARO BYA GITWE YARAMENYEKANYE : NI ABAHUTU BISHWE N
    1.Amakuru agera kuri radio itahuka aravuga ko imibiri itanu ku munani yataburuwe hafi y’ibitaro bya Gitwe ari iy’abahutu bishwe na FPR . Amazina yaramenyekanye, ababashoreye bajya kubicira ku bitaro bya Gitwe nabo barazwi. Ihurizo risigaye ni ukumenya niba Ibuka izashyira ikemera ko bashyingurwa mu rwibutso rw’abatutsi bazize génocide kuko kugeza ubu amakuru atugeraho aravuga ko Ibuka itabishaka. Ibirego barega Gérard Urayeneza biragenda bishonga buhoro buhoro !
    2.Tanzania yinjiye mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse kandi idasakuza. Gahunda yo gushyirwa mu bihugu bifite ubukungu bucirirtse(1.020$ ku munutu ku mwaka) iyigezeho muri2020 kandi yarateganyaga kuyigeraho muri2025. Kagame yateganyaga kubigeraho muri 2020 none ngo azabigeraho muri 2035 (vision 2020) kandi ntibizamworohera kuko FMI iramutangariza inkuru mbi ko ubukugnu bw’u Rwanda buzagabanyuka ku gipimo cya 1,3% muri 2020 na 0,3% muri2021 bihabanye cyane n’ibyo Kagame yateganyaga 2% muri 2020, na 6% muri 2021. Compagnies z’indege zikomeye zo ku Isi zirirukana abakozi, ziragabanya indege zazo kubera kubura abagenzi. Kagame we indege nini zihenze ziramuzengereza kubera imyenda, ntiyazihagarika, ntiyazigurisha ziri muri leasing, igisigaye ni ugushinyiriza akishyura imyeda. Amahoteli aravuga ko nta mukiliya afite nubwo yemerewe gufungura. Kugabanya ibiciro ntacyo byakemuye. Covid-19 iriyongera ubudasiba( abantu 101 mu munsi umwe harimo 72 bari muri kasho),kandi iragenda iboneka no mu ntara. Amashuri yigenga menshi afite imyenda irenze ukwemera (miliyari 2,5 za UNIK), amenshi atagiye gufungwa, andi ngo yanze no gusaba imyenda ashobora kutabyutsa umutwe kubera covid-19. Aya Leta niba azatangira Coronavirus irimo kwiyongera nta wamenya. Mu Ibihugu by’ibituranyi Covid-19 irimo kwiyongera cyane. U Burundi bwagabanyije igiciro cy’amazi n’isabune ho 50% mu rwego rwo kurwanya covid-19.
    2 hr 4 min

  • [🔴EN DIRECT] FRANCE IGIYE GUTANGAZA UMWANZURO KU WAHANUYE INDEGE YA PRES
    1.U Rwanda rwiteguye kwakira umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire ku ihanurwa ry'indege ya Pres Juvenal Habyarimana.
    a.Ibuka irashimangira ko izi neza ko Pres Habyarimana yishwe n'intagorwa z'abahutu.
    b.Martin David wo mu muryango Survie aravuga ko igihe kigeze cyo kureka gukurikirana Paul Kagame na FPR ko ariyo yahanuye indege ya Habyarima.
    c.Martin David arashinja igihugu cy' Ubufaransa ko cyagize uruhare muri genocide.
    d.Turabibutsa ibyavuzwe na Paul Kagame ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana avuga ko urupfu rwe rutari gutungura abantu.
    3.Igihugu cy'Ubufaransa cyagurije u Rwanda inguzanyo za milioni 40 zigiye kurwanya COVID-19.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ayo mafaranga agiye gufasha abanyarwanda kurwanya ingaruka za Covid-19.
    b.Imfungwa zigera kuri 79 bazisanzemo Virus ya COVID-19.
    1 hr 41 min
  • [🔴EN DIRECT] P.KAGAME MURI JEUNE AFRIQUE & CLAVER GATETE ARIMO GUKORWAHO IPEREREZA NA R.I.B
    1.Ikiganiro Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique.
    a.Amafaranga yu  Rwanda akomeje gukoreshwa mu binyamakuru bigaragaza ko Kagame ari umuyobozi mwiza.
    b.Kagame yavuze kuri Gen Kayumba Nyamwasa, Madame Victoire Ingabire, Kizito Mihigo, Pres Evaliste Ndayishimiye, mutekano mu burasirazuba bwa Congo.
    2.Amb Claver Gatete arimo gukorwaho iperereza n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
    a.Amb Claver Gatete arashinjwa kurya Ruswa no gutanga amasoko bidaciye mu ipiganwa.
    3.Leta y'agatsiko ifite ikibazo cy'amafaranga mu buryo bugaragarira buri wese.
    a.Abadepite bagaragaje impungenge zuko ba rwiyemezamirimo bakora akazi ariko amafaranga yo kubishyura akabura.
    b.Amafaranga yari agenewe ibyo bikorwa ajyahe?
    4.Urwego rw'umuvunyi rwavuze ko ku bakozi ibihumbi 13 bari kumurikira uru rwego hari ibihumbi 2 batabikoze.
    a.Dr Iyamuremye Augustin ati:"Tugomba gukora nkuko Paul Kagame abidusaba."
    b.Anastase Murekezi arasobanura uburyo icyaha cya Ruswa ari icyaha gihanirwa cyane mu Rwanda.
    c.Anastase Murekezi aravuga ko hari abayobozi 15 n'abashumba babo barimo gukorwaho iperereza.
    5.Ni irihe somo abanyarwanda twakuye mu ishyingurwa rya Nyiricyubahiro Petero Nkurunziza?
    3 hr 2 min
  • IBYICIRO BY‘UBUDEHE: URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO. ICYO SHYAKA AKOZE NI UKUBITERA IGISHAHURO GUSA.
    1. Mu nama ya FPR yabereye mu mwiherero i Rusororo mu ngoro ya FPR tariki ya 26/6/2020 Kagame yarikoroje, avuga ko yiteguye gufunga ½ cy‘bayobozi bari mu nama kubera ruswa no kunyereza umutungo. Abikomwe cyane ni Ambassador Gatete na mwene nyina Gasana. Busingye nawe ntiyorohewe kagame aramushinja kubika amadosiye y‘abakomeye bakora ibyaha ntibakurikiranywe mu bucamanza. Kagame ati birarangiye ngiye kubyikurikiranira ubwanjye. 2. Icyatumye ibyiciro by‘ubudehe byakuweho bigwa mu mazi ntibigere ku ntego yabyo n‘ubu kiracyariho. Kubihindura amazina bikareka kwitwa mu mibare kuva 1 kugeza kuri 4 ukabigira A,B, C,D,E ni impinduka umuntu yagereranya no gutera igishahuro gusa. Ibibazo nyamukuru biracyahari. a. Leta izakomeza gutubya imibare y‘abakene mu nyungu za politiki n‘iz‘ubukungu kugirango abantu bo ifasha babe bake. Ukurikije uburiganya bwabaye mu byiciro bishize, umubare w‘abari mu bukene no mu bukene bukabije muri ibi byiciro bishyashya wagombye kwiyongera kuko mu bishize hagaragaye abantu 47% bavuga ko bashyizwe mu byiciro birenze ubushobozi bwabo. Iki kiramutse gikosowe, bagashyirwa mu byiciro bakwiye, imibare y‘abakene iziyongera. Twizere ko batazatubeshya ko yagabanutse. b. Ruswa ntizabura kugaruka kumunga ibyiciro by‘ubudehe bishya kuko bigaragaramo abantu bazafashwa na Leta (D na E) bahabwa imirimo muri VUP, bahababwa imfashanyo zo z‘ibiribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kudasinyishwa imihigo. Nti muzatangare rero ejo bundi mwumvise ngo „icyiciro cya E kiragurwa“ iramutse isimbuye „ icyiciro cya mbere kiragurwa“ c. kimwe mu byo benshi banenze ibyiciro by‘ubudehe bicyuye igihe ni ukudakoresha imibare ifatika, ngo batandukanye ibyiciro abantu barimo hashingiwe ku amafaraga umuntu yinjiza mu kwezi cg mu mwaka. Bagiye bakoresha ibintu biri subjectifs, byuzuye amarangamutima, bitabarika, none iri kosa ryongeye kugaruka.
    1 hr 37 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda