RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • PEREZIDA KAGAME YATORESHEJE ITEGEKO RIMUHA RUGARI MU KUJYA MU BUCURUZI
    Kuri uyu mugoroba turaza kurebera hamwe ibikubiye mu itegeko rishya riha ububasha Perezida wa Repubulika ku bigo bya Leta bikora ubucuruzi, ibi bikaba bije mu gihe tutahwemye kugaragaza uburyo ibyo bigo byamunze ubukungu bw'igihugu, bigakungahaza Kagame n'umuryango we. kuba noneho agiye kubigiraho ububasha ahabwa n'itegeko bishatse kuvuga iki?  Ese iri tegeko ntabwo rivuguruza itegeko nshinga rya Repubulika y'U Rwanda kugeza magingo aya? Ibyo turabiganiraho mu kanya hamwe na Prof Charles Kambanda.
    2) Mu gice cya Kabiri turaza kurebera hamwe akarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda b’ingeri nyinshi, barimo n’abacuruzi, ugezweho ubu akaba ari Mironko Francois Xavier, byananiye kwihangana akaba yavuze n’akari imurori.  Ese abandi bagenzi be bo bategereje iki ngo bajye ahagaragara bange akarengane? Kuba yatinyutse kuvuga birerekana isura ki mu rwego rwa ba rwiyemezamirimo? Ese haba hari ibindi bibazo bya politiki byihishe inyuma?
    3) Ya nkunga yagombaga kugoboka abanyarwanda muri ibi bihe bya COVID-19, twababwira ngo bakure amerwe mu isaho, kuko yamaze gukoreshwa mu kugurira ingabo z’igihugu ibishwangara by’indege tutazi icyo bizazimarira cyangwa se ngo bimarire igihugu. Uwapfuye yarihuse koko! Ni akatari aka agatsiko kazakatwereka!
    4) Nibidukundira kandi turaza kugaruka mu buryo buvunaguye ku ibaruwa ikakaye abakirisitu gatolika bandikiye abashumba babo mu Rwanda, twibaze niba koko igihe kitari iki ngo bagaragaze aho bahagaze imbere y’akarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda b’ingeri nyinshi.
    Amarembo arafunguye, muhawe ikaze mwese.
    3 hr 4 min
  • [🔴EN DIRECT]I GITWE HARAGOSWE, HAGAMIJWE KURINDA IBYOBO BYA FPR.
    1.Amakuru agera kuri Radio Itahuka aratubwira ko i Gitwe abaturage bihindiye mu mazu kuko abasirikare baturuka mu Ruhango ngo barahirirwa, CNLG na IBUKA barazenguruka mu baturage cyane abarokotse génocide babihanangiriza ko batagomba gushinjura umuhutu Gérard Urayeneza. Ngo amamodoka aracicikana arimo abantu bavuye i Kigali, Ruhango, etc… ni mu gihe kandi hagaragaye video yerekana ko abashinje Gérard Urayeneza ibinyoma ubu bafite ikibazo gikomeye cy‘ukuntu bazabasha kuba mu karere uyu muntu akunzwe cyane ngo kuko ngo abarokotse genocide abana babo yabahaga amashuri atabarihisha, barangiza kwiga akabaha akazi, none bamwe muribo baramutanze ngo abambwe, ipfunwe ni ryinshi, abantu baribaza uko bazongera kubana n‘abaturanyi. Akaba ari nazo mpamvu batemera ko camera iberekana mu maso iyo batanga ubuhamya. Ibyobo bili muli college birunzemo abahutu abasirikare ba FPR bishe ighe bari bakambitse i Gitwe bambaze kuyifata muli kamena 1994, bishobora kuba na byo impamvu itauma abasirikare bahagota kugirango hatagira umunyamakuru cg ushinzwe uburenganzira bwa muntu uhinjira, akabaza ibyahabaye akaba yanahafotora. Catrpillar yatashye itageze aho bayirangiye imirambo. Hari andi makuru yerekana ko imirambo y‘abishwe na FPR yagiye igaragara hirya no hino mu ngo z‘abaturage bari barahunze, ihambwa mu ibanga, ntawigeze ayitangaho amakuru muri za gacaca kandi izwi nabose. Ngo hari nabagiye basiza ibibanza bagasanga mo imirambo ntibayitangeho amakuru, kuberako yabaga ari abantu bishwe na FPR.
    2.Coronavirus ikigera mu Rwanda, Minagri yasabye abahinzi guhinga izuba ryava, imvura yagwa cyangwa imyuzure yatera, ngo kuko aribo batuma igihugu kibaho. Ngo corona yahinduye byose ibiribwa byatumizwaga mu mahanga ntibikiza.
    1 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] U RWANDA RUKOMEJE KWINJIRA MU MIRYANGO YOSE ARIKO NTABWO RUBASHA KWISHYURA IMISANZU.
    1.Ingengo y'imari ya Leta yatowe ejo hashize yaba hari icyo izamarira abanyarwanda bazahajwe n'ingaruka za COVID-19?
    a.Amafaranga azagabanyuka kubera ingaruka za COVID-19.
    b.Ingengo y'imari izagabanyuka kubera amafaranga abanyarwanda bohereza mu Rwanda.
    2.Umwanya wa Minisitiri w'intebe na Vise President mu Burundi wabonye abazawujyamo.
    a.Mr. Prosper Bazombaza azaba Visi President naho Alain Guillaume Bunyoni abe Minisitiri w'intebe.
    3.Ikibazo cy'impunzi kigomba kuganirwaho bihagije.
    a.Ni iyihe mpamvu ituma impunzi zitatahuka kandi President Evaliste Ndayishimiye yarazisabye gutahuka mu nzira y'amahoro?
    b.Ese impunzi zaba zifite abazibuza gutaha ku nyungu za Politike?
    c.Leta yu Rwanda nta narimwe irabwira impunzi gutaha ahubwo ihora yigamba ko ijya kuzihiga ikazica aho zahungiye.
    d.Opposition Nyarwanda yakomeje gusaba Leta yu Rwanda kuganira ku bibazo byatumye impunzi zihunga.
    4.Min Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rubereyemo CEEAC umwenda wa miliyoni 5.
    5.Min Ndajijimana yahishuye impamvu u Rwanda rurimo kwirukankira mu miryango itandukanye "Africa Finance Corporation."
    2 hr 50 min
  • [🔴EN DIRECT] UBUSHINJACYAHA MURI SA BWASABYE LETA YU RWANDA KO YABWOHEREREZA ABISHE COL PATRICK KA
    1.Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Afurika y'Epfo bwasabye Leta yu Rwanda ko yakohereza "Extradition Request".
    a.Leta y'agatsiko yasabwe kohereza Ismael Gafaranga "Apollo" and Alex Sugira kugirango bagezwe imbere y'urukiko muri Afurka y'Epfo.
    b.Me Kennedy Gihana arasobanura icyo yaba yiteze kigomba gukorwa niba Leta y'agatsiko ikomeje kunangira gutanga abo bantu bakurikiranywe ho kwica Intwali yacu Col Patrick Karegeya.
    2.Ikinamico mu kiswe urubanza rwa P5 rwakomeje uyu munsi mu kigo cya Gisirikare i Kanombe.
    a.Urukiko rukomeje itekinika ryo guhuza abasirikare ba RDF na P5.
    b.Uyu munsi noneho aba basirikare bahujwe na FLN ya MRCD.
    c.Amaherezo uru rubanza ruzarangira bahuje aba basirikare na Gen Kabarebe na Dany Munyuza.
    3.Ingengo y'imari ya Leta yatowe ejo hashize yaba hari icyo izamarira abanyarwanda bazahajwe n'ingaruka za COVID-19?
    a.Amafaranga azagabanyuka kubera n'ingaruka za Covid-19.
    b.Ingengo y'imari izagabanyuka kubera amafaranga abanyarwanda bohereza mu Rwanda.
    4.Umwanya wa Minisitiri w'intebe na Vise President mu Burundi wabonye abazawujyamo.
    a.Mr. Prosper Bazombaza azaba Visi President naho Alain Guillaume Bunyoni abe Minisitiri w'intebe.
    4.Ikibazo cy'impunzi kigomba kuganirwaho bihagije.
    a.Ni iyihe mpamvu ituma impunzi zitatahuka kandi President Evaliste Ndayishimiye yarazisabye gutahuka mu nzira y'amahoro?
    b.Ese impunzi zaba zifite abazibuza gutaha ku nyungu za Politike?
    c.Leta yu Rwanda nta narimwe irabwira impunzi gutaha ahubwo ihora yigamba ko ijya kuzihiga ikazica aho zahungiye.
    d.Opposition Nyarwanda yakomeje gusaba Leta yu Rwanda kuganira ku bibazo byatumye impunzi zihunga.
    2 hr 18 min
  • [🔴EN DIRECT] IKINAMICO MU KISWE URUBANZA RWA P5 I KANOMBE & PRIVATE MUHIRE YAGARAGAYE
    1.Leta y'agatsiko ikomeje ikinamico mu kiswe gucira urubanza P5.
    a.Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe rwatangiye ikinamico mu kiswe urubanza rw'umutwe wa P5.
    b.Abaregwa muri uru rubanza bamaze kuba 31 bavuye kuri 25.
    c.Abasirikare ba RDF biyongereye muri iri kinamico ririmo kubera mu rukiko rwa Gisirikare i Kanombe.
    d.Izi manza zikwiye gufungura abanyarwanda amaso bagaharanira uburenganzira bwabo.
    2.President Pierre Nkurunziza azashyingurwa kuri uyu wa gatanu  muntara ya Gitega.
    a.Abantu batumiwe kumusezeraho kuri stade ya Ngoma i Gitega.
    b.Abagabo bagomba kuba bambaye imyenda bategetswe.
    3.Leta yu Burundi iravuga iki ku bantu Leta ya America ishaka kwirukana ikavuga ko ari Abarundi ?
    4.Madame Victoire Ingabire akomeje kwitaba RIB buri munsi.
    5.Me Bernard Ntaganda yahamagajwe na RIB.
    3 hr 15 min
  • GITWE : CATERPILLAR IRASHAKIRA IMIBIRI AHO ITARI, KANDI BARAYITUNGIYE URUTOKI AHARUNZE ABISHWE NA
    1. Caterpillar yoherejwe na FPR ibonye imibiri 10 gusa hafi y‘ibitaro. Ku mashuri y‘ababyeyi (Kaminuza na ESAPAG) hakekwaga ibyobo nta mubiri n‘umwe wahabonetse. Caterpillar yatungiwe agatoki aho imirambo y‘abahutu bishwe na FPR irunze haruguru gato mu misarane ya collège adventise de Gitwe (ikindi kigo cy‘amashuri) no mu ntoki ariko yanze kujyayo ngo abanyarwanda birebere amarorerwa FPR yakoze i Gitwe. Mutegereze FPR ntibuze uwo igishakira ibirungo, ni mara kubibona izamwegekaho ho iyo mibiri maze muzabone caterpillar igarutse yerekeza muri collège ya Gitwe, ya mibiri y‘abahutu bayitaburure bayita ko ari abatutsi bazize génocide yo muri1994.
    2. Abanyarwanda benshi bize i Gitwe, bahakoze cg bahavuka bakomeje kohereza ubutumwa bagaragaza ubunyangamugayo bw‘umusaza Gérard Urayeneza banamutabariza. Turabasomera ubutumwa bwerekana ukuntu Gérard Urayeneza yamye agendera ku magi, agambanirwa, bamutega imitego akayisimbuka.
    3. Kwimura abana batatsinze cg promotion automatique ikibazo giturikanye Leta ya Kagame nyuma y‘imyaka 19 kimaze kugira ingaruka zikomeye kuri  génération yize yimukira ubusa no ku isura y‘igihugu muri rusange. Iyi politique ya Leta ya kagame yatangiye muli 2001, ibakojeje isoni, ayobozi barimo Kagame biha kuyitaza bayegeka kuri mwarimu. Muri 2020 Leta irarwana no kubaka amashuri , usibye ko nabyo ubwabyo nta musaruro bizatanga mwarimu agihembwa urusenda. COVID-19 yabambitse ubusa cyane kuko ingamba zo kuyirinda zihabanye cyane n‘ubucucike buri mu mashuri yo mu Rwanda rwa Kagame.
    2 hr 3 min
  • EDITION SPECIALE "KIZITO MIHIGO"
    Banyarwanda banyarwandakazi, bakunzi b'amahoro, bakunzi b'inuma y'amahoro Imana yahaye u Rwanda, Nshuti z'akadasohoka za Mutagatifu Kizito Mihigo. Wa munsi Radio Itahuka yabararikiye wo guhurira hamwe tukibuka iyo Ntwari y' U Rwanda urageze. Muratumiwe mwese kuri radio yanyu ngo dusangire ijambo twungurana ibitekerezo ku murage yadusigiye, dukurikije ibyo yasize atwandikiye mu gitabo cye yise " RWANDA " TWIYUNGE NTA BURYARYA, TUBEHO MU MAHORO, DUPFE NTACYO TWICUZA".
      Abana, urubyiruko, ingimbi, abangavu, ababyeyi n'abasheshe akanguhe, mwese muratumiwe, kandi amarembo arafunguye, muze mutubwire akabari ku mutima.
    Ni aho mu kanya.
    2 hr 56 min
  • [🔴EN DIRECT] ISOMO ABANYARWANDA DUSIGIWE NA DEMOKARASI YO MU BURUNDI NI RIHE?
    1.Abantu beshi bakomeje kwibaza niba hari isomo abanyarwanda twaba twarigiye kuri Demokarasi yo mu Burundi.
    2.Ese Politike yo mu Rwanda n'umwihariko wa Kagame na FPR Inkotanyi?
    3.Abanyapolitike batavuga batavugaga rumwe na Nyirikibahiro Nkurunziza batangiye kunenga H.E Evaliste Ndayishimiye
    4.Zimwe mu muntu z'abarundi ntabwo zikozwa ibyo gutaha mu Burundi
    5.Urayeneza Gerard bamuvanye i kigali bamwimurira i Gitarama
    2 hr 53 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda