RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • GASTON SINDIMWO : URUKIKO RURINDA ITEGEKONSHINGA NIRWO RUZATUBWIRA IKIGOMBA GUKORWA
    1.Radio Itahuka irakomeza guha abantu  babyifuza ijambo muri iki gihe dukomeje ikiriyo cya Nyirikibahiro Pierre Nkurunziza.
    2.Visi President wa mbere i Burundi Gaston Sindimwo yayoboye Inama ya Leta  Idasanzwe. Inama ya Leta yabwiye Urukiko rurinda itegekoshinga ko u Burundi budafite umukuru w'igihugu.
    a.Gaston Sindimwo avuga ko icyo bakoze uyu munsi ari ukubwira urukiko rurinda itegekoshinga ko nta mukuru w'igihugu u Burundi bufite.
    b.Gaston Sindimwo asobanura ko ibigomba gukurikira atari we ugomba kubisobanura ko bireba urukiko rurinda itegekoshinga.
    3.Imiryango y'amadini mu Burundi yatanze ubutumwa ku Barundi bose muri ibi bihe bikomeye igihugu cy'u Burundi kirimo.
    a.Idini rya Isilamu
    b.Idini ry'Abangirikani
    c.Idini rya Kiliziya Gatorika
    2 hr 25 min
  • [🔴EN DIRECT]RWANDA:UBUKENE BWARIYONGEREYE, IBICIRO BIRATUMBAGIRA ;BYAHUMIYE KU MIRARI
    1.Kubera COVID-19 igihugu n‘abanyarwanda baguye mu bukene, mu gihe ikigo cy‘ibarurishamirbare gitangaza ko ibiciro byiyongereye, bitewe cyane n‘ibiribwa n‘ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 11,5%, ibinyobwa bisembuye n‘itabi byiyongeraho 19,5%, inzu  amazi, amashanyarazi 5,1%. ubwikorezi 23,9%. ( gicurasi 2020). Hirya no hino ku isi  bavuga ko ibiciro bagabanutse kubera „ Guma Murugo yatumye“hataboneka abaguzi b‘ibiribwa n‘ibinyobwa kubera amahoteri n‘amaresitora byari bifunze, inganda zitunganya umusaruro w‘ibihingwa zahagaze, abahinzi babura uko babigeza ku masoko. Aho ni ahatuwe hari ibiribwa byinshi biruta abauguzi. Ahari hatuwe hari ibiribwa bike ku masoko, byarabuze muli Afrika hirya no hino ibiciro by‘ibiribwa byarazamutse.  Bisobanuye iki niba ubukene bwariyongereye, ariko ibiciro bikaba byarazamutseho 9,5 % mu mezi atatu gusa.  Ibiciro Leta ifiteho ububasha nk‘amazi, amashanyarazi, za minerval z‘abanyeshuri, za mutuelle, transport, izakora iki kugirango bitazamuka mu gihe  izi ko abaturage batakaje ububashabuguzi kubera COVID-19 ? Muli ikigihe ubukene bwugarije abanyarwanga,  niho bahatira abantu gushyira amafranga mu bigega bigega bitandukanye.
    2. kutagira amaradio ku baturage 22%  ngo ni ikibazo cy‘uburenganzira bwa muntu kigomba gukemurwa byihutirwa. Ba badepite ba Kagame bakunzwe kwitwa „ imitako“  basabira bariya baturage  batishoboye radio z‘ubuntu  nk‘“uburyo bwifashishwa mu gukangurira  abaturage gahunda na politiki bagomba kugiramo uruhare“, ntibigeze babasabira  isabune yo gukaraba n‘udupfukamunwa tw‘ubuntu  mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.   Kwirinda indwara y‘icyorezo byo si uburenganzira bwa muntu ?
    1 hr 38 min
  • [🔴EN DIRECT] PRES PIERRE NKURUNZIZA YARYAMIYE AKABOKO K'ABAGABO "YITABYE IMANA"
    1.Pres.Pierre Nkurunziza yaryamiye akaboko k'abagabo "Yapfuye".
    a.Inkuru y'incamugongo yamenyekanye uyu munsi kuwa kabiri ubwo umunyamabanga wa Leta akaba n'umuvugizi wayo yatangazaga urupfu rwa Pres Nkurunziza.
    b.Pascal Nyabenda ashobora kuba ariwe ugiye kuba ayobora u Burundi kugeza Pres watowe. Général Major Evariste Ndayishimiye arahiriye kuyobora igihugu cyu Burundi.
    2.Pres Pierre Nkurunziza tuzamwibukira kuki?
    a.Hari byinshi Pres Pierre Nkurunziza yakoreye igihugu cy'u Burundi.
    b.Abantu batandukanye batangiye kuvuga uburyo yabitangiye mu kuyobora no mu kurinda icyo gihugu.
    3.Umutekano mu karere k'ibiyaga bigari , Leta y'ubufaransa irashaka ko haba ibiganiro hagati ya Congo n'ibihugu bituranye nayo biteza umutekano mukeya muri Congo.
    a.Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'ubufaransa yategetse ko Congo igomba kuganira na Leta yu Rwanda ?
    b.US & OTAN baba bagiye kwigarurira Congo ku mugaragaro?
    4.Intambara muri Kivu zirakomeje  mugihe ishyiramwe ry'ibihugu by'ibiraya bisaba Congo kuganira nu Rwanda.
    a.Col Rukunda Makanika akomeje imirwano muri Kivu i Minembwe.
    b.Abasirikare ba Congo bararwana na Twirwaneho i Minembwe.
    2 hr 50 min
  • [🔴EN DIRECT] UGANDA YAREKUYE ABANYARWANDA 80 MU GIHE U RWANDA RWAHAYE UGANDA UMURAMBO 1
    1.Abantu bakomeje kwibaza impamvu Leta y'agatsiko itigeze ifasha abaturage none ikaba ifunguye ikigega cyo gufasha za hoteli n'abashoramari kuruta kwita ku 6baturage bose muri rusange.
    a.Dr Uzziel Ndagijimana aravuga ko amafaranga bagiye gushyira mu kigega 50% azajya mu mahoteri.
    b.Ingengo y'imari 2019 & 2020 hamwe na 2020& 2021 niyo iteganya amafaranga agiye gufashishwa ama hoteli ndeste na bamwe mu bacuruzi bahombye bitewe na Covid-19.
    c.Dr Uzziel Ndagijimana aravuga ko bazagendera mu kureba niba iyo kompanyi yarungukanga , niba izabasha kunguka vuba cyangwa mugihe gitoya.
    d.Ese abantu bafite amafaranga yo kujya kugura ibyo bifuza? Ninde uzajya muri izo hotels?
    e.Umuntu agomba kugaragaza ko yagombye kuba yungutse 75% mu gihe gitoya.
    2.Urwanda rwiteze umubano mwiza na President mushya w'igihugu cyu Burundi.
    a.Général Major Evariste Ndayishimiye niwe uherutse gutsinda amatora y'umukuru w'igihugu cy’u8 Burundi.
    b.Leta y'agatsiko iherutse gukorwa n'isoni ubwo abandi bakuru b'ibihugu byo mu karere ka EAC bashimiranga Pres. Evariste Ndayishimiye ku ntsinzi yegukanye.
    c.Ese ubundi ni minisiteri y'ububanyi n'amahanga yandikira indi minisiteri?
    d.Paul kagame ntabwo yatinyuka kuko kuva mu mwaka wa 2015 yatangiye kurwanya icyo gihugu ku mugaragaro.
    3.Igihugu cya Uganda ntacyo kidakora ngo umubano wacyo nu Rwanda urusheho kongera gutera imbere.
    a.Uganda yongeye kohereza abanyarwanda bari muri Uganda m’uburyo butemeranyijwe n'amategeko bagera kuri 80.
    c.U Rwanda rwashyikirije Uganda umurambo w'umuturage wayo uherutse kuraswa.
    2 hr 55 min
  • [🔴 EN DIRECT] IKIBAZO CY‘UDUPFUKAMUNWA, ISABUNE N‘AMAZI BY‘UBUNTU KU BAKENE NYAKUJYA CYONGEYE KUGA
    1. Impamvu twakunze gusubiramo zo guha ibyiciro bimwe na bimwe by‘abaturage isabune, amazi
    n‘udupfukamunwa tw‘ubuntu zatangiye kwigaragaza. Udupfukamunwa miliyoni 3 twabuze isoko,
    ariko bitewe n‘uko hari abatabasha kwigondera agapfukamunwa. Ni nayo mpamvu Rotary Club
    Kigali“ yatekereje gushyigikira abadafite ubushobozi bwo kubona udupfukamunwa
    kugirango nabo birinde neza“. Rotary Club kigali yatanze impano y‘udupfukamunwa 8000
    tugenewe abaturage bo mu Rutsiro. Abakoze udupfukamunwa barasaba Leta kumanuka ikatugeza
    ku abaturage kugeza mu tugari. Ministre Nyirarukundo Ignacienne uvuga ko ntawe ukwiye
    kwitwaza COVID-19 ngo atisyhura mutuelle, abananiwe kwigondera udupfukamunwa arabwira
    iki ? Ibyo abwira abaturage nabibwire na Rwandair, amahoteli, ibigo byigenga byirukanye abakozi
    cg bitishyuye imisoro kubera ingaruka za COVID-19 . Ijwi ry‘Amerika ryatangaje inkuru ivuga ko
    mu mujyi wa Kigali ivuga ko hari aho abaturage bamaze ukwezi batabona amazi, kandi mu gihe
    cya COVID-19 abantu bose bagomba guhorana amazi yo gukaraba. 
    2. Leta y‘agatsiko iratangaza ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na coronavirus
    kilimo miliyoni 200 $ kizaha ibigo bito n‘ibiciritse inguzanyo zihendutse, zizishyurwa igihe
    kirekire ku nyugu ziciriritse (igihe.con, 5-6-2020). Abakunda kugaruka mu bazafashwa kw‘ikubitiro
    ni amahoteli twese tuzi ba nyairayo. Ku rundi ruhande hari abarimu bo mumshuri yigenga
    basezerewe ku kazi by‘agateganyo kubera ko amashuri yafunzwe kugaze muli nzeri. Aba barimu
    babaye nka ka gapira ka ping pong. Ibigo bisaba Leta kubafasha, aho kubafasha, nayo itegeka
    Mwarmu sacco guha ibigo byabahagaritse inguzanyo special yo kubatunga igihe amashuri
    ataratangira, ngo ikigo ntikemerewe kurenza miliyoni 60 . Inyungu ni 13%.
    2 hr 2 min
  • IMYIGARAGAMBYO YO KURWANYA IRONDAKOKO YADUSIGIRA AYAHE MASOMO MU RWANDA?
    Turabashuhuje bakunzi ba radio Itahuka, kandi tubifurije amahoro y'Imana aho muri hose hirya no hino ku isi.
    1)kuri uyu wa gatanu rero turi bugerageze kuganira ku masomo dukwiye gukura mu myigaragambyo irimo iba hirya no hino ku isi, nyuma y'urupfu rubabaje rwa Georges Floyd, ubu wabaye ikimenyetso cy'itotezwa rishingiye ku ruhu rikorerwa abirabura muri Amerika, ariko nkuko tuza kubibona iyi myigaragambyo ikaba irimo ikorwa no mu bindi bihugu hirya no hino ku isi. mu gihe tuzi ko itotezwa rikorerwa abanyarwanda ryo rirenze ukwemera, kuki ijwi ry'izo nzirakarengane ridategwa amatwi n'isi nkuko ubu bateze amatwi akababaro k'abirabura bo muri Amerika?
    2)mu bindi turi burebere hamwe uko abasirikare b'ababiligi bakoraga muri ambassade yabo i kigali bahambirijwe shishi itabona, ese ni iki kibyihishe inyuma
    3) Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 mu Rwanda ziri gukurura ibibazo kurusha uko zibikemura, abashatse gukora business y'udupfukamunnwa bararira ayo kwarika kuko abanyarwanda babuze amikoro yo kutugura, hagati aho na Leta nayo ikarira ngo covid yayihombeje miliyari 20 muri mutuelle de sante, bityo umuti babonye ngo akaba ari ugushyiraho ikindi kigega.
    4) Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu burundi rwashimangiye intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'U burundi, hagati aho U rwanda nk'igihugu cy'abaturanyi ntibaramushimira intsinzi ye , kubera iki? umbaze nkubaze.
    Muratumiwe mwese.
    2 hr 35 min
  • [🔴 EN DIRECT] IBUKA NA KAGAME BARASHAKA UMUTWE WA KABUGA KU ISAHANI MU RWANDA
    1.Ubufaransa Bwemeje ko Kabuga azaburanishwa n’Urukiko rwa ONU muri Arusha.
    a.Ababuranira Félicien Kabuga biteguye kujuririra cyemezo cyafashwe n'urukiko i Paris m' Ubufaransa kuburyo icyo cyemezo cyaseswa.
    b.Jean-Pierre Dusingizemungu umuyobozi wa Ibuka aracyafite ikizere ko Félicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda ariko agomba kubanza kunyura Arusha muri "Mechanism".
    c.Jean-Pierre Dusingizemungu aravuga ko bazakora Négotiations kugirango Félicien Kabuga aburanira mu Rwanda avuye muri "Mechanism".
    d.Ibuka yiteguye kuregera indishyi z'akababaro kubo Félicien Kabuga yakoreye Genocide.
    e.Jean-Pierre Dusingizemungu ati :''Turifuza ko Kabuga yacirirwa urubanza nubwo yaba aburanishwa n'urugereko rwashyizweho n'urukiko rwa ICTR.''
    2.Ibyamamare byo mu Rwanda byinjiye mu bukangurambaga bwo kwamagana iyicwa ry’abirabura muri Amerika.
    a.Abitwa ibyamamare mu Rwanda binjiye mu bukangurambaga bwo gutabariza abirabura muri America.
    b.Mbere yo gutabariza abirabura muri America nabo ni babanze bitabarize kuko Kagame abamariye ku icumu.
    3.Ibyemezo cya Leta y'agatsiko yaraye ifunguye bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Corona Virus.
    a.Anastase Shyaka na CP Jean Bosco Kabera bakomeje ibikorwa by'iterabwoba ku baturage bu Rwanda.
     
    4.Ingengo y'imari nshyashya izongera amafaranga ya Mutuelle de Sante.
    a.Ikibazo abantu benshi bibaza ni aho amafaranga ya RSSB yagiye k'uburyo bibanye ngobwa ko Leta iteganya kongera amafaanga muri Mutuelle de Sante.
    b.Min Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko bagiye gushakisha amafaranga mu bantu bikorera kugirango babashe guteza imbere Mutuelle de sante.
    c.RSSB iributsa abatuye mu Rwanda ko kugira ubwishingizi bwo kwivuza ari itegeko k'umuntu wese uri ku butaka bw 'u Rwanda.
    2 hr 57 min
  • [🔴 EN DIRECT] KAGAME YIRUKANYE ABADIPLOMATS ABAZIZA GUPFOBYA GENOCIDE
    1.Leta ya Paul Kagame nyuma yo kwirukana  aba diplomats 2 b'ababiligi yavuze ko bahamagajwe kubera amakosa bakoze.
    a.Colette Braeckman niwe wanditse iyi nkuru mu kinyamakuru Le Soir nubwo Leta yu Rwanda ihakana ko aba diplomats 2 b'ababiligi batirukanwe nayo.
    b.Colette Braeckman arashimangira ko aba diplomats 2 bazira ko baba baragize uruhare muri rapport ya UN yaba igihe gusohoka igaragaza uruhare rw'ingabo zu Rwanda muri Congo.
    c.Leta ya Kagame iremeza ko aba ba Diplomats bagiye kwibuka abavandimwe babo bakomoka mu bubiligi ku itariki ya 06/04/2020.
    d.Icyo gikorwa Leta ya Kagame yaracyamaganye ndetse gifatwa nko gupfobya Genocide
    2.Dr. charles Murigande yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ese abantu bazamwibukira kuki?
    a.Umunyamakuru wa BBC Laurent Ndayihurume  yabajije  Dr. charles Murigande niba Ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo.
    b.Dr. charles Murigande yanze kuvuga ukuri kw'Imana ahubwo avuga ko ari ukuri kw'impamo.
    c.Dr. charles Murigande ati : '' Ukuri kw'Imana n'ukwanditse muri Bibiliya naho ibindi n'ukuri kw'impamo.''
    d.Dr. charles Murigande ati :'' Niyo ingabo zu Rwanda ziza kuba ziri muri Congo, umwuka wera wari kumuha igisubizo muri iyo Situation.''
    e.Dr. charles Murigande  yari akwiye gusaba Imana imbabazi kuko yarabeshye kandi kubeshya ni icyaha gikomeye, niba ari umukirisitu azicuze icyo cyaha.
    f.Dr. charles Murigande arivuguruza kuko nawe yemeye ko ingabo zu Rwanda zatangiye muri 2012, kandi interview yayikoze muri 2003 .
    3 hr 3 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda