RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴EN DIRECT] GEN MAJOR EVARISTE NDAYISHIMIYE YAHAMAGARIYE ABATURAGE GUFATANYA KUBAKA UBURUNDI.
    1.Isengesho ryavuzwe n'abihaye Imana batandukanye ryatumye abantu bumva impamvu igihugu cy'u Burundi cyarahawe Imana koko.
    2.Indahiro ya H.E Evaliste Ndayishimiye.
    3.H.E Ndayishimiye yagarutse cyane k'u butwari bwaranze H.E Nkurunziza asaba ko bazahora bamwibuka.
    4.H.E Ndayishimiye yabwiye abarundi bose ko Leta agiye gushyiraho ari iyabarundi bose.
    5.H.E Ndayishimiye yahamagariye abarundi kuza mu biganiro bose hamwe bakubaka igihugu cyabo.
    6.H.E Ndayishimiye yavuze ko agiye gukomereza aho H.E Nkurunziza yari ageze ateza imbere igihugu cyu Burundi.
    7.H.E Ndayishimiye yavuze ko azatanga ubutabera, uwakoze icyaha akabihanirwa.
    8.H.E Ndayishimiye yashimiye cyane H.E Kikwete wa Tanzaniya.
    3 hr 44 min
  • [🔴EN DIRECT]KUDATANGA AMAKURU KU BWICANYI BWA FPR:ICYAHA CYADUTSE UBU GITANGIRIYE I GITWE
    1. abantu benshi bakuriye mu karere Gitwe iherereyemo cg bize mu mashuri ya ESAPAG na COLLEGE by‘i Gitwe bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza akarengane karimo gukorerwa Gerard Urayeneza, umuntu bwe bwose yitangira abandi. Abazi neza inzira y‘umusaraba Gérard Urayeneza yanyuzemo mbere na nyuma ya 1994 baragerageza kwerekana ko ubwe yahigwaga mu gihe cya génocide. Bakerekana uko yahunze n‘aho yahungiye, bakagaragaza ko imirambo irimo gutabururwa i Gitwe ntaho ahuriye nayo kuko ari interahamwe ari FPR igihe basimburanaga mu kwica, Gerard Urayeneza yari m'ubuhungiro i Mbuye no ku Gikongoro kure ya Gitwe, aza guhunguka ubwicanyi bwararangiye. Usesenguye neza usanga ashobora kuba azira ibintu bibiri :
    a. Birakekwa ko Gerard Urayeneza ayaba ari kuryozwa impfu z‘abapasitori b‘abatutsi bishwe yibereye mu buhungiro, ariko imodoka y‘ishuri rya ESAPAG ikaba yarabigizemo uruhare. Amakuru aturuka mu bantu bataziranye, aravuga ko Gérard Urayeneza yaba atotezwa n‘abana b‘abapasiteri barokotse genocide ariko ba se bakaba barakuwe i Gitwe n‘abagendarme bakajya kubicira hirya ya Nkomero. Uwari Burgmestre icyo gihe ngo yaba yarabigizemo uruhare. Niba ibi aribyo, yaba arimo kwishyura ibyaha atakoze , ndetse byanakozwe ari mu buhungiro aho nawe yihishahishaga. Ibi ntibikwiye, ni ibyo kwamaganwa. Kuko icyaha ni gatozi, n‘ubwo mu Rwanda bimaze kuba ihame ko umuntu aryozwa icyaha cyakozwe na bene wabo.
    b. Gerard Urayeneza ashobora kuba ari kuzira „ tura tugabane niwanga bimeneke“. Hari amakuru ayizewe avuga ko abantu bakomeye bamuteye ubwoba bakamutegeka kubinjiza mu mutungo we ishuri secondaire, kaminuza n‘ibitaro bamutegeka kubaha imigabane 30% ku buntu, abyanze bamutegeka kubaha 50% nayo ayanze baramubwira bati turafata 70% niwanga turabifata byose. Ibi biramenyerwe mu Rwanda, gusa kuberako ari umuhutu bahisemo kumwigiza
    2 hr 26 min
  • [🔴EN DIRECT] EVARISTE NDAYISHIMIYE ARARAHIRA EJO &JOSEPH MATATA ATI KAGAME UGOMBA KUMENYA KO U
    1.Joseph Matata ati:"Kagame ugomba kumenya ko ubwoba butoba ubwenge."
    2.General Évariste Ndayishimiye ni muntu ki? cyangwa yakoze iki?
    a.Pres Évariste Ndayishimiye azarahira ejo nkuko bitangazwa na Will Nyamitwe.
    3.Ameze 4 arashize Paul Kagame yivuganye Mutagatifu Kizito Mihigo.
    4.Uburenganzira bwa muntu buhagaze bute mu Rwanda?
    5.Pres Pierre Nkurunziza ashobora kuzashyingurwa i Gitega.
    2 hr 44 min
  • [🔴EN DIRECT] DOMITIEN NDAYIZEYE ARAVUGA KO PRES NKURUNZIZA ARI UMUNTU WAHAGARITSE INTAMBARA AKAGARU
    1.Domitien Ndayizeye yavuze uburyo yibuka President Pierre Nkurunziza.
    a.Domitien Ndayizeye aravuga ko Pres Nkurunziza agiye bakimukeneye.
    b.Hari amakuru avuga ko batangiye gutunganya ahazashyingurwa Pres Nkurunziza.
    2.Abiganye na President Pierre Nkurunziza baravuga icyo bamwibukiraho.
    a.Usibye gusa abiganye na Pres Nkurunziza hari n'ababanye nawe mu mashyirahamwe ya Sports.
    3.Madame Victoire Ingabire yongeye guhamagarwa na RIB.
    a.Victoire Ingabire umuyobozi wa DALFA-UMURINZI  akomeje gukorerwa iyicarubozo.
    4.Madame Jeannette Nyiramongi Kagame yaba nawe ari Malayika Murinzi w'abana?
    a.Jeannette Kagame yageneye ubutumwa ababyeyi abibutsa ko bagomba kujyana abana mu ishuri.
    B.Yakomeje abibutsa no guha abana babo ibibatunga ko ari ngombwa no kubafasha mu bijyanye no kubatoza kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga.
    c.Uyu munsi mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri munyarwanda.
    5.Frank Habineza aravuga ko u Rwanda rwiziritseho igisasu rurimbuzi kubera umushinga wa Nuclear power mu Rwanda.
    a.Frank Habineza agomba kumva ko igisasu cyambere abanyarwanda bicariye ari Kaga ugiye kubamara abantu .
    b.Habineza ntabwo agomba kwamagana gusa ibiri mu nteko Nshingamategeko ubundi agafunga amaso ibibera hanze y'inteko.
    6.Radio Itahuka irakomeza kubibutsa gahunda ya Edition Speciale ya "Kizito Mihigo"
    3 hr 10 min
  • [🔴EN DIRECT] GEN MAJOR EVARISTE NDAYISHIMIYE AZARAHIRAKUWA KANE TALIKI 18/06/2020
    1.Urukiko rwa CPI ruravuga ko urupfu rwa President Nkuruziza rudashobora guhagarika amaperereza kubyo ubutegetsi bwe bushinjwa kuba yarakoze.
    a.Urupfu rwa Perezida Nkurunziza ntiruhagarika amatohoza ya CPI.
    a.Igihugu cy'u Burundi cyakomeje guhangana n'ibyo birego muri UN.
    2.General Évariste Ndayishimiye azarahira kuri uyu wakane isatanu za mu gitondo.
    3.Abantu batandukanye bakomeje kuvuga imyato President Nkurunziza witabye Imana.
    4.RIB na Kagame bakomeje gahunda yabo yo gufunga Madame Victoire Ingabire.
    a.Bernard Ntaganda aravuga ko ntabwoba afite kuba yakongera agufungwa.
    6.Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe yafunzwe akekwaho guhisha amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside.
    a.RIB irashimangira ko bwana Urayeneza Gerard, n’abandi bantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho guhisha amakuru.
    b.Edourd Kabagema yakoze ikiganiro gisobanura neza ibyabaye i Gitwe.
    7.Radio Itahuka irabararikira ikiganiro Edition Speciale "Kizito Mihigo"
    3 hr 44 min
  • [🔴EN DIRECT] SYLVESTRE NTIBANTUNGANYA YAVUZE KO PRES NKURUNZIZA YARI UMUNTU UDASANZWE
    1.Sylvestre Ntibantunganya yavuze uko yibuka Pres Nkurunziza.
    a.Pres Nkurunziza yari umuntu udasanzwe kandi yegeraga abaturage cyane.
    b.Urebye uburyo yakoze akazi ke, uzamusimbura yari akwiye kumwigiraho urugero rwiza adusigiye.
    2.Uwari umuvugizi wa Pres Nkurunziza aravuga uko azakomeza kumwibuka.
    a.Pres Nkurunziza  yagiraga  urukundo akunda abenegihugu bose.
    b.Jean Claude Karegwa avuga ko Pres Nkurunziza yari yaratangiye  kwandika ibitabo.
    b.Jean Claude Karegwa avuga ko Pres Nkurunziza yari ashyize imbere inyungu z'abenegihugu.
    3.Dr Etienne Mutabazi aranega cyane imyitwarire ya FPR Inkotanyi ikomeje gutoteza Madame Victoire Ingabire hamwe na Me Ntaganda.
    3 hr 7 min
  • [🔴EN DIRECT] GITWE : HARI IMPUNGENGE KO ABAHUTU BENSHI BISHWE NA FPR YABATABURURA IBITA ABATUTSI BA
    1. Hari ubuhamya bwinshi bugaragaza ko FPR yishe abaturage benshi i Gitwe. Hari kandi impungenge
    ko abaturage b‘abahutu FPR yiyiciye igihe yari ihakambitse, ubu yaba igarutse kubakura mu byobo
    yabashyizemo ibita abatutsi bazize genocide.
    a. amajwi aragenda arushaho kwiyongera asaba ko mu Rwanda abahutu nabo bagira uburenganzira bwo
    kwibuka no kwibuka ( Kizito Mihigo, USA, UK, Société civile, amashyaka atavuga rumwe na Leta).
    Niba bisabwa ni uko bizwi ko bishwe. Igitabo cya Alison Deforges wo muli HRW cyitwa Leave none to
    tell the story, ntuzasige n‘uwo kubara inkuru, cyasohotse muli werurwe 1999, hagaragara mo abantu
    bishwe na FPR muli kariya karere ka Gitwe.
    b. Kuvuga ko abahutu bishwe na FPR i Gitwe si uguhakana ko abatutsi benshi bahatikiriye mu
    gihe cya genocide, ikibazo ni ibimenyetso ko n‘abantu FPR yiyiciye ishaka gusisibiranya, igasiba
    ibimenyetso by‘ubwicanyi yakoreye i Gitwe, ikabataburura, dore ko izi n‘aho yabashyize, ibita ko ari
    abatutsi, kandi ntizabura kugira abo ibegerekaho.
    c. Umuntu wese amenya abantu b‘iwabo bapfuye muri 1994 ari abatutsi bishwe muli genocide, ari
    abahutu bishwe na FPR imaze gufata akarere. Si byiza ko umuntu uva ikantarange, udahafite amakuru
    57 min
  • [🔴EN DIRECT] Gen Évariste Ndayishimiye : Umubyeyi wacu Pierre Nkurunziza yaranzezeye kandi yaranteg
    1.General Évariste Ndayishimiye : Umubyeyi wacu Pierre Nkurunziza yaranzezeye kandi yaranteguye bihagije.
    2. Madame Denise Bucumi Nkurunziza  ati nashimiye Imana nkimara kumva inkuru y'urupfu rwa Nkurunziza.
    3.RIB "Rwanda Investigation Bureau" iravuga ko irimo gukora iperereza kuri Madame Victoire Ingabire Umuhoza ucyekwaho gukorana n'imitwe yitwaje intwaro.
    4. Bernard Ntaganda yatewe iwe murugo baje kumusaka ariko icyo bashakaga ntabwo kizwi.
    2 hr 51 min
  • [🔴EN DIRECT] BURUNDI: URUKIKO RWATEGETSE KO IRAHIRA RYA PEREZIDA WATOWE RYIHUTISHWA
    Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka aho muri hose hirya no hino ku Isi, kandi dukomeje gufata mu mugongo abavandimwe bacu b'abarundi, bari mu kiriyo cyo kubura Umuyobozi w'igihugu cyabo, Nyakubahwa Petero Nkurunziza uherutse kwitaba Imana. Hagati aho urukiko rw'ikirenga rukaba rwategetse ko hakwihutishwa irahira rya Perezida mushya watowe, Nyiricyubahiro Gen Evariste Ndayishimiye. ibihugu by'abaturanyi harimo Uganda na Kenya bikaba byategetse ko amabendera mu biro byose no muri ambassade ashyirwa hagati mu rwego rwo kuzirikana ugutabaruka kwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza, hagati aho u Rwanda rwo rukaba ntacyo rurakora.
    Muratumiwe mwese muri iki kiganiro nkuko bisanzwe.
    2 hr 54 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda