RadioItahuka

RadioItahuka

By RadioItahukaNewsPolitics
Download on the App Store

RadioItahuka episodes

  • [🔴 EN DIRECT] KAGAME ATI NANJYE NAMBARA AGAPFUKAMUNWA KUKO NAHUNGABANYIJWE NA COVID-19
    1.Ihuriro Nyarwanda RNC riramenyesha abayoboke baryo cyane cyane abatuye mu gihugu cy'ubufaransa ko uwari umuyobozi wabo Benoit Umuhoza atakiri umuyobozi wa RNC mu gihugu cy'Ubufaransa.
    a.Dr Etienne Mutabaza Umuvugizi w'ihuriro Nyarwanda RNC arasobanura izo mpinduka zabaye mubufaransa.
    b.Ihuriro Nyarwanda RNC m'Ubufaransa ubu rifite ubuyobozi bw'agateganyo muri iki gihe.
     
    2.Paul Kagame yabwiye abanyarwanda  bari bategereje gufungurirwa kuva mu ntara bajya muzindi kubihanganira .
    a.Abahungabanyijwe n’impinduka “batwihanganire” Kagame
    b.Abatwara Taxi moto bari biteguye gutangira akazi uyu munsi.
    c.Kagame azakoresha inama y'abaminisitiri ejo kuwa 2 ngo nibwo azamenya umwanzuro azafata.
    3.Antoine Kambanda umushumba wa Kiliziya Gatorika i Kigali yamaganye Intwarane.
    a.Antoine Kambanda yatangaje ko itsinda  ry'Intwarane ritemewe muri Kiliziya Gatolika.
    b.Intwarane zagiye kuburira Kagame ko yoretse u Rwanda mu mwaka wa 2013.
    c.Ibyakozwe na Antoire Kambanda ni gahunda za FPR Inkotanyi zitinya ko abantu bishyira hamwe
    4.Igisa na byenda gusetsa, abanyamigabane ba Banki y’abaturage y’u Rwanda baravuga ko  batabona inyungu k'urwunguko.
    a.Hari Agaciro Fund kamaze imyaka igera ku 9 kanyunyuza amafaranga y'abanyarwanda.
    b.Kagame yavuze ko abanyarwanda bizera cyane , batajya babaza aho amafaranga yabo yagiye nicyo yagiye gukora.
    c.Banki y'abaturage yashinzwe mu 1975, iza kuba banki y'ubucuruzi mu 1997.
    d.Abari abakiriya ba banki bahise bahinduka abanyamigabane.
    2 hr 41 min
  • [🔴 EN DIRECT] LETA Y‘AGATSIKO IRASHISHIKARIZWA GUKOMEZA KUVOMA IBITEKEREZO KURI RADIO ITAHUKA
    1. Nyuma y‘aho tunengeye ministeri y‘ubuvuzi kubera b‘inzererezi bambara udupfukamunwa batoraguye muri za poubelle no mu bishingwe byo ku mihanda kubera ko Leta itabiktaho, leta iravua ko yihutiye kuvana abana 744 ku muhanda ikabashakira imiryango ibakira. Twari twagaragarije ministri w‘ubuvuzi ko bariya bana barara muli ruhurura no munsi y‘ibiraro nibatabakusanya ngo babakurikirane babapime covid-19 kandi babafashe mu bintu byose, bashobora kuzandurira coronavirus ku muhanda maze bakayikongeza mu baturage, maze ibyakozwe byose mu kurwanya covid-19 bikagwa mu mazi bakongera bagahera kuli zero.
    2.Igihe.com kiravuga ko inzara ivuza ubuhuha mu mpunzi ziba mu mujyi mu gihugu cya Uganda biturutse ku ngaruka za covid-19. Nyamara izi mpunzi bavuga ko zugarijwe n‘inzara n‘ubukene bikabije, ubisesenguye usanga abaturage benshi bo mu mujyi wa Kigali batabayeho neza kuzirusha.
    3. Amakosa yo kuvuga ngo abaturage baranuka iyo bagiye muri bisi, bambaye ibyahi, ngo abafite umwanda ku mubiri no ku myambaro ntibakwiye guhabwa service mu biro bya Leta, icyo cyaha ko umunyapolitiki wa FPR witwa Gatabazi atigeze agihanirwa, ko atagisabiye imbabazi ngo agaragaze ko yavuze amagambo adakwiye umunyapolitiki, ko ishyaka rye ritigeze rikimuhanira, bisobanuye ko Kagame na FPR batabifashe nk‘ikosa rya politiki rikomeye ryo guhamagarira kunena, cg kuvangura abantu kubera uko basa cyangwa uko babayeho ? 
    4. Abakora ubuhinzi mu gishanga cya Muyanza (akarere ka Rulindo) baratakambira ministri w‘ubuhinzi,ngo kubera uruhuri rw‘ibibazo bafite birimo guhingira abashoramari bahawe kiriya gishanga badahembwa, n‘ uhembwe igice akabwirwa ko ari impuhwe agiriwe. Turabasomera inkuru.
    2 hr 4 min
  • [🔴 EN DIRECT] RUBANDA IGOMBA KUMVA NEZA KO LETA Y'AGATSIKO YUBAKIYE KURI TERRORISM.
    [🔴 EN DIRECT] RUBANDA IGOMBA KUMVA NEZA KO LETA Y'AGATSIKO YUBAKIYE KURI TERRORISM.
    1.Leta y'agatsiko ka Kagame yubakiye kuri Terrorism mu Rwanda ndetse no muri Diaspora.
    a.Abanyarwanda ubwacu tugomba gushirika ubwoba tugahangana niryo terabwoba rya Leta y'agatsiko ka Paul Kagame.
    b.Ntabwo ushobora guhunga mu gihe wugarijwe cyangwa uhigwa bukware hirya no hino.
    c.Buri mpunzi yose iri hanze yu Rwanda igomba kwiyumvisha ko uru rugamba ruyireba kandi ihamagariwe kururwana ikarutsinda.
    d.Abanyarwanda bari mu gihugu bakomeje gutotezwa, kwicwa no kuburirwa irengero.
    2 Imanza za Baringa Leta ikomeje gucira abanyarwanda ibabeshyera ko bashaka guhirika ubutegetsi bitwaje intwaro.
    a.Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda.
    b.Leta y'agatsiko ikomeje kwikiza abanyarwanda ibacira imanza za balinga ndetse ibagerekaho ibyaha batakoze.
    c.RNC ntabantu ifite mu Rwanda baba bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bakoresheje intwaro.
    d.Leta y’agatsiko iravuga ko yafashe aba bantu kuva mu mwaka wa 2013 none urubanza barusomye nyuma y'imyaka 7.
    3.Inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu bakozi bakora isuku mu mujyi wa Kigali.
    a.Abakozi ba Vision Worker Limited bavuze ko bamaze amazi 4 batarahembwa none inzara ikaba ikomeje kubica.
    b.Uwanyirigira Jose uyobora iyo Kompanyi yabajijwe igihe bazishyurira abakozi babo ahitamo gukupa Telphone.
    4.President Donald Trump amaze gutangaza ko America ayikuye muri OMS kubera ko itavugishije ukuri kuri COVID-19.
    a.Donald Trump amaze igihe ashaka ko habaho iperereza ku bikorwa bya OMS ndetse no gushyira ahagaragara uruhare rwayo muri COVID-19.
    b.Donald Trump yavuze ko America itanga amafaraganga menshi muri OMS, ashaka kuyagabanya, OMS imubwira ko ibikorwa byayo bizahungabana nawe ababwira ko atabona umusaruro wa OMS.
    3 hr 9 min
  • [🔴 EN DIRECT] KABUGA YAHAKANYE IBYO AREGWA & FPR NTABWO YAKUNGA ABANYARWANDA KUBERA URUHARE YAB
    1.Félicien Kabuga yongeye gusubira mu rukiko i Paris ndetse  arahakana ibyaha aregwa bya Jenoside.
    a.Félicien Kabuga arahakana ibyaha byose aregwa avuga ko atari kwica abatutsi kandi barakorananga.
    b.Urukiko rurasuzuma aho Félicien Kabuga  azoherezwa kuburanira.
    c.Abunganira Félicien Kabuga  barifuza ko yaburanira m'Ubufaransa.
    d.Urukiko rwanze kurekura Félicien Kabuga  by'agateganyo nkuko abamwunganira babisabye.
    e.Félicien Kabuga azamenya icyemezo cy'urukiko mu kwezi gutaha taliki 03/06.
    2.Ninde uri inyuma y'abanyarwanda baba m'Ubufaransa bifuza ko abantu bafashije Félicien Kabuga  bakurikiranwa ?
    a.Hari itsinda ry'abanyarwanda batanze ikirego m'urukiko rwo m'Ubufaransa bifuza ko abafashije Kabuga bose bagezwa imbere y'urukiko nabo.
    b. Angelique Ingabire aravuga ko batanze ikirego kuko hari abantu benshi bafashije Félicien Kabuga.
    c.Intore za FPR zihisha m'uuryango w'abanyarwanda baba m'Ubufaransa zigomba kumenyekana abantu bakamenya abo aribo.
    d.Mbere yuko bakora iperereza ku bafashije Félicien Kabuga bagafatwa, babanje bagafata abakorana nabo muri Ibuka, Diaspora na za Rwanda Day ko buzuyumo ?
    e.Ese babanje bagakora Iperereza ryigenga k'urupfu rwa Kizito Mihigo ?
    2 hr 59 min
  • [🔴 EN DIRECT] KAGAME NA BIRUTA BARIZIHIZA " AFRICA DAY "UBWIGENGE BW'AFURIKA BATEZA INTAMBARA ABAT
    1.Dr Etienne Mutabazi aratubwira uko RNC yakiriye insinzi ya Général Evariste Ndayishimiye.
    2.Ibigo bya Leta bikora ubucuruzi bikomeje guteza Leta igihombo gikomeye cyane.
    a.Abasenateri bagaragaje igihombo ibyo bigo bya Leta biteza abanyarwanda.
    b.Fanfan Rwanyindo Kayirangwa aho gusobanura uburyo ibigo bya Leta biteza igihombo ahubwo aravuga Process ituma bijyaho ko bigomba gushyirwano n'iteka rya Paul Kagame
    c.Ese mwigeze mwumva Kagame hari umuntu abaza igihombo ikigo runaka cyateje abanyarwanda ?
    3.Ubwigenge bw'Afurika "Africa Day" bwaba koko bwaragezweho?
    a.Paul Kagame yashimye Cyril Ramaphosa uyoboye uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe.
    b.Cyril Ramaphosa ati : " Covid-19 ntabwo yakwibagiza gahunda yo gucecekesha imbunda muri Afurika."
    4.Minisitiri Biruta yavuze ko Afurika idashobora kwigenga ikirangwamo intambara.
    a.Intambara ziri muri Congo ninde uziteza niba atari Paul Kagame?
    b.Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wiyemeje ko mu mwaka wa 2020, nta rusaku rw’imbunda ruzaba rucyumvikana kuri uwo mugabane.
    c.Insanganyamatsiko yo gucecekesha imbunda, ni ingenzi cyane n’uyu munsi kuko hakenewe kurangiza no kwirinda amakimbirane muri Afurika by’umwihariko.
    2 hr 31 min
  • [🔴EN DIRECT] AMERICA YABA IRAMBWIWE INYITO YA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI?
    1.Inama yahuje amashyaka ya Politike ndeste n'amashyirahamwe ya Societe Civile yashyize umukono ku masezeraho yo guhirika inkuta zibabuza gukorana
    a.Gilbert Mwenedata arasobanura arasobanura inzira baciyemo kugirango babigereho
    b.Ni gute twasenya ibikuta bidutanya tukubaka ikiraro kiduhuza
    2.Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora mu Burundi
    a.Evariste Ndayishimiye yatsinze ku manota 68% akaba ariwe usimbuye Pres Nkurunziza
    b.Abarundi bakiriye iyi tsinzi ya Evalise Ndayishimiye bate?
    3.Paul Kagame yirukanye Gov Gatabazi Jean Marie Vianney hamwe na Emmanuel Gasana
    a.Gatabazi ntabwo yabaho adafite akazi arajya gupfukama muri secretarial ya RPF
    4.America irifuza ko Inyito ya Genocide yakorewe Abatutsi yasubirwamo
    a.Ambassador Kelly Craft yandikiye umuryango w'abibubye taliki ya 24/04/2020 avuga ku nyito ya Genocide yakorewe abatutsi
    b.Ese America ifite izihe nyungu kuba yifuza ko iyi nyito yongerwa kwigwaho?
    4.Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame yishinganisha & RNC iza ite mu bibazo bya Rayon Sports
    a.Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yaba ari umuyoboke wa RNC?
    2 hr 27 min

About RadioItahuka

From the publisher's feed

Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda